• 28/01/2020 2:37 31

Ebola: Muri Kiliziya birashoboka gutanga Amahoro ya Kristu utamukoze mu kiganza?

Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo, nyuma yo kumva ko icyago cya Ebola kiri hafi y’u Rwanda yavuze ko mu ngamba bafashe harimo no kubwira Abakiristu ko mu gihe cyo guhana Amahoro mu gitambo cya Misa bitari ngombwa ko ukora ku muntu, kandi amahoro akayabona utamwanduje.

Ku Mupaka wa Rubavu hashyizwe abaganga basuzuma buri wese uhaca niba nta bimenyetso bya Ebola afite

Mu nama yabereye i Rubavu iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Diane Gashumba bongeye kugaragariza abatuye hariya n’Abanyarwanda bose muri rusange ko icyago cya Ebola kitabari kure kuko cyageze i Goma, basaba ko bakaza ingamba zo kwirinda.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Nyunda, Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yabwiye abanyamakuru ko amadini na yo akomeza kwigisha abayoboke ko bagomba kwirinda Ebola mu buryo bwose bushoboka, cyane birinda gukoranaho kuko iyi ndwara ishobora guhererekanywa muri ubwo buryo.

Ati “Ku byerekeranye n’abantu bifuza guhazwa ku rurimi kubabwira ko bishobora kubateza akaga biroroshye kandi umuntu akabihagarika, kubabwira ko nko mu gihe cyo guhana Amahoro ya Kristu umuntu yakunamira mugenzi we aho kugira ngo bahane intoki utizeye neza ko bose bakarabye ibyo na byo ni ibintu byakumvikana…”

Yavuze ko n’ubundi butumwa babwiwe mu nama byoroshye kububwira abaturage bagiye mu Misa, kandi ngo ubutumwa bwo kwigisha kuri Ebola igihe cyose biri ngombwa ku begereye umupaka bazakomeza kubutambutsa mu nsengero.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Diane Gashumba aheruka gusaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bakajya basuhuzanya bapepera aho gukorana mu kiganza.

Kuri uyu wa mbere yavuze ko Ebola itaragera mu Rwanda ariko abantu bagomba gokomeza kwitwarararika.

Ati “Kuba Ebola itaragaragara mu gihugu cyacu ni uruhare rwa buri wese, ariko turongera kubigisha no kubamenyesha ko icyorezo noneho kiri hafi y’igihugu cyacu, ubu ntitukivuga Beni na Butembo (ni uduce two muri DR.Congo), ubu cyagaragaye i Goma ni ugukaza ingamba.”

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko mu byo basabye abaturage harimo kureba niba aho bishoboka bakwishyira hamwe bagatumiza ibintu bashaka bikazanwa na bake aho kugira ngo bose bajye muri Congo Kinshasa.

Mu baganiriye n’aba bayobozi barimo abafite ibikorwa bitanga serivise ku bantu benshi, n’abanyamadini.

Prof. Shyaka Anastase yavuze ko nta mpamvu y’uko abantu bakwiziringa muri Congo Kinshasa bitari ngombwa kandi hari Ebola, bityo ngo mu nama barimo baganiriye kuri Ebola n’ingamba zafatwa kugira ngo bose bafatanye kuzishyira mu bikorwa.

Icyorezo cya Ebola kimaze umwaka kivugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu minsi mike ishize cyavuzwe mu mugi wa Goma, aho cyahitanye abantu babiri, abandi babiri bakaba bari kwitabwaho.

Ebola ni indwara mbi cyane, ihitana hafi ½ cy’abantu yafashe, yandurira mu gukora ku muntu uyirwaye binyuze mu matembabuzi cyangwa amaraso, mu biyiranga harimo kuribwa umutwe, kugira umuriro mwinshi, impiswi no kuva amaraso ku mubiri ahantu hose hari utwenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Diane Gashumba avuga ko isuku ari ngombwa cyane, abantu bagakaraba intoki n’isabune kuko byica udukoko duto twatuma umuntu yandura Ebola.

Ku mipaka y’u Rwanda na Congo Kinshasa i Rubavu hashyizwe camera, hanashyirwa uburyo bwo korohereza abahagenda gukaraba intoki mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakwambuka umupaka ikagera i Rubavu.

Iri ni ijwi ry’Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo

 

Ba Minisitiri Prof Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Diane Gashumba w’Ubuzima basura ibikorwa binyuranye i Rubavu

UMUSEKE.RW/Rubavu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *