• 25/01/2020 9:48 53

Duharanira ko abaturage bagira uburenganzira n’amahirwe bingana – Kagame

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bateraniye mu nama yo kwizihiza isabukuru ya Nelson Mandela, i New York, yagaragaje Mandela nk’umuntu wavunitse ashaka ko mu gihugu cye habaho politiki ishingiye ku bwumvikane bityo akaba ari umuyobozi mwiza Isi ikwiye kwigiraho ukuri.

Perezida Paul Kagame ku cyumweru yavuze ijambo ubwo ishyirahamwe ry’Umupira wa Basketball muri America (NBA) ryakiraga abayobozi banyuranye

Yavuze ko isabukuru ya Mandela ari akanya nyako ku bantu ngo bibuke umurage yasigiye abatuye isi.

Ati “Nelson Mandela yamenye ko politiki ishingiye ku guhangana n’ivangura ibangamira imibanire n’iterambere by’igihugu.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Mandela yaharaniye ko ububabare yagize abohora igihugu cye kimwe n’ibihugu bya Africa byamushyigikiye, bukoreshwa mu kubaka igihugu gifite ahazaza heza.

Paul Kagame ati “Ubu ntibwari ubutumwa bworoshye ariko Perezida Mandela yari Umuyobozi w’ukuri, buri wese yakwigiraho kumenya kuvuga neza. Yakoze ibyari bikwiye, nubwo bitari bimenyerewe.”

Muri iri jambo Kagame yagezaga ku bayobozi banyuranye ku Isi bategereje kwitabira inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba ejo ku wa kabiri, yavuze ko u Rwanda, n’amateka rwanyuzemo, yigishije Abanyarwanda akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge no kubaka igihugu bigizwemo uruhare na buri wese.

Kagame yagize ati “Duharanira ko abaturage bose bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe angana, bityo bagakorera hamwe mu guha igihugu umurongo mu buryo busobanutse. Iyi mikorere yatumye tugarura ikizere mu nzego za Leta no hagati yacu.”

Asoza iri jambo, Perezida Paul Kagame yavuze ko politiki idashingiye ku ivangura ifite akamaro haba muri Africa n’ahandi hose bavuye mu bibazo. Yavuze ko ubumwe bw’igihugu ari ikintu kiza aho bwaba buri hose.

Kagame yavuze ko Nelson Mandela akwiye kuba urugero rwiza ku bantu kugira ngo bagire ukuri nyakuri.

Nelson Mandela wavutse tariki 18 Nyakanga 1918 yitabye Imana tariki 5 Ukuboza 2013, iyo aba akiriho aba yu

Muri Werurwe 2009 Perezida Paul Kagame yasuye Nelson Mandela baraganira

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Abanyarwanda bajye bakurikira speeches Prezida wacu avugira mu nama mpuzamahanga, maze ibyo azivugiramo bihatire kubihuza n’ubuzima babayemo hano mu gihugu. Ariko mbona hari byinshi biba bihabanye ku buryo kubihuza bizajya bibabiza icyuya!

    • Ah bon!!No mu Rwanda se dufite uburenganzira n’amahirwe bingana ??Nta karengane kahaba?None se kuki Mwalimu wa Primary wiganye na Depite ahembwa 40 000 Frw,Depite agahembwa + 2 millions Frw ushyizemo na Allowances??Uburinganire buzazanwa n’ubwami bw’imana gusa.

  • No mu Rwanda se!! Ibyo byaba ari bishya!!

  • Bonye title n’ifoto ndikanga ngirango ndarota.Uwamujyana nyabugogo akabona abana ba 6 ans batagira aho baba baba mu miferege

  • yewe, ni ukumirwa gusa ukarekera aho ! Niba hari abantu bashoboye gukina theatre kuri iyi si ya rurema, ni abanyarwanda. Ibiri imbere mu mutima n’ibiri inyuma ku munwa ntaho biba bihuriye na mba !

  • Imvugo niyo ngiro! Amahanga akwiye kudukurira ingofero. Twe ntituba mu bakora ibinyuranye n’ibyo bavuga.

  • Ndasubiza uwitwa Kayinamura, abo uvuga na USA babayo ahubwo icyo wareba nubushake buhari bwo gukemura ibibazo. Harakabaho u Rwanda nabanyarwanda

    • Colode nawe ntabwo ukurikira none harubwo Trump wari wumvako ashishikajwe nuko abanyamerca baringanira mu mahirwe? Ko iwabo uwifite aba yifite uwipfiriye nawe agapfa nyine? Icyo bita capitalimse sauvage? harubwo wari wumva iwabo bavuga gusaranganya ubukungu kugirango umuntu wese abone kubyiza by’igihugu? Asangire nabandi uwo mugati aho kugirango wikubirwa na 20% ? mu Rwanda ho bashobora kuba batageze nokuri 1%.

  • Narumiwe,cyakora ukuri kuri kuri kuri Yezu ngwamahirwe angana?????????

    • Sebatware jy’uvug’iby’uzi. Muri Amerika hari ibyo bita SNAP cyangwa food stamps baha abakene bose kugirango hatagir’usonza. Ni ikarita ya $ 186 par tête buri muntu ahabwa mu gihe cy’ukwezi kugirango azayahahemo. Ikindi hari icyo bita Section 8 abakene bahabwa amazu y’ubuntu cyangwa ku bukode buri hasi cyane bigendanye n’ayo binjiza mu mirimo bakora. Ikindi Abakene bahabwa icyo bita financial aid kuburyo ki umwana w’umukene yigir’ubuntu muri kaminuza dore ko primaire na secondaire umwana abirangiza ku buntu Leta imutwara ku ishuri inamugaburira. Ikirenzeho iyo war’ufit’akazi kagahagarara baguha icyo bita unemployment benefits mugihe cy’amezi atandatu kandi icyo gihe nticyarenga utarabon’akandi kazi. Ko tutavuze Obamacare ifash’abakene kwivuza? Mujye mubeshy’abatarager’ibwami naho kugereranya service leta y’uRwanda iha abaturage bayo n’iyo USA iha abaturage bayo ni ukurota ku manywa.

  • mandela ntabwo ar’urugero, abantu bari celebrated naba banyamerika&co(neoliberal/neoconservatives), ahubwo abantu bakagombye kubigiraho gukora the opposite y’ibyo bakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *