• 12/12/2019 2:11 06

Entincelles yahagaritse umutoza mukuru imushinja kugumura abakinnyi

Nduhirabandi Abdoulkarim bakunda kwita Coka wari umutoza wa Etincelles FC yahagaritswe by’agateganyo ashinjwa kugumura abakinnyi ndetse no gukekwaho kugurisha umukino batsinzwemo na Marines FC mu gikombe cy’Amahoro ibitego 2-0.

Nduhirabandi bita Coka yarahagaritswe by’agateganyo ku mwanya wo gutoza Etincelles FC

Mu ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe imenyesha Nduhirabandi ko yahagaritswe mu kazi mu gihe kitazwi azira kuba ku mukino bahuyemo na Sunrise FC muri Shampiyona 2018-2019 i Rubavu, yarabanje kugira inama abakinnyi ngo ntibakine kuko bari bahawe umushahara w’ukwezi kumwe muri abiri bari bafitiwe ariko baranga barakina.

Uyu mutoza ashinjwa kandi kuba atarakoresheje imyitozo ya nyuma yabaye tari 4 Kamena 2019 ubwo biteguraga umukino batsinzwe na Marines FC mu Igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Etincelles ivuga ko uyu mutoza atajya akurikirana ngo amenye amakuru y’abakinnyi barwaye bityo ngo abayobozi bamenye icyo gukora.

Entincelles iraba itozwa n’umutoza wungirije kuko iyi kipe iracyakina imukino y’Igikombe cy’Amahoro.

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *