• 15/12/2019 10:52 10

Ebola nubwo iri mu baturanyi, u Rwanda ruriteguye bihagije- MINISANTE

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda rivuga ko n’ubwo kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Kasese mu Majyepfo ya Uganda habonetse umurwayi wa Ebola kandi iyi indwara ikaba imaze iminsi yica abantu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, yemeza nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira kuko ingamba zo kuyikumira zafashwe kandi zihamye.

Minisiteri y'ubuzima y'u Rwanda yizeza Abanyarwanda ko Ebola izakumirwa ntiyinjire mu Rwanda
Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yizeza Abanyarwanda ko Ebola izakumirwa ntiyinjire mu Rwanda

Iyi ndwara iri mu zandura vuba kandi zigahitana abantu benshi, imaze amezi icumi yica abantu benshi mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Minisiteri y’Ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda ivuka ko kuba iriya ndwara yaragaragaye mu bihugu bituranye n’u Rwanda (Uganda na DRC) ari ikintu bafatana uburemere cyane.

Ngo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bari gusuzuma abinjira n’abasohoka ku mipaka y’u Rwanda cyane kugira ngo uwagaragaza ibimenyetso wese abe yahita yitabwaho hakiri kare.

Itangazo rivuga ko kariya kazi kari gukorwa ku bufatanye n’Ikigo k’igihugu cy’Ubuzima (RBC) hamwe n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, (OMS) n’abandi bose bakora mu rwego rw’ubuzima.

Risaba ubufatanye bw’abatwara abantu n’ibintu, abatanga serivise za hotel n’abandi bakira abantu batandukanye kuba maso babona umuntu ugaragaje ibimenyetso bidasanzwe bakaba bahita babimenyesha inzego zita ku buzima.

Ebola ni imwe mu ndwara zandura vuba kandi zica umubare munini w’abo zafashe.

Yandura mu gukora ku murwayi wayo binyuze mu buryo ubwo ari bwo bwose cyane cyane ku matembabuzi ava mu muntu.

Ibimenyetso byayo bihita bigaragara vuba harimo guhinda umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kubabara imikaya (muscles), kuribwa umutwe no kunaga ijosi.

Umurwayi wayo acisha amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri we.

Abakozi ba Minisiteri y’ubuzima ngo biteguye gukumira ko Ebola yagera mu Rwanda
Kuva Kasese kugera ku mupaka w’u Rwanda umuntu yahagenda iminsi ibiri n’amaguru

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *