• 24/01/2020 9:49 25

E A Got Talent: Umunyarwandakazi bahaye ‘No’ 3, Makeda yamuhaye ‘Golden buzzer’ Arakomeza

Umunyarwandakazi Hoziana Peace waraye agaragaye mu irushanwa ry’abanyempano bo mu karere (East Africa’s Got Talent), abakemurampaka batatu bamuhaye ‘No’ (bamugaragariza ko adakwiye gukomeza) ariko umukemurampaka w’Umunyarwandakazi amugaragariza ko ari we witwaye neza mu barushanwaga amukandira ‘Golden Buzzer’ anamwemerera gukomeza mu kindi kiciro.

Hoziyana yahogoje bishyira kera

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 23 witabiriye iri rushanwa riri kubera mu gihugu cya Kenya, yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo I will always love you ya Whitney Houston.

Uyu mukobwa waririmbaga ahogoza, ndetse abaje gukurikirana irushanwa bamugaragariza ko bamwishimiye, byaje gutungurana ubwo abakemurampaka batatu (uwo muri Kenya, uwo muri Uganda n’uwo muri Tanzania) bakandaga ibara ritukura.

Umukemurampaka w’Umunyarwandakazi Makeda we utari wakanze ku ibara ritukura, yamubwiye ko afite ijwi ryiza ndetse ko yatangiye neza ariko akagera hagati akagira igihunga.

Makeda wahinyuje aba bakemurampaka bandi yahise akanda Golden Buzzer ubundi ikandirwa uwarushije abandi kwitwara neza, anamusanga ku rubyiniro aramuhobera.

Yahise amubwira ko yinjiye mu kiciro cya 1/2 kibanziriza icya nyuma.

Mu gace ka gatanu k’iri rushanwa ryahuruje abanyempano, hagaragayemo  abanyarwanda benshi barimo itsinda ryitwa One Vison One family ry’abana bane b’abavandimwe baririmba hip hop gospel, gusa ntibyabakundiye ko bakomeza kuko Gaetoano na Makeda babahaye ‘Yes’ mu gihe Jeff na Vanessa Mdee babahaye ‘No’.

Ngabo Elvis werekanye impano yo kubyina agorora imbavu amaboko we yagiye mu kindi kiciro bose kuko abakemurampaka batatu bamuhaye ‘Yes’ naho Umunya-Kenya Jeff we amuha ‘No’.

Itsinda ry’ababyinnyi ryitwa KDP Dancing Group ryatangiye ribyina indirimbo ‘Incange‘ ya Igisupusupu [Nsengiyumva Francois] babonye ‘Yes’ enye na bo barakomeza.

Hanagaragayemo itsinda ry’abasore babiri umwe w’imyaka 22 undi wa 25, umwe yahehetse undi ku mutwe bahabwa ‘Yes’ Eshatu na we arakomeza.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Makeda namwemeye n’ubwo bitari fair.
    Abamuhaye non babikoze mu buryo butari fair, Makeda na we amuha Golden Buzzer mu buryo butari fair, mbese birasekeje, n’ukuntu yahise akooba Gaetano akamusohorera ururimi!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *