• 16/12/2019 9:30 16

Emmanuel Niringiyimana wahanze umuhanda yabaye Ambasaderi wa Airtel

Nyuma yo gukora umuhanda abivanye ku mutima we bigatuma aba icyamamare ndetse agatoranywa mu bagombaga kwita izina abana b’ingagi, Emmanuel Niringiyimana yagizwe Ambasaderi wa kimwe mu bigo by’itumanaho cya Airtel.

Emmanuel Niringiyimana yagizwe Ambasaderi wa Airtel

Niringiyimana yabwiye Umuseke ko yagizwe Ambasaderi wa Airtel nka kimwe mu musaruro uri kuva mu gikorwa cyo gukora umuhanda yakoze muri umwe mu mirenge ya Karongi aho akomoka.

Avuga ko amafaranga azakura muri kariya kazi gashya azamufasha kwiga gutwara imodoka  ndetse akiga no kuzikora mu ishuri rya Kavumu.

Ati: “ Amafaranga nzakura muri uyu mushinga nzayakoresha niga kandi nziga indimi kuko mfite ikizere ko nzajya ntumirwa mu nama mpuzamahanga.”

Yirinze gutangaza amafaranga azajya ahembwa.

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiraga umuhango wo kwita izina uherutse kubera mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi yasuhuje abantu bari bawitabiriye barimo ibyamamare bikomeye ku isi ndetse asuhuza na Emmanuel Niringiyimana.

Nyuma yo kuva ‘kwita izina’, uyu musore yaramamaye aho atuye ndetse ubuyobozi bw’ibanze bukamwifashisha mu gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa by’iterambere.

Hari umugani w’Abanyarwanda uvuga ko imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho.

Emmanuel Niringiyimana asuhuzwa na Perezida Kagame ku munsi wo kwita izina ingagi
Agira uruhare mu gukangurira abaturage gahunda za Leta
Ntiyigeze acika intege

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Amamara gahoro sha.Ubu Josiane, gisupusupu bameze bate?Uzabaze kubyabaye kuri Gisupusupu.Nta wamamara hano ngo amare 2

    • Nange nishimira cyane uyu musore.Tekereza guhanga umuhanda wa 7 km ukoresheje isuka gusa!! Unbelievable.Ikinshimisha kurushaho nuko ibigo bikomeye nka RDB na Airtel bimwibuka akajya mu bihangange.Ngewe nk’umukristu binyibutsa ukuntu mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3,umurongo wa 13,abantu bose bazaba bakundana kandi bareshya,nta mukene ubamo.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,hinduka ushake imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Reka kwibera mu gushaka ibyisi gusa,kubera ko abameze batyo,imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.

  • Uwo musore yakoze byiza cyane ni uwo gushimirwa pe. Ariko ntabwo ndiyumvisha ukuntu yahingaga umurima w’umuntu ngo arimo gukora umuhanda ntacyo bavuganye. Muzamfashe kumenya uko byagenze nzarushaho ki yum a neza

  • ni byiza ahubwo hazashyirweho ikigega cyo ku mushyigikira

  • uwomwana numuhanga n’uwogushimwa nakomerezaho very good

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *