Episode 14: Bella yambikije irindi banga ryamwicisha bibaye ngombwa - UMUSEKE

Episode 14: Bella yambikije irindi banga ryamwicisha bibaye ngombwa

…..Duherukana ubwo njye na Oreste twasubiraga inyuma aho Papa yari ampamagaye ko igihe cyo gutaha kigeze, mu nzira tugenda mu kurangara nkagwira umuntu nkumva ibirahuri byikubise hasi….icupa ry’ inzoga ihenze n’ ibirahuri bigasandara hasi

Mu gihe natabazaga ingeri zose mvuga iryo nkoze nakubitanye amaso n’ umukobwa nari menesheje wari wambaye imyenda y’ abakora aho hantu ndikanga cyane amaso azamo ibihu.

Muri ako kanya uwo mukobwa ntabyo gutuza cyangwa kumvikana, yatangiye kuvuga cyane umutima umvamo ambwira amagambo nanjye musubiza nihagazeho,

-Ngaho mujye mundebera! Mujye mundebera namwe mumbwire! Nkuyu mugore ninde umuntereje koko? Icyo nzi cyo noneho aya yo ntabwo bashobora kuyankata, ndagusigarana byange bikunde urabyishyura”

-Mbyishyura njyewe?”

-Ntuncika yewe! Ibyo wigira byose, nako reka nze nkwereke…..”

Yahise amfata mu rukenyerero nk’ umujura ubwoba buranyica, ntangira kwisobanura mubwira nti,

-Mbabarira ntabwo nabishakaga rwose, ni ukuri narangariye bariya bantu bari koga nibagirwa kureba imbere y’ ibirenge byanjye”

-Ntabwo nakwishingira indangarere rero, ugomba kubyishyura uko byagenda, aya baramutse bayankase nab anta mbwenge ngira”

Uko uwo mukobwa yari amfashe ni nako nakomezaga kureba Oreste indoro imusaba ngo amvugire gusa nawe yakomeje kunyihorera, uwo mukobwa nari meneye ibyo yari ashyiriye abakiriya nta mikino yari afite, yatangiye no kunkabakaba atsaka, ako kanya yikanze abantu arandekura ndetse ariyumanganya arunama atangira gutora ibirahuri byari byamenetse mu guhindukira….nabonye Papa na Boss nyiri Hotel baza bagana aho twari turi.

Batugezeho Boss yahise avuga,

-Hano se bigenze bite? Bigenze bite? Manager! Ntushobora gusobanura ikibaye hano?”

Oretse yahise amusubiza vuba,

-Boss! Ni uyu mukobwa umennye ibyo yari ashyiriye abakiriya, urebye bibaye nk’ ibyago agongana nuyu mukobwa nariho ntembereza ubwiza bwa Hotel yacu, biba biramentse”

-Birashoboka se ko hano haba hakiri umukozi wangiza ibintu anyambika isura mbi imbere y’ abakiriya? Ubwo yaba agikora iki hano n’ abakozi bari hanze aha bakeneye akazi?”

-Boss! Nguyu nawe yagusobanurira akakubwira ikibazo afite”

-Nta mwanya mfite wo kuvugana nawe, ngira ngo amasezerano dufitanye mwese murabizi rero agomba kubahirizwa ikindi kandi bibe ubwa mbere n’ ubwa nyuma ntegwa mu nzira nibi bibazo by’ abakozi, ubutaha nawe nzagufatira indi myanzuro”

Boss na Papa bakomeje imbere nanjye ndabakurikira, ngeze imbere ndahindukira nsanga bakimpanze amaso, kugeza ubwo ndenga.

 

SHYIGIKIRA YouTube Channel yacu UMUSEKE TV  UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Twageze hasi ku muryango usohoka Boss umugabo uhamye nyiri Hotel ahita abwira Papa,

-Reka rero tuzasubire kucyumweru, umukobwa wawe rwose agende yitegure azagaruke aje gutangira akazi dore ni umusibo ejo”

-Urakoze cyane rwose nongeye kugushimira kandi nzagushimira neza umunsi umwe ubu ntacyo mvuze’

-Hahahaha! Nta kibazo mugire umuhanda mwiza, usuhuze madame”

Twatandukanye nuwo mugabo twinjira mu modoka dufata umuhanda, mu nzira Papa yandemyemo ibyishimo ari nako tugenda tuganira,

-Mukobwa wanjye rero ahasigaye ni ahawe, ngira ngo aho ugiye gutangira gukora wahabonye! Uriya mugabo nyiri hotel ni umuntu mwiza, bwa mbere tumenyana twahuriye mu birori by aba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa bagezeho bifatika, buriya iyo abacuruzi duhuye nta kindi tuganira ni iby’ unguka”

-Ariko nubwo umbwira ko uriya mugabo ari umuntu mwiza ariko yanteye ubwoba”

-Oya wigira ubwoba, kiriya ni igitsure cy’ umunyagitinyiro, nyir’ ugushora imari ye mu bikorwa bye”

-Ikimbabaje nuko ari njye kabitera, ni njyewe warangaye ngwira uriya mukobwa ntabishaka ntuma amena ibyo yari afite”

-Uravukisha ukuri?”

-Yego”

-Ukaba utambwiye ngo tubyishyure?”

-Nabuze aho mpera mbivuga Papa, ubu ndi kwibaza ukuntu ninjya gutangira akazi bizagenda?”

-Oya ibyo biroroshye mwana wacu, ukigera yo uzabanze kumusanga umusabe imbabazi, umubwire ko byakomeje kugukora ku mutima, umwinginge mbese nk’ umukobwa uzi ubwenge, nibiba ngombwa umugurire icyo kunywa no kurya musangiye…burya abantu bakorana baba bagomba kubanza kuba inshuti no kumva ko bahuje intego bityo rero nawe ugomba kubanza gucyemura ako gatotsi”

Twakomeje kugenda ndetse tugera mu rugo, Mama yadusanganiye atubaza uko byagenze tumusanganiza inkuru nziza, ibyishimo biba byose.

Igihe cyo kuryama nanjye narasezeye nkomeza mu cyumba cyanjye nkigera yo natunguwe no gusanga Bella yicaye ku gitanda asa nuwigunze ndatambuka mwicara I ruhande ndamwitegereza, nyuma y’ akanya gato,

-Bella! Bite byawe? Wabaye iki?”

Yakomeje guceceka, nkomeza kumubaza atansubiza ndetse araturika ararira kuko nari muzi ntangira gucyeka ko amarira ari ay’ uburyarya nkuko nari nsanzwe mbimuziho gusa ntabwo byari uko nabicyekaga kuko yambwiye ati,

-Divi! Igihe ni iki, uyu mwanya ushobora kuba ari uwa nyuma turi kumwe, ntabwo nzi amagambo navuga ngusezera ariko ndagiye kuko ibyanjye biranze bibaye ibindi ndasabwa guhunga nkajya kure bitaraba nabi”

-Guhunga ukajya kure bitaraba nabi?”

-Divi! Nakoze ishyano, ibyo ubona nk’ ibyago byagwiririye Boss na Mabuja ndi kabitera, nagerageje kwiyumanganya no kwiyibagiza ko nahemutse inshuro nyinshi ariko byaranze”

Nakomeje kugerageza kubaza Bella ibyo yavugaga ubwoba bugakomeza kuba bwinshi gusa kandi ntabwo nari gutuza,

-Bella! Mbwiza ukuri, urabizi dufitanye amabanga akomeye, uyu mwanya niba naremeye kuba uyu ndi we bikino bikarangira birenze igaruriro nkibagirwa Data na Mama, ukeka ko ari umutwaro woroshye kuri njye? Mbwira Bella!…

Hashize akanya gato bella aratuza maze atangira kumbwira by’ imvaho agira ati,

-Divi! Ibyi ngiye kukubwira ni ibanga rikomeye, ibyo ngiye kukubwira ni icyaha cyanyicisha bibaye ngombwa”

-Oya Bella! Niba ari ibyo tubireke noneho ubyigumanire”

-Byarangiye ubu ntacyo ntakubwiye ahubwo tega amatwi wumve! Divi! Maze imyaka cumi n’ itatu mbana na Mabuja, twamenyanye ubwo yari yaraje mu mahugurwa y’ abaganga i Rwezamvura, hanyuma bari burare bataha aza kugura imbuto ku gasoko ko ku muhanda twabaga turiho”

-Ndakumva”

-Nyuma yo kungurira imbuto twaraganiye, mubwira ubuzima nari mbayemo butari bunyorohoye, musaba ko niba hari aho yandangira akazi yaba amfashije, yemeye kumfasha njya kumukorera we n’ abandi bakobwa babiri babanaga biganye”

-Eeeh! Hanyuma se ibyo….”

-Ndacyakubwira, ubwo nasize umwana w’ amezi atandatu mu rugo, musigira Mama ngenda ntorotse”

Narikanze mbaza vuba Bella,

-Ese burya warabyaye?”

-Divi! Navuye mu ishuri ntewe inda ubwo nari ngeze muwa kane w’ amashuri abanza, ibyo ubimenye”

-Eeeh!?”

Uko yakomezaga kumbwira ibyo ni nako nanjye narushagaho kugira ubwoba mbona uwo mwambaro uri kumuvaho, gusa nkomeza gutega amatwi,

-Divi! Mu gihe cyose nakoreraga Mabuja namuhishe ko abakobwa babiri babanaga batamwiyumvagamo…nako bamwangaga ndetse hari byinshi bibi ntakubwira aka kanya bamukoreraga agahera mu gihirahiro ntamenye ubirinyuma,

Buriya mabuja yapanze ubukwe inshuro zirenga enye bupfa….gusa kubera amafaranga bampaga nakomeje kumuhisha iyo migambi nari nzi kugeza ubwo mukurikiye ngo nkunde mubuze urubyaro yifuzaga kugeza na nubu,

Divi! Uko umutima wakomeje kunshira urubanza mbonye wizanye ntekereza kubakinga ishashi mu maso ariyo wowe aribwo bakugiraga umwana wabo ngo bajye bumva ko nabo bafite umwana, numvaga nanjye umutima uzagabanya gushaka kumvamo iyo numvaga amarira ya mabuja muri joro,

Divi! Ndicuza imiti nagaburiraga mabuja mu biryo iyo namenyaga ko yasamye, inda zigahora zivamo….akivuza ahantu hose agatanga ibyamirenge ariko ntamenye ko ahishe igihunyira mu nzu”

-Oya…oya…Bella! None se uri umurozi?”

Bella yashyize urutoki ku munwa wanjye ambwira mu ijwi ritsindagiye ryongeye kuntitiza,

-“Ceceka! Nta soni! Nakubwiye ko iri ari ibanga rishobora kunyicisha ndetse nawe utisize”……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 15 yiyi nkuru NTA SHYA RY’ ISHYANO

UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • UYU BELLA NTASANZWE, NIYO MPAMVU NTINYA ABAKOZI BO MU RUGO NTA SHA RYISHYANO DORE ARAHUNGA NTAWUMWIRUKANKANYE UYU MWANA DIVINA NIWE UMBABAJE AHO BIGEZE NTAGO AZABICYIRA

  • Kabutindi Bella

  • Mwaramutse, iyi nkuru ninziza ariko ijyaho itinze. mugerageze muyituzanire vuba.
    Murakoze.

  • ndumva mfite amatsiko menshi y’iryo shyano ngo ni Bella

  • Mwiriwe neza. Mwambwira ukuntu yabona episodes zibanza guhera kuya mbere? Murakoze

  • Mwiriwe, ariko izindi episode mwarazibuze komutongeye gushyiraho ?????

  • Umwandi w’iyi nkuru yabaye iki? inkuru yararangiye ngo tubimenye?

    • sorry ndabaza aho umwanditsi w’iyi nkuru aho yagiye

      • Iyinkuru irigisha byinshi abakozi bo murugo nukubitondera kandi abameze nka Divine murabe mwumva ntimukabone isha itamba ngo mute nurwo mwari mwambaye tugire ubushishozi
        Umwanditsi nayikomeze tuzamenye amaherezo ya bariya babyeyo nabariya bakobwa
        Murakoze.

  • sorry ndabaza aho umwanditsi w’iyi nkuru aho yagiye

  • none se byagenze gute kugira ngo iyi nkuru ihagarare

  • Muraho? Iyi nkuru ko mwayicikirije byagenze bite?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *