Emery Bayisenge wagize imvune ashobora kudakina umukino w'u Rwanda na Mozambique - UMUSEKE

Emery Bayisenge wagize imvune ashobora kudakina umukino w’u Rwanda na Mozambique

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Emery Bayisenge biravugwa ko yagiriye imvune mu myitozo yo kwitegura umukino u Rwanda ruzahuramo na Mozambique uzaba kuri uyu wa Gatatu.

Emery Bayisenge yavunikiye mu myitozo (Photo Twitter AMAVUBI Team)

Emery Bayisenge asanzwe akina mu ikipe ya As Kigali, yagize imvune ku kagombambari ku munsi w’ejo ku Cyumweru ubwo yakoranaga na bagenzi be imyitozo yo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya CAN 2021, bafitanye na Mozambique ndetse na Cameroon.

Ushinzwe gutangaza amakuru muri FERWAFA ndetse akaba ari kumwe n’ikipe Thabit Habineza, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari yo ndetse ko uyu musore ategereje ibisubizo bya muganga biboneka uyu munsi.

Yirinze kugira icyo atangaza niba Emery Bayisenge afite ikibazo gikomeye gishobora kumubuza gukina umukino wa Mozambique cyagwa uwa Cameroon, avuga ko byose babihariye Abaganga bari kumwitaho, kandi ko bari bubitangaza uyu munsi.

Mu gihe uyu musore ataboneka ku mukino wa Mozambique, Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu yaba afite amahitamo arimo, Manzi Thierry, Salomon Nirisarike, Mutsinzi Ange, mu gihe cyo Rwatubyaye Abdul atitabiriye ubutumire bitewe n’uko ikipe ye yamwimanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *