• 26/01/2020 7:52 34

Episode 12: Kevine washakishije Ganza hasi no hejuru arashyize aramubonye

Duherukana…

Tukimara guhoberana njye na Gaelle ako kanya tukabona Directeur ahingutse aho twari turi ari kumwe nundi mugabo ubyibushye maze akikanga cyane agatangira kunyihishaho, nkumva avuze buhoro ngo: “Mana yanjye wee! noneho Papa simukira, aranyica!…

Gaelle yavuze atyo ndikanga cyane gusa nibutse ko yambwiye ko abana na mukuru we gusa ndetse ko we na Data wabo aribo bamurihira, nongeye kwibuka nanone umunsi Directeur yabajije Gaelle ngo: “Nzabwire So ko wananiranye” numva biranshanze,

Directeur nuwo mugabo bari kumwe bakitubona babaye nk’ abakubiswe n’ inkuba itagira amazi ,

Directeur-“Eeeeh! Ni ko sha, wowe nturi umunyeshuri wanjye? Dore re! Ntibishoboka! Uyu si wa mukobwa wawe Sylvain?”

Wa mugabo nari maze kumva ko yitwa Sylvain, uwo Gaelle yari yise Papa we yahise asubiza yitonze,

We-“Ndabona ari we, ahubwo se yageze aha ate?”

Directeur-“Oya se kandi utambwira ko utari uzi ko ari ino?”

We-“Erega…nako bareke abana baganire, ubwo se urumva umukobwa wanjye yaba yazanywe inaha n’ ubusa?”

Directeur-“Ntibishoboka! Sylvain! Ni wowe ushyigikira umukobwa wawe mu mafuti nkaho wamukebuye? Oya…oya rwose ntabwo ari byo! Umva sha wowe..harya witwa Ganza?”

Njyewe-“Yego bwana Directe!…”

Directeur-“Ntiwitwaze ngo nuko abandi batashye umwaka w’ amashuri warangiye ngo wikorere ibyo ushaka, njye nahita mvuga ifishi yawe bakayica ntuzakore ikizamini, nta bwenge butagira ikinyabupfura”

Njyewe-“Mumbabarire bwana Directeur, nari mbonye amahirwe yo kuvugana na Gaelle twaherukanaga cyera”

Sylvain-“Ariko rero nawe urakabya Nyundo! Kuba ubasanze aha se hari icyaha kirimo? Umva ntusanze banywa inzoga, ntusanze basambana, ntibagututse, ikosa se bakoze ni irihe?”

Akivuga atyo Directeur yabuze icyo arenzaho,

Directeur-“Ngaho mbone mwagiye vuba, mwo kabyara mwe koko ubu nzajya nkubitana imitwe n’ abanyeshuri banjye mu mfuruka z’ akabari nje kwisomera rimwe vraiment?”

Twubashye Directeur nk’ umuntu wari ukwiriye icyubahiro kuri twe, tugeze hanze twibuka ko tutishyuye, Gaelle areba mu isakoshi hashize akanya ahita yisubiraho aravuga,

Gaelle-“Aaah! Ariko ubundi sibo badusohoye? Banatwishyurire!”

Njyewe-“Wa mugani wawe twigendere, nta mwana wishyura ari kumwe n’ umubyeyi, ngo aba amusuzuguye”

Njye na Gaelle twasetsemo tugenda ubwo, mu nzira tuganira twerekeza muri gale nagize amatsiko yuwo yise Papa we maze ntangira kumubaza,

Njyewe-“Gae! Ndumva nishimye guhuza ingendo nawe, ndumva mberewe no kugenda njye nawe tudasobanya ingendo, gusa mbabajwe nuko umunsi nishimyeho uciye ikibu ukaba ugiye ubutazagaruka, muri aka kanya nkaba nguherekeje utashye, ntakubeshye ndumva nahambira tukajyana”

Gaelle-“Yoooh! Ihangane Ganza! Nanjye ntabwo nifuzaga kugusiga gusa nyine amatage ni amatindi”

Njyewe-“Ariko se Gae! Koko uriya ni Papa wawe wari uri kumwe na Directeur?”

Gaelle-“Yego maze, ni Papa”

Njyewe-“Uuuh? None se ko wambwiye ko ubana na mukuru wawe ndetse ari nawe ukurihira we na Data wanyu, Papa wawe byagenze bite ngo ataba ari we ufata izo nshingano nk’ umubyeyi?”

Gaelle-“Ganza! Ibyanjye buriya ni birebire Ganza….”

Muri ako kagoroba keza Gaelle  yambwiye atyo tugeze ahantu hari hatuje hatacaga umuntu n’ umwe, aho twari tugeze hari haparitse imodoka nziza maze ntacyo Gaelle yitayeho ayegamaho, atuza umutima maze atangira kumbwira,

Gaelle-“Ganza! Uriya wabonye ni Papa, niwe tuvukaho njye na mukuru wanjye ariko ntabwo tubana, twatandukanye cyera ubu hashize imyaka icumi”

Njyewe-“Yooo Ese? Ihangane mukunzi”

Gaelle-“Niko byagenze Ganza, nyuma yuko Mama apfuye aguye ku nda ya murumuna wanjye, byabaye ngombwa ko ajya gushaka undi umugore, adutera umugongo gusa twirwanaho ubuzima burakomeza, buriya niyo mpamvu wabonye kuba yansanze hariya ntacyo byamubwire”

Nacecetse gato hashize akanya,

Njyewe-“Gae! Birababaje, ntabwo nari nzi ko hari abana nkanjye babura ababyeyi kandi bariho, bagatangira kwirera kubw’ amahirwe bagakura”

Gaelle-“Wahora niki Ganza! Gusa ndifuza umuntu nkawe uzaba mu kimbo cyabo, akambere Mama, Data ndetse na Murumuna wanjye”

Njyewe-“Humura ndahari mukobwa utemba ituze, ndi mu mwanya mwiza kuko ndi kumwe nawe mu nzira igana ibyishimo ariyo rukundo, nubwo ntazaguha ibyo Papa wawe yakabaye yaraguhaye ariko nzakubera byose hose kuburyo utazicuza, nawe kandi uzanyemerere ntuzababare umfite kuko navukiye kuguhoza”

Gaelle yongeye kwitsa umutima ampoberana ubwuzu nk’ uwishimira gutura mu gituza cyanjye hahandi hatazagera undi wese,

Tugihoberanye muri ako kanya hahingutse umukobwa wari uri kumwe n’ umusore, baza basatira ya modoka aho twari turi natwe twigirayo umukobwa wari uri kumwe nuwo musore yitegereza cyane Gaelle maze ahita avuga,

We-“Mbega! Abantu basa ntacyo bapfana pe! Mbega umwana usa na Mignone”

Gaelle yahise yikanga maze avuga cyane,

Gaelle-“Yeeee? Mignone mukuru wanjye se uramuzi?”

We-“Yoooh! Ni murumuna we disi”

Ako kanya umwe yasanganiye undi barahoberana njye nsigara mpagaze aho, nyuma y’ akanya katari gato Gaelle yaje ansanga maze ahita ambwira,

Gaelle-“Ganza! Nyemerera ngende, ngize amahirwe uriya mukobwa akorana na Mignone mukuru wanjye, yari yazanye na Cheri we gusura nyirabukwe, ubu rero batashye I Kigali, banyemereye ka lift”

Njyewe-“Aaah! Nta kundi igendere mwari mwiza wandemeye ubuzima bushya uyu munsi, maze ugire urugendo rwiza uragiye ariko umutima wanjye n’ ubwenge bibitse uyu munsi w’ amateka ,ni vuba nkagusesekaraho maze tugatangira ubuzima butatse umunezero wa babiri”

Gaelle-“Yego sha, ndakunyotewe kandi uzasanga nteze ibiganza”

Muri ako kanya imodoka yahise yaka itangira gucara amatara, Gaelle yahise ampobera arangumana ndetse bwa mbere aransoma, arandekura yinjira mu modoka ihaguruka ubwo nsigara aho.

Narambitse intoki zanjye ku munwa ndazitegereza ngarura mu ntekerezo Gaelle Ndamwenyura, mfata inzira nerekeza mu kigo, nari nishimye bitavugwa, kandi koko byari bikwiye.

Bidatinze ikizamini twaragitangiye, narahatanye cyane nkora nitonze ngo nzatsinde neza nka Annie witeguraga kujya muri kaminuza, umunsi wa nyuma nshyiraho akadomo feri ya mbere nayifatiye mu rugo.

Nari nkumbuye cyane Annie na Ntwari twari tumaze umwaka wose tutabonana kuko twasigaraga ku ishuri abandi baratashye, baranyishimiye ndetse bankorera umunsi mukuru, narishimye cyane kuri Ntwari mukuru wanjye we byari birenze kwishima bisanzwe kuko ibyo yahigiye twari turi kubigeraho.

Umunsi wakurikiyeho nazindutse njya kureba Boss hamwe kuri station ngo nongere mubwire ko noneho nabonetse by’ igihe kirekire, nkigerayo natunguwe no gusanga Boss yarazanye undi muntu uyobora imodoka aho ziparika, nacitse intege gusa nkomeza mu biro bye aho yabariraga umutungo we ngo basi mwiyereke abone ko naje kandi nkimukeneye.

Narakomanze,

Boss-“Yego injira!”

Njyewe-“Muraho Boss!”

Boss-“Uuuh? Niko sha bite?”

Njyewe-“Ni byiza Boss!”

Boss-“Ese byakugendekeye gute sha? Uziko nari narakwibagiwe neza neza? Bite ko wagiye ugahera kandi nari narakwemereye ko uzajya uza ugakora mu biruhuko, wabonye ahandi ujya?”

Njyewe-“Oya Boss! Nari ndi kwitegura gukora ikizamini cya leta kandi ku kigo cyacu iyo abandi batashye twe turasigara”

Boss-“Eeeh! None se warabitsinze?”

Njyewe-“Urebye naragerageje ariko nizeye gutsinda”

Boss-“Hanyuma se ko uje ugasanga akazi kawe naragatanze?”

Njyewe-“Boss! Nanze gusubirirayo aho ntabasuhuje, naho ubundi nabibonye ko bantanze umushi”

Boss-“Nta kundi nukuzajya gushaka ahandi sha”

Njyewe-“Ariko rero karamutse kabonetse mwazahamagara mukuru wanjye Ntwari nzaba ngitegereje”

Boss-“Nta kibazo sha”

Muri ako kanya narababaye numvise ko bansimbuje undi nta kazi nkibonye, natangiye kwibaza ahandi nzahera nshakisha ariko mbura inzira, ndambura akaboko ngo nsezere Boss ntahe”

Nkimuhereza akaboko, ako kanya hinjiye umusore wihutaga cyane n’ umujinya mwinshi aba ajugunye imyenda y’ akazi abatanga essence bambaraga, atangira gusakuza cyane,

We-“Mbivuyemo, mpemba ayanjye nigendere, njyewe ntabwo nzajya mpora nihanganira kwitwa Kadogo, abantu bose we sha Kado! We sha Kado!….oya mpemba ayanjye nigendere”

Boss-“Urasaze cyangwa? Nta soni ukaza unjugunyaho imyenda ndi Boss wawe? Icyo kinyabupfura ni icya hehe?”

Wa musore yakomeje gusakuza cyane ko arambiwe abakiriya ba Boss bamwita kadogo, Boss nawe yahise arakara amwishyura ayo yari amugezemo amusezerera atyo.

Amaze kugenda nari ngihagaze aho, Boss yubuye amaso turayahuza,

Boss-“Urabona uriya mushenzi ngo aransuzugura sha?”

Njyewe-“Ihangane Boss! Buriya azicuza mureke”

Boss-“Mureke niwe barihima bavuze, wasanga yashakaga kuguha umwanya ngo wibonere akazi”

Njyewe-“Bo…Bo…Boss nicyo nendaga kubasaba, mwanyizera nkamusimbura niba mbikwiye?”

Boss-“Ugira uti se…nta kibazo, ndumva nta kibazo rwose, n’ ubundi nari narakwizeye mbere sha, fata iyo myenda uyigere urebe ko igukwira maze uze njye kukwereka uko gakorwa”

Byari ibyishimo kuri njyewe, natoraguye imyenda wa  musore yari amaze kujugunya maze ndayambara mbona irankwiriye nkurikira Boss ajya kunyereka uko batanga essence, kuva uwo munsi natangiye akazi nako nurijwe mu ntera ntangira gukorera agatubutse.

Nimugoroba ntashye nageze mu rugo nsanga Bwiza, wa mukobwa namenye ku isabukuru yanjye y’ amavuko yaje kudusura, yari ari kuganira na Annie maze ndamusuhuza nanjye ndicara dukomeza kuganira,

Njyewe-“Bwiza! Amakuru se?”

Bwiza-“Hhh! Ni meza, Mbega! waratinze nawe! Twaragukumbuye turakubura”

Njyewe-“Wahora niki, bizi njyewe! Gusa ariko ibyambuzaga byagiye ku ruhande, naho ubundi ndabona ubuzima bumeze neza, imicyo ni yose…”

Bwiza-“Hhhhh! Merci sha, nawe ni mu gihe gito Annie akakwitaho tukakuyoberwa”

Bwiza yakomeje kurangarira muri telephone ye, hashize akanya gato mbona arikanze nibaza icyo abonye,

Bwiza-“Ariko uyu mukobwa uhora ambaza niba nkuzi bite bye ra? Nkubu abwiwe niki ko turi kumwe?”

Njyewe-“Inde se? Njyewe se?”

Bwiza-“Yiiii! Hano hari umukobwa rero, Hmm! yabonye ifoto yanjye nawe kuri facebook,…yayandi twifotoje kuri birthday yawe, none ahora akumbaza narayobewe, Niba ari aga Cherie ugerageze ugahumurize”

Njyewe-“Hhhh! Niba umbeshya Imana ikubabarire gusa ntabwo binakubereye, nta Bwiza wabeshye!”

Bwiza-“Oya ni ukuri ntabwo nkubeshya Ganza, do! Reka nze nkwereke”

Bwiza yaje kunyereka message, ako kanya nikanze cyane mbonye amazina ye…yari Umwari Kevine wo mu buto, uwangarukaga mu ntekerezo kenshi, disi yari yarambonye aramenya.

Nabaye nk’ ubonekewe nongera gusoma amazina nsubiramo, nibajije ukuntu namaze imyaka yose mushaka mu ruvunga nzoka we akaba ambonye atarushye…gusa igihe cyari kigeze.

Muri ako kanya Bwiza yarabibonye ko mpindutse, nasomye message zirenga eshanu Kevine yandikiye Bwiza amumbaza ariko ntamusubize numva ndababaye mpita mubwira,

Njyewe-“Bwiza! Kuki koko wanze gusubiza Kevine kandi mbona yarakubajije akubashye?”

Bwiza-“Reka ntabwo njye nsubiza abo ntazi, ni aga Cherie se cyangwa nuwo urimiza utajya userukana! Abahungu turabazii!”

Njyewe-“Basi ngaho ntiza telephone yawe musubize nako munsubirize umubwire ko unzi, ko ndi Ganza”

Bwiza yahise yandika vuba, nyuma y’ akanya gato ahita avuga,

Bwiza-“eeh! Uzi ko ahise asubiza we? Akira soma”

Yampereje telephone maze nsomana amatsiko vuba, yari yanditse ngo,

“Wo kabyara we mbabarira ndakwinginze umpuze na Ganza Imana izaguha umugisha”

Ngisoma iyo message yankoze ku mutima maze mpita mbwira Bwiza kumusaba nimero arabikora bidatinze aba arazimuhaye, mutira telephone nihuta njya ku muhanda ngura me2u ku mutaka.

Naragarutse mu gihe Bwiza yari arangaye na mushiki wanjye Annie nihina mu cyumba mfata telephone nandikamo nimero za Kevine nkanda yes nshyira ku gutwi….bidatinze nongeye kumva rya jwi ryiza rinyitabye,

Kevine-“Karame”

Njyewe-“Kevi! Ni Ganza”

Nkivuga ntyo Kevine yahise yikanga cyane ambaza cyane ubugira Gatatu niba ari njyewe koko nanjye nkikiriza nti yego, ako kanya ikiniga kiramufata ananirwa kuvuga, nahise nanjye mpindurwa numva umubiri ucitse intege, numvise umutima uteye insigane nongeye kubona ko Kevine ari undi wundi kuri njyewe.

Kevine-“Ganza! Ntabwo ushobora kumva umunezero mfite wo kongera kukumva, ndagusabye…ndakwinginze nshaka ko tubonana, nditeguye kuzira kuguha umwanya ukwiye kuva mu buto, please Ganza! Ndakwinginze mfashe uyu mutima wanjye  uremerewe”

Muri ako kanya numvise ayo magambo ateye ikiniga, ntabwo byari bisanzwe ko ngira amarangamutima asendereye, nongeye kwibuka Papa Kevine anyihanangiriza bikomeye, nongeye kwibuka Gaelle nahaye isezerano,

Muri akanya nikije umutima, mu gihe ngize ngo mvuge nahise numva Kevine atabaje cyane ndikanga telephone iranshika yikubita hasi nyitora vuba ngo numve icyo abaye kubw’ amahirwe macye nsanga batiri yavuyemo, nyishyiramo vuba ndatsa ndeba nimero ye vuba ariko nyihamagaye barambwira ngo Sorry nimero uhamagaye ntibashije kuboneka………………….…………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 13 yiyi nkuru  ejo mu gitondo

7 Ibitekerezo

  • Ahwiii Mana ushimwe nubwo numva Kevine ameze nkufunze gusa Ganza urasabwa kwitonda ubu ugiye kugira abakobwa bahanganye : Gaelle, Bwiza ndetse na Peace ibye ntibirasobanuka kdi shaka uko ukoresha Facebook naza WhatsApp ubone Kevine Dore niho isi igeze amahirwe wowe na Kevine ariko ntibizoroha pe

  • Ganza ntazahemukira gaelle

    • UMURIRIMBYI USHIMISHIJE ABAFANA BAMUKORA MU NTOKI. MUDUHE NIMERO Y,UMWANDITSI UWIFUZA GUTANGA INKUNGA YE UMWANDITSI AGIRE COURAGE MURAKOZE

  • Kumugani wa ba bana ngo udukoreye umuti ariko woweho ni pharmacie pe. Gukosora ntibavuga data wanyu bavuga so wanyu. Murakoze

  • mbeg ko kevine agarutse gaelle uramushirah?

  • mfite amatsiko yo kumenya amaherezo yawe na kevine

  • Amatsiko ko abaye menshi? Ikindi gice kiratugeraho saa ngahe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *