• 08/12/2019 10:52 36

Dusobanukirwe n’indwara ya Sinezite (sinusitis)

Nk’uko bimeze ku zindi ndwara, sinezite nayo ni indwara igira ibiyitera, ibimenyetso biyiranga n’uburyo ivurwa. Muri rusange iyi ni indwara ifata imyanya y’ubuhumekero.

Iyi ndwara ituma hari bamwe babara umutwe

Sinezite iterwa n’iki?

Iyi ndwara iterwa n’ibintu byinshi. Muri byo twavuga ibi bikurikira:

  1. Udukoko two mu bwo bwa Virusi (cyane cyane iyo igitangira), bagiteri (bacteries) n’ibiyege (champignons),
  2. Kutihanganira ibintu bimwe na bimwe k’umubiri (Allergies) kwibasira ahanini imyanya y’ubuhumekero. Urugero ni ibicurane biterwa na Allergie (Rhinite Allergique);
  3. Ubumuga buvukanwa bwo mu mazuru (malformation congénitale) buganisha kuri sinus,
  4. Indwara z’amenyo zitavuwe neza, cyane cyane iyo ari utubyimba,
  5. Amateka ya sinezite cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero mu muryango (genetics)
  6. Imiterere n’imihindagurike by’ikirere,
  7. Imyotsi y’itabi, umukungugu cg indi myuka ihumanya,
  8. N’ibindi

Ibimenyetso bya Sinezite

Indwara ya sinezite irangwa n’ibimenyetso byinshi, muri byo twavuga ibi bikurikira :

  1. Kugira ibimyira byinshi mu mazuru,
  2. Gufungana mu mazuru;
  3. Kwitsamura;
  4. Gufungana no guhumekera mu mazuru bigoranye,
  5. Kumva ubabara mu maso, cyane igice cyo munsi y’amaso cg aho imyenge y’amazuru ihurira,
  6. Kubabara umutwe,
  7. Inkorora no kugira umuriro,
  8. Kuribwa amenyo,
  9. Kugira umunaniro,
  10. Kugira Impumuro mbi,
  11. Kuribwa umutwe w’imbere (mu ruhanga hejuru y’amaso);
  12. Gufungana mu mazuru;
  13. Kwitsamura;
  14. Kumva umutwe uremereye;
  15. Kugabanuka mu uguhumurirwa kubera ko amazuru afunganye,
  16. Umuriro mucye no kumva utameze neza muri rusange;
  17. N’ibindi byinshi.

Icyo wakora wumvise wafashwe na Sinezite:

  1. Gerageza uruhuke kuko bigarurira umubiri agatege ko kwirwanaho
  2. Jya unywa amazi ahagije, gusa sibyiza ko wanywa ibinyobwa byongewemo isukari cyangwa bikize ku bigize ikawa.
  3. Sibyiza ko wanywa inzoga kuko zongera uburyaryate bwo mu mazuru;
  4. Gerageza kwiyuka umwuka ushyushye, mu mazi arimo umunyu cg ibibabi by’ibimera bigira amavuta nk’iinturusu kuko bifasha gufungura imyanya y’ubuhumekero,…

Uburyo bwo kwirinda Sinezite :

Sinusite yoroheje akenshi ikunda kugenda mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri iyo umubrwayo afashe imiti neza.

Sinezite  ikomeye yo isaba kureba muganga w’inzobere mu gusuzuma no kuvura indwara zifata mu kanwa, mu mazuru no mu matwi bita ORL cyangwa gukomeza gufata imiti ivura ibimenyetso biba byagaragaye nk’uko muganga yabigennye.

Nk’uko duhora tubikangurirwa mu buzima bwa buri munsi kugira isuku ihagije yaba aho umuntu uba cyangwa imyambaro  wambara ni ingenzi.

Kwita ku isuku y’amazuru umuntu akirinda ko abamo imyanda, gukoresha impapuro zabugenewe z’isuku mu mazuru zidapfuka kandi zikoreshwa rimwe gusa (usage unique) no guhita wivuza ibimenyetso mu gihe bije birafasha mu kurwanya sinusite ikomeye.

Abantu kandi bakwiye kwirinda kwitegeza ahantu hari ivumbi n’imikungugu myinshi kandi bakirinda gukorakora kenshi inyamaswa zororwa nk’injangwe n’imbwa kuko hari ubwo ubwoya bwazo bupfuka bukaba bwajya mu mazuru y’umuntu.

Ikindi cyafasha abantu kwirinda kurwara iriya ndwara ni ukureka itabi ku barinywa no kwirinda kurinywa ku batararinywa. Si itabi gusa ariko bagomba kwirinda ahubwo bagomba no kugendera kure imyuka iva mu nganda.

Umuntu wafashwe n’iyi ndwara agirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga.

Imiti irwanya udukoko two mu bwoko bwa bagiteri (Antibiotics) ikoreshwa gusa igihe muganga yamaze kubona ko urwaye sinezite ituruka kuri bagiteri.
Iyi miti yo mu bwoko bwa antibiyotike ikoreshwa hagati y’iminsi itanu n’umunani, bitewe n’ubwoko bw’umuti wahawe.
  • Amoxicillin
  • Amoxicillin-Clavulanate:Augmentin®,
  • Ciprofloxacin
  • Cefuroxime
  • Azithromycin: Zithromax®
  • Levofloxacin
  • Cefixime (Oroken®)
  • Trimethoprim-sulfamethoxazole : Bactrim®),
  • Cefuroxime(Zinnat®),….

Ikitonderwa: iyi miti uyandikirwa na muganga ukayihabwa n’umuhanga mu by’imiti (Pharmacist)

  1. Imiti ifungura mu mazuru ( Nasal decongestants):

Ikoreshwa hagati y’iminsi itatu n’irindwi. Iyi miti yagenewe gufungura inzira ya twa dufuka (sinus), bityo umwuka ugakomeza gutambuka neza.

Imwe mu miti ikoreshwa cyane:

  • Avamys
  • Pseudoephedrine
  • xylometazoline: Otrivine®),
3. Imiti irwanya allergies (Antihistaminics):
Ubu ni ubwoko bw’imiti yagenewe kugabanya kubyimbirwa biturutse kuri allergies zishobora gutera gufungana.

Gukoresha iyi miti bisaba kuyitondera.  Banza ugishe inama umuhahanga mu by’imiti (pharmacist)  cyangwa  muganga wawe.

Imwe mu miti ikoreshwa:

  • Chlorpheniramine
  • Loratadine: Clarityn®),
  • Desloratadine, Diphenhydramine,
  • Cetirizine(Zyritec®)

 

Ikitonderwa :

Si byiza gufata iyi miti kuri sinezite idaturutse kuri allergies kuko itera kumagara mu myanya y’ubuhumekero. Niyo mpamvu mbere yo gufata imiti ari byiza kubanza kubaza umuhanga mu by’imiti cyangwa muganga wawe.

4. Imiti irwanya kubyimba  yo mu bwoko bwa Corticosteroids inyura mu mazuru:

Iyi nayo inyuzwa  mu mazuru (nasal spray). Iyi ni miti yandikwa  na muganga.  Ni imiti ifite ubushobozi bwo  kurwanya kubyimbirwa kandi ikanabyimbura  imiyoboro ya sinus ndetse n’aho ifungukira

Imiti ikunzwe gutangwa na muganga ni iyi ikurikira:

  • Celestene
  • Beclomethasone (Beconase®)
  • Mometasone (Nasonex®),
  • Fluticasone (Flixonase®).

5.Imiti igabanya ububabare n’umuriro: Paracetamol,Ibuprofen…

6. Kubagwa

Sinezite ishobora kuvurwa nanone hifashishijwe kubagwa kugira ngo hakosorwe ibibazo byo mu ma sinus iyo imiti yose twavuze haruguru yanze gukora.

Iyi nyandiko ni iya Jean Damascène Nsengeyukuri ( bakunda kwita Philos)na mugenzi we  Jean de la Paix Nyirimana bombi bize ubuhanga mu by’imiti( Pharmacy) bakaba baba mu rugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti.

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nkiyo Miti Yose Mwavuze Bivanye Nukungene Ubona Ufatwa Na Sinesite Mais Ukab Utarabnana Na Muganga Ntiwoshobra Kuyifata?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *