• 20/01/2020 1:51 23

EICV5: Ubukene bukabije bwagabanutseho 0,3% mu myaka 3

Ibyavuye mu bushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwakozwe hagati ya 2016 na 2017 bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda hagati ya 2014 na 2017 bwagabanutseho 0,9% naho ubukene bukabije bugabanukaho 0,3%. Kugeza ubu Nyamasheke niyo ikiri inyuma mu kigereranyo cy’ubukene mu ngo ziri mu turere.

Ikigereranyo cy'ingo zikennye mu Rwanda cyagabanutseho 0.9% mu myaka itatu
Ikigereranyo cy’ingo zikennye mu Rwanda cyagabanutseho 0.9% mu myaka itatu

Ubushakashatsi bwa EICV5 bwakorewe ku ngo 14 580 zibamo abantu 64 314, babajijwe hagati y’Ukwakira 2016 n’Ukwakira 2017.

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare kibara umuntu ukennye ko akoresha agera ku 159 375FRW ku mwaka naho ukennye bikabije 105 064FRW ku mwaka.

Ubu bushakashatsi buvuga ko icyuho hagati y’umukire n’umukene ubu kiri kuri 11.7 kivuye kuri 12% mu bushakashatsi buheruka.

Ubushakashatsi nk’ubu buheruka ni ubwatangajwe 2014 (EICV4) aho ubukene bwari ku kigero cya 39,1% mu ngo naho  ubukene bukabije bwari kuri 16,3%.

Ubushakashatsi bugezweho buri kumurikwa kuri uyu wa kane n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaraza ko ikigereranyo cy’ubukene mu ngo mu Rwanda ubu ari 38,2% naho icy’ubukene bukabije kikaba ari 16,0% kivuye kuri 16,3 mu myaka itatu ishize.

Ubu bushya bushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda (barengeje imyaka 6) 87,2% bageze mu ishuri, bivuye kuri 86,1% muri EICV4. Muri bo 87,6% bize amashuri abanza naho 23,2% bagera mu yisumbuye.

Ikigereranyo cy’abazi gusoma no kwandika bari hagati y’imyaka 15 na 24 ubu (EICV5) kigeze kuri 86,5% kivuye kuri 86,2% muri EICV4.

EICV5 iragaragaza ko ku kigereranyo cya 0,0% nta ngo ziba mu nzu zisakaje ibyatsi, bivuye kuri 0,4% muri EICV4. Naho ingo ziba mu nzu zisakaje amabati zigeze kuri 67,3% mu gihe zari 61,1% mu myaka itatu ishize.

Ikigereranyo cy’ingo zifite isima (ciment) mu nzu kigeze kuri 25,8% mu gihe zari 21,1% kuri EICV4.

Ingo zifite amashanyarazi (grid na panels) mu Rwanda EICV5 ivuga ko zigeze kuri 34,4% zivuye kuri 21,5% mu myaka itatu.

Ingo zibasha kubona amazi meza ubu ngo zigeze kuri 87,4% zivuye kuri 84,8%.

Ingo zitekesha Gas mu Rwanda ubu ni 1,1% zivuye kuri 0,1% mu myaka itatu ishize.

Ingo zigitekesha ibiti n’amakara zigeze kuri 79,9% zivuye kuri 83,3% mu myaka itatu ishize.

Ingo zifite Radio mu rugo ni 73,8% zivuye kuri 59,3% mu myaka itatu ishize, naho izifite TV ni 10,4% zivuye ku 9,9%.

Ingo zifite mudasobwa mu rugo ni 3,3% zivuye kuri 2,5%. Ingo zibona Internet ni 17,2% naho izifite telephone ngendanwa ni 66,9% zivuye kuri 63,6%.

Ikigereranyo cyo kubasha kugera ku ivuriro riri hafi ku ngo ubu kigeze ku minota 49,9 kivuye ku minota 56,5. Ikigereranyo cy’ingo zifite ubwishingizi kigeze kuri 73,9% kivuye kuri 70% mu myaka itatu ishize.

Ikigereranyo cy’ingo zifite konti muri banki zakwizigamiraho ni 54,7 kivuye kuri 54,1%.

Nyamasheke niyo ikiri inyuma mu kigereranyo cy'ubukene mu ngo ziri mu turere
Nyamasheke niyo ikiri inyuma mu kigereranyo cy’ubukene mu ngo ziri mu turere

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu k’Ibarurishamibare Yusuf Murangwa yavuze ko mu Ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ari ho higanje ingo nyinshi muri izi babonye ko zikennye.

Ko mu 2017 habonetse akazi kenshi, cyane cyane mu bigendanye n’ubwubatsi.

Murangwa yasobanuye ko habayeho impinduka nziza mu myaka itatu ishize ariko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gihanga n’inzitizi nk’ibiza bisubiza hasi ubuhinzi no guta agaciro kw’ifaranga bigira ingaruka ku biciro bityo no ku mibereho y’ingo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru yavuze ijambo rigufi kuri ubu bushakashatsi, avuga ko Leta igiye gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abantu cyane cyane mu rubyiruko, ndetse hagakomezwa ingamba zo guhindura ubuhinzi bukaba ubuhinzi bugezweho.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni wa wari umushyitsi Mukuru watangije ku mugaragaro ubu bushakashatsi
Yusuf Murangwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare asobanura imibare iri mu bushakashatsi
EICV5 u Rwanda rwabashije kugabanya abakeneho 0.9% gusa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase atera ijisho ku byavuye mu bushakashatsi cyane ku Turere duhagaze nabi mu bujyanye no kugabanya ubukene
Guverineri wa Banki Nkuru, John Rwangombwa na Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wa RDB baganira
Umwe mu banyamabanga basobye iri raporo yabwiye Umuseke ko ikoze neza kandi itanga amakuru afatika

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Amajanisha ya NISR ya Munyakazi ndayasoma nkumva ndishimye cyane. Ubwo abandi banyarwanda batari jyewe bariho bava mu bukene, bisobanuye ko nanjye mu gihe gito kiri imbere nza kuba navuye mu bushomeri n’ubukene, mfite n’iby’ibanze nkeneye, n’amikoro yo gufasha abampanze amaso, mbona inguzanyo n’ingwate zo kwiteza imbere. Nivakomereze aho. Iyi mibare yabo idatekinitse iratanga icyizere pe!

  • Nyamara dufite ibibazo bikomeye pe. Niba ingo hafi 30% mu gihugu zitagira radiyo, abareba televiziyo ari 10% gusa, murumva abo baturage bazamenya ibibera mu gihugu n’ahandi ku isi bate? Urugendo ruracyari rurerure bikabije birasaba gukora cyane nk’abo muri Aziya, tukagabanya kwirirwa duhogera mu nsengero gusa!!!!

  • Tuvugishije ukuri Gicumbi na Nyagatare ni akahe karere gakennye?

  • ubundi ijanisha ry’izamuka ry’ubukungu ba Rwangombwa bajya batubwira ryakagombye kujyana n’iry’igabanuka ry’ubukene naho ubundi iki ni kimenyetso simusiga kigaragaza ko baba bavugisha ikintu kidafitanye isano n’ukuri cyangwa bwa bukungu bukaba bubarizwa mu mifuka y’abantu nka bangahe. Genda rwanda uratengamayeeeeeeeeeeeeeee

  • Abarya imisoro yacu aho usanga abayobozi bakuru bahembwa ibya mirenge abandi bicira isazi mu maso. Iyi capitalisme irimo kugenda irya ishami yicayeho muri icyo bitanga ariko bo ntacyo bibabwiye kuko nibakoma bazahita burira indege bakigira mu miturirwa bujuje hanze ubwo abagowe bakongera bagasubira ku kabo ariko rero ibisigaye ari bizima nuko abo bantu leta ibakurikirana igafatira imitungo yabo. Ikagaruzwa mu gihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *