• 14/12/2019 11:18 43

EAC ni umuryango ukora neza kurusha indi myinshi ku Isi – Martin Ngoga

Mu kiganiro cy’umwihariko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Martin Ngoga yagiranye n’Umuseke ku isabukuru y’imyaka 20 umaze wongeye kubyutsa ibikorwa byawo, yavuze ko ari umwe mu miryango ikora neza.

Abatuye umuryango wa EAC bagaragaje ko bifuza agace katarangwamo imipaka n’amakimbirane ayo ari yo yose

Ikiganiro twakigiranye kuri uyu wa gatandatu ku kicaro gikuru cya EAC i Arusha muri Tanzania.

Hari nyuma y’umuhango wo kwizihiza isabukuru EAC imaze yongeye guhuza ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

Martin Ngoga Perezida w’Inteko ya EALA yavuze ko  kuva kuri uyu wa mbere hazatangira ibikorwa by’inteko kandi mu biganiro hazagarukwaho urugendo rwakozwe mu myaka 20 uyu muryango umaze n’ingorane wahuye na zo.

Uyu muyobozi yavuze ko umuryango wa Africa y’Iburasirazuba EAC uri mu miryango ikora neza ku rwego rw’Isi.

NGOGA yavuze ko abahanga bavuze ko ukuyeho umuryango w’Ibihugu by’I Burayi (EU), EAC ari wo ukurikira.

Ati “Nubwo ukora neza haracyarimo ingorane zitandukanye.”

Umuhango wo kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe wabanjirijwe n’urugendo ruzenguruka umugi wa Arusha n’amaguru, abari barurimo bambaye imipira iriho ibirango bya EAC n’amabendera yawo bakora km 8 basubira ku kicaro ahatangiwe ibiganiro bitandukanye.

Abari mu biganiro bavuze ko bifuza umuryango wa EAC utarangwamo imipaka, cyangwa amakimbirane ayo ari yo yose.

Abana batanze ubutumwa bavuze ko bishimira kuba mu bihugu byabo.

Gusa uyu muryango urizihiza isabukuru y’imyaka 20 mu gihe uvugwamo ibibazo bitandukanye by’ubwumvikane buke hagati ya bimwe mu bihugu biwugize aho u Rwanda rudacana uwaka n’u Burundi ndetse na Uganda, aho u Rwanda rushinja ibi bihugu kubangamira umutekano warwo bifasha imitwe irurwanya.

Umuseke waganiriye na Perezida w’Inteko ya EALA Martin Ngoga mu biro bye

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW/ARUSHA

11 Ibitekerezo

  • Hhhhhhh…… EAC irakora kbsa !

    • Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.It is a matter of time.

  • Iyi EAC yafunzwe n’umuntu kuko na mbere ya 1973 yabagaho.

  • Martin Ngoga ndumva yasetsa n’uvuye guhamba nyina! Umuryango ukora neza bimwe mu bihugu biwugize byarafunze imipaka hagati yabyo, bikorera diplomacy mu itangazamakuru aho kwicara hamwe ngo abantu baganire!! Umuryango urakora neza ugiye kumara umwaka nta nama y’abakuru b’ibihugu ibaye? Harya ubwo tuzaha ubuyobozi Uburundi gute nta nsma ibaye?

  • Ngoga Maritini we komeraza aho rwose! Ngo ngwiki?! Hahahaha ariko muba muzi ko abantu bose ari injiji badakurikira?! Ese abagukomokaho ni ibi ubaraga?!
    Ishimishe, ubeshye, wicare muri iyo ntebe ariko nta kinyoma kiganza… Time will tell you soon… ariko amashuri mwize yabamariye iki?! Nta n’amasomo mukura mu mateka?!

    KOKO?!

  • ikinyoma nyakuri

  • Yampayinka re ngo ngwikiii uuuuuh eeeeh a lawyer, umunyamategeko ku isi yose ?????/?????????

  • Mbabazwa nabanenga ireme ry’uburezi. Ngo ntawe uvugana indya mu kanwa umugani w’Abarundi. Hahahhahaha akabi gasekwa nkakeza koko.

  • Umuryango urihafi kurunduka, tunabigizemo uruhare, none ngo uri mu yikora neza? Abantu barabeshya cyane bakageza aho bemera ibyo babeshya pe!!

  • Munyumvire vraiment !! Apuuu …. uwashaka yakuriraho abanyafurika kwiga no kuminuza kuko ntacyo bibamariye, birababaje gusa. Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibashobora no kwicarana ngo bakore inama none ngo umuryango urakora ?! egokooo ….

  • Mwese muravuga ubusa EAC iyoborwa nintore izirushintambwe so ikora neza a ce que ngoga a dit j’ajoute rien.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *