• 11/12/2019 9:51 00

Episode 01: Navuka ntabwo nigeze umugayo, ntabwo ndi indaya….nitwa Sabine

Nitwa Ryan, Ndi umusore w’ imyaka 26, ntuye mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, bijya gutangira hari umunsi umwe ari kuwa gatandatu mu masaha ya saa munani z’ ijoro, nshiguka numva telephone yanjye irasonnye ndikanga cyane!

Namwe murabyumva natangiye kwibaza umuntu umpamagaye ayo masaha, ntangira gutekereza ko igikuba gicitse.

Nafashe telephone ndebye nimero nsanga ntayo nzi, ngiye gukanda yes ngo nitabe ihita ivaho, ako kanya numvise umuntu ukomanze cyane, yari Johnson umusore twabanaga wari utashye avuye mu kabari

Johnson-“Ryan! Ryan! Kingura umusaza! Hhhhh! Kingura kabisa nje kuryama nako kubyuka wangu! Hhhhhh!”
Nahise ntangira kwivugisha

Njyewe-“Aaaa! Uyu muswa nawe arandambiye, buri gihe ni ugutaha amajorooo, ewana, ni ubwa mbere n’ ubwa nyuma ambyukije, ubutaha azajye ararayo kabisa”

Nakwivumbura nagira nta kindi nari gukora, narabyutse ndakingura, Johnson agize ngo yinjire yateye intambwe agiye kugwirirana ndamuramira, mwaka icupa ry’ inzoga nini yari afite, ako kanya mu kureba neza nabonye umuntu inyuma ye.

Mu kwitegereza nabonye umukobwa wari wambaye agakanzu keza gato, afite n’ isakoshi mu ntoki ndikanga,
Johnson-“Dore wa murezi ndak…Ko witegereza umugore wanjye bite? Wamukunze se? Hhhhh! Chr! Injira hano niho mba, kalibu rwose undyohereze, ewana iri joro ni Bae! Ntabwo nasinze ariko!”

Johnson yahise afata ukuboko wa mukobwa aradandabirana agiye kugwa nanone wa mukobwa aramuramira, ndamufasha turamurandata twinjira mu nzu, tumwicaza mu ntebe.

Johson-“Ryan! Uri umusaza buriya ndakwemera! uzi ko wagira ngo wakoze ubuzamu, igihe ntahiye cyose nsanga uri maso, nako ukanuye, ariko se ubundi wabona ibitotsi gute utasomye kamwe, tubiri cyangwa dutandatu ngo ucyure n’ inkumi nziza nkiyi? Hhhhh! ubundi mu cyubahiro tubagomba tubita Amadage! Wowe uri Idage! Ko utamuseka Cherie?”

Nongeye kwitegereza wa mukobwa wari uzanye na Johnson ayo masaha, ntiyasetse ahubwo nakomeje kumureba mbona afite ubwoba bwinshi, yari ameze nk’ umuntu udasanzwe agenda amajoro, narebye gutukira…..nako ku ba Djama iyo babana murabizi iyo umwe akoze dega, ibara nako amakosa, nta gutukana mu bandi ahubwo uramucyebura ngo ubutaha ajye agira aho agarukira, naramwihoreye njya mu cyumba cyanjye ngo ndyame ariko biranga.

Hashize akanya ndahaguruka nsubira muri salon, natunguwe no gusanga Johnson yasinziriye mu ntebe wa mukobwa amwicaye iruhande, ari gutitira kubera imbeho.
Hashize akanya mbitegereza nahise mpagurutsa Johnson mujyana mu cyumba cye muryamisha yambaye inkweto kugira ngo ni bucya amenye ko yakoze ibara, ubundi ndagaruka ngeze aho wa mukobwa yari ari.

Njyewe-“Ngize amahirwe Johnson agwa agacuho! Hari ikindi utegereje aha se? Ndumva wataha ukajya kureba ahandi ukorera akazi kawe….nako uburaya”

Uwo mukobwa yakomeje gutitira, disi yari umukobwa mwiza w’ igikara kinoze karemano, yari ateye neza cyane kandi atuje, nabonaga asa n’ uciye bugufi gukurura ubwenge ngo numve ukuntu ari indaya biranga maze hashize akandi kanya ndamubwira.

Njyewe-“Ariko ubundi mubona ibyo bizabageza hehe? Umukobwa mwiza nkawe koko yigira indaya? Ubwo se uteganya kuzashaka ukagira abana cyangwa uteganya kuzapfa utyo?”

Yakomeje guceceka ndetse akomeza kwanga guhuza amaso nanjye, ako kanya nahise mpindukira nkingura umuryango.

Njyewe-“Sohoka gira vuba! Haguruka usohoke se nyine?”
Yubuye amaso turayahuza mbona amarira amushoka ku matama, nagize ngo ni ya mitwe yabo ntangira kumukankamira cyane

Njyewe-“Dore mbese ngo aririza? Uko babaye, ndavuze ngo sohoka, uko areba gusa, nta soni! Dore umuryango urakinguye ariko!”

Yarahagurutse, aza ansanga, ageze iruhande rwanjye atega ibiganza, mu ijwi rituje maze arambwira,
We-“Mumbabarire, ndabinginze ntabwo nari nzi ko bigenda bitya”
Njyewe-“Umva yewe?….”

Ntarakomeza

We-“Ndagusabye nyemerera nkubwire uko byagenze, ntabwo ndi indaya nkuko wabinkekeye”

Nakomeje kumva ijwi rituje rinyinjira mu matwi, nkomeza kurihuza niry’ indaya njya nshaho ziteze, izindi zirwana zambikana ubusa numva ntibihura ariko umutima uranangira

Njyewe-“Oya ntabyo byawe nshaka kumva, Hmmmm! ubwo rero uragira ngo ungushe neza nkuko mujya mubikora abagabo, bamara gusinda umunezero w’ umwanya muto mukabacucura utwabo? Sohoka, Sohoka gira vuba”

We-“Ni ukuri kose ndagutakambiye, ndakwinginze nyumva….”
Nk’ umuntu kandi nongeye gutuza umutima, nicuza ari nka mushiki wanjye, uwo munsi akaba yari ari gutererwa hanze numva nongeye kugira agahinda maze nitsa umutima ndamubwira

Njyewe-“Ngaho icara, icara umbwire, ariko umbwize ukuri, niwiha ibyo kumbeshya….”

Yatambukanye ubwoba aricara, nanjye ndakinga nicara imbere ye, akomeza gutitira kubera imbeho hashize akanya, ndahaguruka ninjira mu cyumba manura ikote rya kwile ry’ umukara nakundaga kwambara nijoro ngiye kureba match, ndarizana ndarimuhereza.

Njyewe-“Akira ifubike ndabona imbeho ikumereye nabi, utazambazwa!”

We-“Ura….urakoze, rwose urakoze Imana iguhe umugisha”
Amaze kwifubika nibutse ko muri telemusi harimo icyayi nari nasigaje maze ndahaguruka ndamusukira ndaza ndamuhereza.

Njyewe-“Akira n’ icyayi urebe ko agashyuhe kaza”
Yakiranye ubwitonzi yongera kunshimira hashize akandi kanya gato.

Njyewe-“Ngaho mbwira, ubu koko umukobwa mwiza utuje nkawe, iyi niyo nzira wahisemo y’ ubuzima bwawe? Reba ukuntu uri mwiza, nawe rwose urabona ko utandukanye na bariya bakobwa bandi njya mbona, ni bya bindi se ngo abeza bipfusha ubusa?”

Yongeye kwitsa umutima maze arambwira,
We-“Mumbabarire nanjye ntabwo nari nzi ko ibi biri bumbeho, uko undeba uku, ndi igiti kimwe cyakuze nk’ibindi byashoye imizi, uko undeba ndi umunyeshuri, niga mu mwaka wa kabiri muri univerisiti hano I Kigali”

Njyewe-“Yeeee? Umunyeshuri muri univerisiti? Ntibishoboka? Ugatinyuka ukigira indaya? Koko ahari babivuze ukuri abize nibo njiji”

We-“Oya rwose munyumve, kumbwira ko ndi indaya biri kunshengura umutima, rwose ntabwo ndiyo ahubwo munkundiye mwantega amatwi mukanyumva nkabatekerereza byose”

Nacecetse gato nawe yongera kwitsa umutima, hashize akandi kanya gato arongera arambwira.

We-“Ibi bijya kuba, nako ubundi mbana n’ abakobwa babiri twiga hamwe, twamenyanye ubwo nazaga gutangira umwaka wa mbere, narabitabaje ngo dufatanye, tubane, tujye duhahira hamwe, twishyurane inzu, nawe ubuzima bwa Kigali urabuzi”

Njyewe-“Nuko?”

We-“Ubwo twatangiye kubana ngenda mbona ibintu byinshi ntari nzi, rimwe nararaga ijoro numva bari ku matelephone bahamagarana n’ abasore, mu gitondo nagera ku ishuri ngatura ibishyito, kuko nabaga naraye ntasinziye”

Njyewe-“Eeeh! Komeza nguteze amatwi”

We-“Bansererezaga kenshi ngo ndi nta kigenda, ngo ndi umuturage, abasore b’ inshuti zabo baza bakantegeka kujya gutembera ngo baraza kumbwira ntahe, ubwo nkagenda ntazi aho njyaaaa, nabona ndambiwe ngataha, ngasanga baryamye ngo babaga bazi ko nanjye mfite uwo nagiye kureba”

Njyewe-“Koko se?”
We-“Unkundire unyumve ndagusabye, aya masaha nicaye aha, inyoni, izuba n’ abantu bagohetse ntabwo natinyuka kukubeshya”
Njyewe-“Komeza umbwire ndakumva”
We-“Nakomeje kubaho gutyo, uko undeba uku umuryango mbamo ntacyo nawushinja, bampa uko bifite, ntabwo njya nifuza kubaho uko beshi mbona babayeho, iyo mbonye iby’ ingenzi ndabishima ari nayo mpamvu nakomeje kwihangana”.

Uko uwo mukobwa yakomezaga kumbwira niko umutima wanjye wakomeje gukorwaho nayo magambo maze ntangira gusa n’ umwegera, ibintu byikoze mu kanya gato.

Njyewe-“Komeza umbwire ndakumva”
We-“Ubwo nyine, buhoro buhoro natangiye kujya nifuza ariko umutima ukanga, bakagenda ngasigara ntetse, bataha nkabagaburira, umwaka urashira uyu uraza….mvuze navuga byinshi gusa nyemerera nkubwire iby’ uyu munsi

Njyewe-“Ok! Mbwira, mbwira aho wahuriye na Jonsohn, kugeza aho agutahanye”
We-“Ahwiiiii! Mu gitondo, nari ndi gufura imyenda, maze abo bakobwa tubana baza bakubitana ibiganza ko babonye Ligne nako ngo ni Map, ntabwo nari nzi icyo ari cyo nanjye nishimye kuko nabonaga nabo bishimye, bansabye gutegura imyenda myiza numva nishimye kuko banyerekaga ibyishimo mu mboni zanjye, niteguye saa moya turagenda, natunguwe no kugera mu kabari mpasanga abasore batatu harimo nuriya tuzanye”

Njyewe-“Uuuh? Ni ukwanga kumuvuga cyangwa? Byashoboka gute gutaha utazi izina ry’ uwo mutahanye?”

We-“Ntakubeshye izina numvaga barivuga ariko ndi kuryibagirwa, rwose ni ukubera ko tudasanzwe tuziranye, nibwo nari mubonye pe!”

Njyewe-“Ese? None se kugira ngo wemere ko agucyura byagenze bite? Ndumva ntabyumva neza”

We-“Hmmm! Biragoye byo kubyumva! Ubwo tukihagera bagenzi banjye bigabanyije bose nsigarana nawe, twaganiriye macye ari nako we yinywera inzoga, amaze gusinda narebye hirya ndeba hino mbura abantu, atangiye gusinzira ndamukangura, abanyakabari baratwishyuza, kuko yari yataye ubwenge akuye ikofi mu mufuka iratakara bashaka kuyimutwara mbabera ibamba, nkuramo amafaranga ndishyura ndamurandata kubw’ amahirwe mbona umu motali umuzi, ndeba kumuta ngo ntahe umutima uranga, niko kumuherekeza mpaka aha, rwose mumbabarire ntabwo nari nzi ko ibi byaba, akira….akira ikofi ye na facture baduhaye, irimo amafaranga menshi nabyuka arebe rwose ntayo abura, navuka ntabwo nigeze umugayo, ntabwo ndi indaya nitwa Sabine.”

Yooooh maze kumva disi umwana w’ umukobwa wizihiye ijisho, ndetse nitegereza amarira yamushokaga ku matama, numvize ikiniga muri njye, sinzi aho byavuye ariko nawe nk’ umuntuu…..nikije umutima mpaguruka aho nari nicaye ndamwegera maze noroshya ijwi ndamubwira,

Njyewe-“Sabi! Mbabarira, ni ukuri mbabarira, ngusabye imbabazi nagufashe uko utari”

Sabine-“Nta kibazo, humura nta kibazo, atari nawe nundi byamubaho, nanjye aho nanyuze hose nishyiraga mu gatebo wanshyizemo, gusa ni isomo mbonye ningira amahirwe nkaritsinda sinzarisubiremo.”

Njyewe-“Oya humura waritsinze kandi ku manota meza, gusa abo bana mubana ndabagaye cyane rwose pe….nako nta bakobwa barimo”

Sabine yaracecetse gato, nkomeza kumwitegereza mwihanganisha ni nako kandi bwatangiraga gucya, muri uko kumukomeza no kumwibagiza agahinda kari kazuwe n’ ibyamubayeho ansinziriraho, njya mu cyumba nzana couvre lit muryamisha neza mu ntebe ndamworosa.

Nicaye aho nkomeza kwibuka ya magambo yambwiye, nibutse ubuzima yambwiye yakuriyemo nongera kumva umutima unkomanze gusa mba ndetse gukingura, muri uko gutekereza agatotsi karanyiba.

Nongeye gukanguka mbona izuba ryaka, mu kureba aho Sabine yari aryamye ndamubura ndashiguka, ako kanya mbona arinjiye acyambaye rya kote ryanjye ndiruhutsa, yari afite ibase irimo amazi, umukorobesho n’ itorosho.

Sabine-“Mwaramutse?”
Njyewe-“Waramutse neza Sabi! Ahwiiiii! Nari nikanze, ndakangutse ndakubura umutima uransimbuka”
Sabine-“Yoooh! Wari wikanze iki se?”
Njyewe-“Nari ngize ngo….nari nkubuze aho waraye ngira ngo….”

Nabuze icyo mubwira ndikoroza nawe aramwenyura, burya ijoro rirashukana muri ako kanya nibwo nabonye ubwiza bwa Sabine, koko yari umukobwa w’ ubwiza karemano, cya gikara kinoze n’ ikimero giteye busabo, mu kumwitegereza ubushagarira bwanzamutsemo….none mbabeshye?

Umukobwa mwiza yatangiye guhanagura muri salon nanjye mwitegereza, namwe inzu y’ abasore murayizi ibintu byose biba bijagaraye, isogisi mu kabati, uburoso bw’ amenyo ku isahani, mbega ibintu nkibyo.

Muri uko gukora isuku no kuganira Johnson yakubise urugi, asohoka yambaye isengeri n’ uburakari bwinshi.

Johnson-“Wa ndaya we, urampa ikofi yanjye! Urampa ikofi yanjye”

Sabine yagize ubwoba bwinshi atangira kumpungiraho,

Njyewe-“Johnson! Shyira balo hasi, nawe urabizi ibyo waraye ukoze”

Johnson-“Ryan! Utibeshya witambika imbere yanjye ngo nuko wararanye indaya nacyuye, iki gikobwa cyanyibye ikofi, cyabuze ubwenge nticyatoroka, ikigoryi gusa………………………………

Ntuzacikwe na #Episode ya 02 y’ Inkuru ndende Sabine Ejo mu gitondo.

8 Ibitekerezo

  • Bjr,udakoze cyane Eddy.ndabona amasomo keza atangiye,abamyeshuri mbifurije gutsinda.

  • yoooo mana sabine nanjye mukunze ntamubona hh

    • Umva iyi nkuru ndayikunze
      Uziko ubu buzima aribwo bwiganje
      Muri ikigihe turima .ariko intwaro
      Ntayindi nibiganiro ,kandi bazicyaze Johnson bamuganize nawe azagaruka pe

  • Mbega weee! Inkuru ko itangiranye uburyohe ra. Mwanditsi ndagushimiye komerezaho.

  • Umuseke Bravooooo!!! iyi nkuru ni nziza cyane, nk’ abantu ntabwo dukwiye kuzingira abantu mu gatebo kamwe bitewe nuko baje badusanga, uwo wakwita indaya ukimubona yaba undi, uwo wakwita umujura ukimubona yaba undi, uwo wakwita umusazi ukimubona yaba undi, Eddy courage pe

  • Yo Ryan disi ni imfura mu zindi.
    Urambonera ukuntu yateze amatwi undi mwana?
    Sabine na we ni imfura yigendera,abyuka n’itorosho n’ibase shenge.
    Johnson aramwaye rwose.

  • JOHNSON AMEZE NK’ UMU TIPE TWABANAGA, HAHAHAHAHAH

  • Mbega umwana mwiza.! Mwifurije amahirwe masa masa. Azakomeze kuba indahemuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *