• 19/01/2020 9:06 39

Episode 10: Ryan akomeje kunezeza Sabine, kumusezera bitangiye kumugora

Duherukana….

Ubwo nari mvuye mu birori ntari nzi ko nataha, umugoroba umwe nduhuka icyanyirukansaga, nagera mu rugo nkinjira nishimye, iryo joro nkarara nkanuye, umutima wari wirekuye, nari nabohotse, mu gusinzira niyibukiye Sabine, nibuka duhuza amaso musetsa… yoooh! Narifumbase numva ko turi kumwe, ndasinzira.

Mu gitondo nakangutse mu museso yewe na telephone ihita isona, yari Cedro wari umpamagaye.

Naritabye ambwira ko hari aho abanje kunyura araza kuza atinze, yorosoye uwabyukaga narabyutse nditegura ndambara nerekeza yo, byari ibyishimo kuri njyewe kumva ko ndi mushya, nkigera ku muhanda nahise mbona bus ije mbyigana nk’ abandi ndinjira, nageze aho twakoreraga bidatinze.

Uwo munsi wari mwiza kuri njye, nari nkeye ku mutima, amasaha yakomeje kwicuma bigeze saa sita ndasohoka ngo ndebe aho nanyura nkikora ku munwa,

Nkigera mu muhanda nahuye na Cedro aribwo aje, duhita tujyanirana ngo tujye gusangira,

Twageze kwa Kimaranza turicara twaka ibyo kurya, bamaze kutwakira dutangira kuganira,

Cedro-“Burya bwose ukunda ibijumba bigeze aho?”

Njyewe-“Cyane kabisa, mbikunda kubi”

Cedro-“Hhhh! Uwakunyereka mwasohotse uri kubisangira n’ umukunzi?”

Njyewe-“Umva Cedro nawe ra! Gusangira gusa se? Nkanamutamika ahubwo!”

Cedro-“Hhhh! Ariko wa mugani nibutse ko n’igikoma ugicugusa, None se Ryan, nyuma yo gutuza, ukaruhuka Mariam wahoraga ubona mu ntekerezo ugahunga, urumva umeze ute?”

Njyewe-“Ewana! Ndumva umutima wanjye usa n’ umweru dede! Ariko rero nanone, ndibaza impamvu mukuru wawe yampishe, akambwira ko agiye kujya kure ya Mariam, nkagira ubwoba ndetse akanyohereza kure ngo ntazagira aho mpurira nawe, maze nanjye nkajya ngenda nkebuka mu muhanda nk’ umujura? ”

Cedro-“Ryan! Buriya rero kubana kwa mukuru wanjye na Mariam ni inkuru ndende ntakubarira none aha, gusa buhoro buhoro uzamenya byose”

Njyewe-“Cedro! Nkubaze gato, Mariam niba atari ibanga, iwabo waba uhazi?”

Nkimubaza ako kanya hari undi musore waje aradusuhuza, bishoboke ko yari aziranye na Cedro, nawe yaricaye duhindura ibiganiro, dusoje dusubira aho twakoreraga dukomeza akazi.

Mu gihe nari ngiye gutaha, nongeye kwibuka Sabine utarajyaga kure y’ intekerezo zanjye kuva twahura, nongeye kwibuka umunsi nsezeranya Papa we Bravo kuzamufasha nkamwegereza umwana we nabonye mbere, ariko kandi nyuma bikaza kurangira ankuyeho ikizere.

Aho nari nicaye nta kindi natekereje usibye kujya kureba Sabine, nasezeye Cedro ndasohoka nshyira  ecouteur mu matwi mfata urugendo n’ amaguru, bidatinze ngera muri kakayira gafunganye kamanukaga kaganayo mba ndahageze gusa nasanze urugi rubaditse.

Narakomanze, hashize akanya nongera gukomanga bwa kabiri ariko ntiyakingura, nkomeza gutegereza, mu gihe ngiye gukomanga nanone, numvise umuntu utambuka inyuma yanjye, mu guhindukira…yari Sabine!

Njyewe-“Eeh! Sabi! Bite?”

Sabine-“Ni byiza! Ese ni wowe? Nari nikanze ari undi muntu”

Njyewe-“Oooh! Humura wikwikanga ni njyewe, ni njyewe warugutanzemo”

Sabine yampereje ukuboko ndakwakira, nubwo bwose numvaga nifuza kumuhobera, gusa ibyo byari bihagije, yakuye urufunguzo mu gakapu gato arakingura maze arambwira,

Sabine-“Ni kalibu”

Njyewe-“Urakoze Sabi! ninjire se cyangwa niyicarire hano hanze?”

Sabine-“Nta kibazo aho wakwicara hose urisanga”

Njyewe-“Reka nicare kuri kano gatebe ntacyo”

Naricaye Sabine yinjira mu nzu, yagarutse yahinduye imyenda nawe yicara imbere yanjye dutangira kuganira,

Sabine-“Umbabarire natinze gutaha, nari nagiye gusenga, wageze hano kare se?”

Njyewe-“Oya usanze ari bwo nkihagera, naje nsiganirwa kugusanga numvaga ngukumbuye cyane”

Sabine-“Koko se?”

Njyewe-“Cyane rwose, ndizera ko umeze neza?”

Sabine-“Yego ndaho, none se urihangana tuganire nshaka ibyo guteka?”

Njyewe-“Ahubwo zana ngufashe, nibiba ngombwa ahubwo wemere ngutekere wumve ukuntu mbizi”

Sabine-“Hhhh! Oya urakoze nta kibazo ndabyifasha”

Nakomeje kuganira na Sabine, ibyo bihe byari byiza kuri twe, twaraganiriye bishyira cyera, duhuza urugwiro imitima irafunguka maze ndamubwira,

Njyewe-“Sabi! Sinzi uko nakubwira uko merewe muri njye aka kanya, kuva aho wavuze bwa mbere nkakumva ngatega amatwi ntuje ukanyibwirira, ni ukuri iyo nguhingutse imbere nuzura ibyishimo, niyo mpamvu nje nkugana”

Sabine yaracecetse ntiyagira icyo ansubiza ndakomeza ndamubwira,

Njyewe-“Sabi! Iyo ndi imbere y’ amaso yawe, nkitegereza isura yawe icyeye numva umunezero muri njye, nkunda iyo ngusize wishimye, igitego mba ngitsinze, ibyo narahiriye kuguhamo impano”

Nyuma y’ akandi kanya gato, Sabine yambwiye atuje,

Sabine-“Urakoze, ni ukuri urakoze Ryan,  nari narabuze aho mpera mbikubwira, nanjye ni uko, ndagushimira ko ukomeza kunyitaho, ukansura, ndetse ukanganiriza nkishima, Imana ijye iguha umugisha”

Njyewe-“Tuwusangire Sabi! Gusa kandi wibuke ko ari icyo nagusabye, na nubu ndacyategereje yego yawe, oya yo ndagusabye uyindinde”

Sabine-“Ryan! Yego yanjye nayivuze ukinsanga, nubwo yangumye mu mutima ariko nawe ibimenyetso birabikwereka”

Numvise ibineza neza byinshi muri njye….

Njyewe-“Yoooh! Sabi! Ndishimye kubwawe, ni amahirwe ngize yo kwemerwa nawe kugusanga, ntako bisa kumva ko unkeneye iruhande, nzabyubaha kuko wemeye ko mba umwe mu babikwiye”

Ntabwo namenyeye igihe namufatiye ibiganza, nahise nkomeza mvuga akari ku mutima,

Njyewe-“Disi ndakureba utuje witegereza iyi mbabura ikuri imbere, nkongera kukubona mu ntekerezo wisanzuye muri salon kwa So! Sabi! Utekereza iki iyo wibutse Bravo nako So wakubyaye?”

Sabine yarikanze maze ahita ambwira,

Sabine-“Ryan! Ibyo Ntabwo njya mbitekereza, kandi impamvu yanjye irumvikana, nariyakiye, igihe gishize ni kinini pe”

Njyewe-“Birumvikana disi, ariko amaherezo ndifuza kuzabona iyo shusho, n’ ijwi ryawe uhamagara uwakubyaye, nawe akaruhuka akwitaba karame mwana wanjye, akabona amahoro yo mu mutima namenye ko yabuze umunsi antura agahinda”

Sabine yongeye gutuza maze arambwira,

Sabine-“Ryan! Ibyo nabyo ni byiza, gusa sicyo nkeneye kuruta ibindi, nta kindi nicyo wanzaniye umunsi umwe uza unsanga, buhoro buhoro ukampindurira ubuzima, nkiga guseka no kwishima, mbaye ntari njyenyine birahagije ngo ubuzima bukomeze, iby’ agahinda…nako ibindi ubundi”

Icyo nicyo Sabine yifuzaga, ni nacyo namusabye, nongeye kumusezeranya kuzaba mpari arabikunda, amasaha arakura aramperekeza, ku musezera byabanje gusa n’ ibingora, aho nanjye sinzi icyabiteye.

Naratashye muri iryo joro, bidatinze ngera muri quartier, nkinjira mu gipangu aho nabaga, nahuriranye na Johnson! Naratunguwe cyane ako kanya ahita avuga cyane,

Johnson-“Aaaah! Ryan! Ndakubonye! Ndakubonye tu! Nari mbabaye nkubuze”

Ako kanya natangiye gutekereza ko ibyo ari byo byose atazanywe n’ amahoro, nibutse wa munsi dushwana mu byago, nihagararaho mubwira mutonganya,

Njyewe-“Johnson! Uje gushaka iki hano ko wambwiye ko utazigera uhagaruka n’ umunsi numwe?”

Johnson-“Tuza wangu! Tuza kabisa ni amahoro! Nari nje kugusura bisanzwe tu, ahubwo nakomeje kugutegereza usanze nari ndambiwe, banza ufite ahantu usigaye ugorobereza, reka nkingure ahubwo….”

Johnson wari afite urundi rufunguzo yarakinguye, nagumye hanze mpembera umujinya ngo mwirukane gusa nigira inama yo gucisha macye ngo ndebe ibye, ndinjira nicara aho hafi,

Johnson-“Ryan! Mbabarira wangu, mbabarira kabisa ko cyagiye twashwanye bitari ngombwa, burya nanjye ntabwo yari njye, nagiraga ngo umugambi wanjye utaza kumfubana mu mahina”

Njyewe-“Johnson! Urabizi ibyabaye hagati yanjye nawe ntabwo niriwe nkubaza icyabiteye kuko utifuje kukimbwira mbere, niba warageze ku mugambi wawe birahagije, ndumva wakomeza inzira yawe nkuko wayihisemo, ukandeka njyenyine?”

Johnson-“Oya Ryan! Erega nta zibana zidakomanya amahembe, nta mpamvu yo gutandukana turi abantu b’ abasore, ndibuka umunsi nza ngusanga ngusaba ko unshumbikira ukanyemerera utanduhije….ewana niyo mpamvu nje kugusaba imbabazi pe”

Naratuje gato hashize akanya,

Johnson-“Ryan! Ntabwo nibagiwe byose, ndabyibuka umunsi duhurira muri sport yo muri week end, tugatahana n’ amaguru tuganira ndetse tugaca ahantu tugasangira ibya saa sita, ukahansiga nkakubwira ko njye ntataha ayo manywa, ko ndataha bwije,

Ryan! Burya hari impamvu natinyaga gutaha, nyuma y’ iminsi ngahitamo kuza nkugana ngo unshumbikire”

Njyewe-“Johnson! Wijya kure ibyo byose ndabyibuka ahubwo icyo nshaka kumenya ni icyo utambwiye mbere hose, icyo wari ugamije cyatumye dutandukana dushwanye”

Johnson-“Ryan! Ntega amatwi nkubwire, kandi unkundire unyumve,  nuko nabonaga uri kunyivangira mu byanjye, Hmm! ugira ngo se biroroshye?”

Muri ako kanya Johnson yatangiye kumbwira….,

Johnson-“Ryan! Nawe urabizi uri umusore nkanjye, ibyambayeho niyo mahitamo nari mfite, muzehe yari arembye kandi abaganga bari barambwiye ko atazakira, niyo mpamvu wabonaga nararangije kubyakira!”

Njyewe-“Uuuh? Johnson! Ibyo umbwira kabisa ntabwo mbyumva, kugeza aho wahindura ibyago ibyishimo?”

Johnson-“Ewana, Imana imbabarire aho nararengeye”

Njyewe-“ Ahubwo se kuba wari uzi ko atazakira nibyo byatumye wimuka ukava iwanyu?”

Johnson-“Narahavuye da! None se ko nirirwaga ntongana, bashiki banjye na nyina bakanga gukurikiza amategeko yanjye….nabaye mbahunze ntegereza umunsi ugera ngahindura byose”

Njyewe-“Ntibishoboka?

Johnson-“Ariko ntacyo byarangiye mbigezeho, nyuma ya byose ninjye  wahise uba chef w’ umuryango ku kabi n’ akeza? Ubu ni jyewe umenya ingano y’ akawunga, umuceri, umunyu kugeza ku kibiriti bigomba gukoreshwa ku munsi, ikindi kandi ubu ndigenga nka nyir’ urugo”

Njyewe-“Hmmm! None se  Johnso! Ibyo nibyo wari utegereje mbere hose?”

Johnson-“None? None ko nta kazi ngira, nkaba nkeneye kubaho neza nishimisha, Hmm!  Ubu ninjye ufite byose wangu , ahubwo ntabwo wandangira umuntu ugura ikibanza ko….”

Njyewe-“Johnson! Koko? Hadaciye iminsi utangiye kugaba ibyo So yaruhiye? Ahubwo se ko numva utitaye kuri bashiki bawe na Mama wawe?”

Johnson-“Umva yewe, nari nje ngo ahubwo ungire inama y’ ukuntu twabiryohamo neza none….bashiki banjye bazarongorwa, Mama we nanyumvira ntazaburara  cyangwa ngo abwirirwe hari ikindi?”

Njyewe-“Johnson! Aho waribeshye cyane, niba ushaka gusahura umuryango wawe ntibizakugwa amahoro, nanjye nkabona! Imfura nzima koko? Ahubwo uwo mubyeyi yarigusha!”

Johnson-“None se…”

Njyewe-“Johnson! Niba koko uri imfura subiza ubwenge ku gihe wubahe umutima nama, ureke gucucura abo mwonse rimwe n’ uwakubyaye ngo wishimishe mu byo musangira, ibaze nawe, ibaze ikigutera ibyo? Nanjye ndabaza….ni ya majoro wamenyereye gutaha, Hmm!”

Jonshon-“Umva nawe ra, kurya isi nyine….”

Njyewe-“Johnso! Nkugire inama musore wanjye, ushatse wasubiza ubwenge ku gihe, ugasanga umuryango ugacisha macye niba bya byago wahinduye ibyishimo utifuza ko bikugaruka, gusa ntuzameho kabisa,  iyaba uzi uko kwicuza….reka njye kwiryamira ahubwo”

Narahagurutse ngize ngo ngende,

Johnson-“Nanjye reka nsheho ntacyo….reka ngende tu!”

Johnson yaragiye nsigara ntangaye, nshiguka natangiye kwivugisha,

Njyewe-“Yabababa! Mbega Johnson! Burya koko ni ukubona abantu bagenda? Umuntu w’ umusore atekereza kuriya koko? Ahaaa! Reka niryamire, Imana irengere umuryango wayo”

Ninjiye mu buriri ndaryama, gusa muri uko kuryama nafashe telephone yanjye ndayitegereza, numvise hari uwo umutima wanjye ushaka kubaza niba yegetse umusaya…..oooh!

Nibutse ko Sabine nta telephone afite, ntangira gutekereza byinshi, gusa umutima untegeka ko iryo joro riba irya nyuma, mu gitondo panga kujya kumushakira agatelephone nkakamuhamo impano ngo nzajye ndushaho kumuba iruhande nkuko nari narabimusezeranyije.

Mu gitondo narabyutse ndinanura, ndasenga ndabyuka nditegura, mu gihe nari ndi kwambara inkweto ngo ngende numvise, urusaku ndashiguka, mu kumva neza yari mabuja wari utatse, nkomeza kumviriza neza numva Boss nyir’ amazu atongana cyane.

Nk’ umuturanyi birumvikana nabaye mu ba mbere batabara, nakinguye akaryango gato mpinkuka kwa Boss, nasanze Mabuja yicaye hasi, arira ako kanya mbona imyenda iguye aho, ibikapu biragwa,….Muzehe Boss akomeza gusohora ibintu ajugunya hanze arakaye cyane ari nako  yitotomba ……………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 11 y’ inkuru ndende Sabine ejo mu gitondo

5 Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza.Ibintu biri kugenda bizape .Turabashima kubw’izi nkuru n’ibindi mutugezaho

  • Sabine sha, ndamukunda, nkunda ubuzima yiberamo, mwanditsi rwose uzi gushushanya ubuzima
    nakunze ukuntu Ryan yasanze Sabine akicara kuri matera ishashe hasi bagasangira. nonone hanze imbere y’ imbabura. Johsnon we ni imbwa, abantu nkawe ni benshi hanze aha, yamenyereye amayoga n’ indaya none agiye gusenya umuryango. rubyuruko mwumvireho. UM– USEKE mukora akazi k’ intagereranwa

  • Byaba byiza inkuru nk’izi mubaye muzicumbitse mukazazisubukura nyuma y’icyunamo.

    • NTACYO ZITWAYE,MUREKE DUKOMEZE TWISOMERE,TWIYIGIRE ,DORE KO HARIMO AMASOMO MENSHIIIIII.

  • Hy guys muranshimisha cyane kuri story mwandika sabine ni umwana mwiza cyn icyampa akazakundana na Ryan as a couple. Keep up wid ur talent dear writer lol

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *