• 17/01/2020 9:14 19

“Duhagurutse ntawarokoka” – Mu7. “Nta muntu napfukamira” – Kagame

“Intambara y’ubutita”
Intambara yeruye irashoboka?

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ubu urafatwa na bamwe nk’intambara y’ubutita ishobora kugana ku ntambara yeruye cyangwa se no ku gukemuza iki kibazo ibiganiro. Abayobozi b’ibihugu byombi imbwirwaruhame zabo muri iyi minsi ziraca amarenga y’uko ibintu bimeze.

Umuzi w’ikibazo Perezida Kagame yavuze ko uhera ahagana mu 1998 bamwe mu bayobozi ba Uganda bashaka gufasha abagambiriye gutera u Rwanda. Seth Sendashonga ngo nibyo yasizemo ubuzima.

Abakurikiranira bugufi  umubano wa Uganda n’u Rwanda bavuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni atigeze yumva ko u Rwanda rwayoborwa atabigizemo ijambo kuko umuyobozi warwo ubu na bamwe mu bamuri hafi abafata nk’abana yareze yakomeza no kubwira icyo bakora.

Mu mbwirwa ruhame ze zinyuranye mu bihe bitandukanye Perezida Paul Kagame yagiye agaragaza kenshi ko nta muntu ukwiye gutegeka u Rwanda uko rugomba kubaho cyangwa imyanzuro rufata.

Ubu ibintu ntibimeze neza, Leta y’u Rwanda irashinja Uganda gufasha imitwe ya FDLR, P5, RNC kurwanya Leta ya Kigali ikorana n’uwahoze ari Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Kayumba Nyamwasa.

Leta y’u Rwanda irashinja iya Uganda kandi guhohotera abanyarwanda bamwe, bafatwa bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda nyuma yo kugirirwa nabi. Ibi byose ariko Leta ya Kampala irabihakana.

Mu buryo buteruye neza, na Perezida Museveni ntarabivugaho yeruye, ariko Leta ya Uganda ishinja iy’u Rwanda kwinjira mu miyoborere yayo no guhungabanya umutekano wa Uganda, bityo ko inafata abanyarwanda ikekaho ubutasi bari muri Uganda.

Mu minsi ishize abayobozi bagerageje gushaka umuti. Muri Werurwe umwaka ushize Perezida Kagame yateye intambwe ajya i Kampala kureba mugenzi we, uyu mwaka utararangira Perezida Museveni na we atuma Minisitiri Sam Kutesa i Kigali.

Mu Mwiherero w’abayobozi, Perezida Kagame yavuze ko inshuro nyinshi yeretse mugenzi we ikibazo ngo agishakire umuti ariko akabyihorera.

Muri Werurwe ishize P.Kagame yagiye kureba mugenzi we i Kampala
Muri Werurwe ishize P.Kagame yagiye kureba mugenzi we i Kampala

Intambara y’ubutita  

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zigeze kurwana, ku bw’amahirwe ntizarwaniye ku butaka bw’ibi bihugu, akaga k’iyi ntambara kabazwa ab’i Kisangani, abayirwanye cyangwa abanyamateka.

Ubu, Kampala na Kigali birarebana nabi cyane kandi ntibiganira byeruye. Ubutumwa bucishwa mu zindi nzira bukagera ku wo bugenewe.

Muri week end Perezida Museveni ubwo yariho ataha inganda nshya muri Mukono District yagize ati “abashaka guhungabanya Uganda ntabwo bazi imbaraga zacu. Imbaraga zacu ni nini cyane. Duhagurutse ntawarokoka. Ibyo nabikwizeza niba ushaka ibibazo.”

Muri week end nanone ubwo bari mu mwiherero w’abayobozi bakuru, Perezida Kagame yatanze amakuru y’uruhande rwa Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo, kurusha mugenzi we Perezida Museveni ugaragaza guceceka no kwifata kuri cyo.

Perezida Kagame yavuze ko “umuntu ashobora kumurasa akamwica, ashobora kumugirira nabi…ariko ko nta muntu wamupfukamisha.” Ko ari nabyo yifuza ku Rwanda ayoboye. Ni ubutumwa yatangaga bugendanye kandi n’ibyo yavugaga.

Ubwo Perezida John Pombe Magufuli yamutumagaho mu cyumweru gishize nta kabuza ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we iki kibazo hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda .

Iki kibazo gihangayitse akarere.

Kuri uyu wa mbere mu buryo butunguranye Perezida Kenyatta yiyiziye i Gabiro kureba mugenzi we wari ukiri mu mwiherero, avuyeyo yakomereje i Kampala. Birakekwaho ari gushyiraho ake ngo ahuze impande zombi.

Kenyatta ari kugerageza ubuhuza
Kenyatta ari kugerageza ubuhuza

Intambara irashoboka?

Yego: intambara zose ziva mu makimbirane (ubu arahari) no kutumvikana ku kuyakemura (nabyo biriho), umuhate mucye mu kumvikana,  ukwizerana gucye mu biganiro…ubundi hagategerezwa imbarutso.

Umwuka uriho ubu ni mubi, imigenderanire n’ubuhahirane byarazambye, ibiganiro byeruye bigamije gushaka umuti hagati y’impande zombi ntibigaragara, buri ruhande rurashinja urundi ubushotoranyi, ikintu gito icyo aricyo cyose cyakoma imbarutso rwakwambikana.

 

Hoya: Ruhakana Rugunda, Minisitiri w’intebe wa Uganda mu cyumweru gishize yatangaje ko uko ibibazo bihari binganga kose hagati y’u Rwanda na Uganda bizakemuka vuba mu mahoro kuko ari ibihugu bivandimwe. Avuga ko abyizeye adashidikanya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, Dr Richard Sezibera Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko yizeye neza ko ibi bibazo bihari bizakemuka mu biganiro kandi vuba.

Mu kwezi gushize ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa The East African, Perezida Kagame kuri iki kibazo yagize ati “ kigomba gukemuka…kuko indi nzira abantu ntibakwiye no kuba bayitekerezaho”.

Ibi bihugu byombi biri mu nzira yo kwiyubaka, biracyabura byinshi ariko bimaze no kugera kuri byinshi mu bukungu n’imibereho y’abaturage, intambara yabyo yasenya ibitagira ingano bimaze kubakwa.

Ku mahoro n’intambara, Desiderius Erasmus umuhanga w’umulatini yaravuze ngo “Intambara ishimisha abatayizi.” Hari ikizere ko abayobora ibi bihugu ibi babizi kurusha abayoborwa.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

33 Ibitekerezo

  • Hari ikintu kimwe njya nibaza kikanyobera, kuki muri ino si abantu batajya baharanira kumvikana ahubwo bagashimishwa no guhora bashyamiranye? Umwe ati nakumena undi ati nanjye niyo wamena nta mbabazi nagusaba, nguko uko twiberaho igihe cyose urupfu ruba rutaraza ngo rutwerekeko arirwo rufite imbaraga nyakuri ko twe turi umukungugu. Amaherezo aka karere kazabamo intambara ya kirimbuzi kandi iturutse kuri ndigabo na ndamaze, gusa uzayikurura izarangira imutwaye kimwe nabandi benshi cyane b’inzirakarengane. Iyi yo ntaho tuzayihungira kuko satani amaze igihe yihumuriza kano karere anyuze mu bakozi be bakarimo, bakamenamo amaraso nkaho ari amazi hagira ubabaza ati nyabu ibi ni ibiki mukora bati kuki mwe mutabikora ahubwo ngo mutwigane dusangire ku mutuku?
    Yemwe abagize kumena amaraso umwuga, mumenyeko Uwiteka yabaciriyeho iteka, ayanyu azarigatwa n’imbwa aho mwajyiye mumenera ay’inzirakarengane maze aho kwihana mukigamba. Amatwi arimo urupfu ntiyumva, abahanuzi baravuze amatwi avunirwamo ibiti ariko igihe nikigera azashaka kumva bitagishoboka kuko ibyaha bya Yezabeli n’Akabu bimaze kurenga urugero.

    • Thank you Umuseke.rw.Mwanditse inkuru neza cyane yuzuye ubwenge n’ubuhanuzi.Niba nta gikozwe ngo presidents bombi bumvikane,
      the outcome will be an open war between Rwanda and Uganda and nobody knows for sure the would-be winner.Abavuga ko batsinda Uganda cyangwa Rwanda,iyo ni Speculation and wishful thinking.Nta muntu utangira intambara azi ko azayitsinda.Gusa nk’abakristu,dushake amahoro aho gushaka intambara nkuko Casimir Zao Zoba yaririmbye mu ndirimbo ye “Ancien Combattant” (Old Fighter).Imana itubuza kurwana ndetse Yesu yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi wa nyuma.Kurwana,Kwica ni icyaha Imana itubuza.Twizere ko Uhuru Kenyatta na Magufuri bazunga Paul na MU7.Intambara irasenya ntiyubaka.

      • @Citoyen,ushobora kuba utarabaga mu Rwanda muri 1994 cyangwa se niba wari uhari wari umwana.kuko nk umuntu wari mukuru icyo gihe akabona ukuntu ibintu byose bihinduka mu mwanya muto kandi hari abantu bari barigize utumana bumva ko nta cyabashobora ntiwari ukwiye kuvuga amagambo nkayo.Imana izaturinde iyindi ntambara naho kuri iyi si nta kidashoboka .

        • None se mwese ko numva muvuga ngo nta kabuza intambara izaba,uwababaza icyo yaba igamije mwagisobanura?
          Jye mbona nta ntambara ihari. Ubu se ubajije umusilikari uwo ari we wese icyo yaba arwanira yakunwira ko aharanira iki?

    • Pagari wowe syi we . Icyo avuze kitari cyo ni ikihe ?

    • Sodoma na Gomora zijya gushya zabanje kuburirwa zanga kumva, umenya nazo zaravugaga ngo nimuvane amafuti n’ibikangisho aho nkuko nawe ubivuze. Muri icyo gihe bararongoraga, bakanywa, bakishimisha, bakubaka amazu ariko umunsi umwe Sodoma na Gomora birashya bishiraho burundu kubwo kutumva.

      • Ahubwo ni ibyo bakubwira ukanga kumva ari wowe: nta Sodoma iri hano, mudufashe mutuvaneho rwose ibyo bigambo muhoramo ngo byo gushya, ngo kurimbuka, ngo imperuka, …. muve muri izo theories z’abayehova murebe ibifite umumaro mufatanyamo n’abandi, mugire umusanzu uzwi mutanga ku gihugu cyanyu aho kwirirwa muririmba ngo kigiye gushya!!

    • @yesaya. ndabona ushaka kwigira umuhanuzi. iyo ntambara imana iyishire kure.

    • Uzabanze umenye neza amazina uba ushaka gukoresha.

  • Bravo umuseke iyi nkuru yandikanye ubunyamwuga ureke kbsa. Kandi twizeye ko ibibazo bizakemuka vuba tugasubira kwihahira no gukora businesses zacu neza. Abayobozi bacu turabizeye.

    • Ariko nge sinumva iyi myumvire aho yageza umuntu. Kuba warafashije umuntu se biguha right yo kumutekerereza? Niba ariyo kamere ye, niba ari ugusaza simbizi ariko iyo mitekerereze ni macuri. Harya ubundi muri aba bombi uwafashije undi mbere ninde? Singiye kuba nka ba bana bavuga ngo “kabi kabi…” ariko uyu musaza agabanye iterabwoba kuko turaziranye bihagije. Kuganira ni byiza kuko nta nyungu y’intambara. Niba kandi atabyemera “azahaguruke” (nk’uko abyita) azabona ibizakurikira.

  • Iyi nkuru ni nziza rwose pe, irasobanura neza uko ibintu bihagaze naho bigana, ureke ababogamira ku ruhande rumwe, umuseke aho ntimwaba muvugana mutamira? murabizi ko bitemewe ku meza

  • WASANGA ZA NDAGU ZA MAGAYANE ZIGIYE GUSOHORA WALLAH

  • Ariko se abantu b’abasaza bashondana nk’amasake koko?? Ibi bintu biteye Isoni. Ntimuzongere kandi kuvuga ko Uganda Ifitanye ikibazo n’u Rwanda, Kagame afitanye ikibazo na M7, sinzi impamvu mukomeza kubizanamo abaturage batanazi ibyo mupfa. Gusa Imana iturinde intambara.

    • Yavuze ibiki c kandi gusa Imana itube hafi pe kko twiringiye Imana nzima aho bigeze kandi nabayobozi Bach bakoze byinshi nibisigaye bazabikor.

  • Uko byagenda kose aba bagabo babili ,ndavuga Rda na Ug baramutse barwanye ntibishoboka ko bose batsinda ,…umwe yatsinda undi agatsindwa ,..donc unwe muri bo ari kwirata imbaraga adafite cg se izo yibeshya ko afite imbere y izundi zaba zeru.

    But all in all intambara iy ibaye nta we itagirah ingaruka in one way or an other including even abayobozi bacu,…(what Kadaffi’s children are passing through wud be a good ex here)

  • Uwabavanaho bombi ikibazo cyahita gikemuka.

  • Kamere ntikurwa na reka.

  • Na Bouteflika arashyize aragiye. Nta gahora gahanze.

  • nkuyu mutu wiyise yesaya igitekerezo atanze nikihe,uwo uvuga wigize ndigabo ninde,uwamennye amaraso yinzirakarengane ninde,ahubwo wowe bagucunge neza,ibintu nkibi ntimuba mukwiye kubireka ngo bisohoke

  • hitimana jean damascene, bavuga ibigoramye imihoro ikarakara, mubyo Yesaya yavuze se icyakubabaje ni ikihe? Harya ngo yavuze ngo ndigabo? Ndigabo ni ndigabo nyine, wumva ari nde se ko mwigira bamenya? Amaraso y’inzirakarengane se ntameneka muri kano karere koko? Hari uwo yatutse se ngo umuseke ureke gutambutsa igitekerezo cye? Ntitukajye dukabya nshuti.

  • Birabe ibyuya ntibibe amaraso twegereje Mata nibareke tubanze turirire n abo twabuze 1994 bazize ubusa. N ubundi ngo abaziranye bagurirana bwije Museveni na Kagame baraziranye bihagije hababaje ibya rubanda rugufi.

  • Umuntu wese ufite uruhare muguteranya ABANYARWANDA N’ABAGANDE araduhemukiye gusa nagende.

  • Cyokora nanjye nk’abambanjirije nshyigikiye ibiganiro no guhuza byaganisha ku mahoro. Nukuri namaganye abantu baba bangangiriza ngo twarwana ngo twabereka n’ibindi. Uguhima atiretse agira ati “ngwino dukirane” birashoboka cyane ko abayobozi bacu baganira bakabirangiza mu mahoro, twe tukigimira mu mirimo yacu idutunze. Amahoro ni yo ya mbere. Intambara irasenya ntiyubaka na Ntamukunzi yarabiririmbye

  • Reka mbabwire rero, ubundi njyewe nsinjya ntanga commenetaire ariko rero ngire icyo mvuga:Amahoro aruta intambara,ariko rero iyi si, byaba mu ntambara byaba mubyo twita amahoro;byose nta mahoro ariko kuko umwanzi Satani aratugerereza;aduteza ibibi, kandi atuma twibwira ko iyi si irimo umutekano.

    “Nawe wa si we ugushije ishyano kuko umanukiwe n’umubi kandi aziko afite igihe gito”

    Umwanzuro:Mureke dukore ibyo Imana idushakaho(Ukundishe Nyagasani Imana yawe,n’ubwenge bwawe bwose,n’umutima wawe wose,n’imbaraga zawe zose kandi uzakunde mugenzi wawe nkuko wikunda) Mu izina RYA Yesu Kristo Amen.(Kuko nawe ujya Ku Mana (Data),atamujyanye kuko niwe nzira Y’ukuri n’ubugingo)

    Naho ibya Politiki,iby’intambara cyangwa impuha zabwo mubireke ntibiduteke umutwe niba dushaka no kubaho nyuma y’urupfu,mu buzima bw’iteka ryose.

  • mwese ,utuze ntantambara izaba museveni numusaza wacu ntago bazarwana mugabanye amagambo byose aho bituruka turahazi utuzagi kemura nkabanyarwanda mwese banyarwanda Imana ikomeze kubarinda kandi mukore imirimo yanyu mureke amagambo igihugu cyacu kimeze neza abifuriza urwanda inabi nibo bazayibona Imana gusenga iradukunda abo twabuze 1994 miriyoni irenga Imana ntago yabikunda ko tubisubiramo amahoro y’Imana nabane namwe mwese banyarwanda ndabakunda.

  • Nanangira agashaka guhaguruka azabanze asubize amaso inyuma arebe uko yahagurutse rive droite ya Tchopo (Kisangani).Tujyebtwirinda intambara no kuzicura kuko nta umenya uko zirangira.

  • Intambara ishobora kuba ariko yaba idafite impamvu ifatika. ikibazo giterwa nubwibone cg “competition for supremacy”kandi ibi nabyo ntibitangaje kamere muntu nuko iteye. ikindi muri politiki impamvu ingana ururo kwisi hose. mbese ninkamatiku yabaturage baturanye. inkoko yona ibishyimbo bikaba byabyara kurogana abana bagapfa cg umwe yakweza neza bikaba impamvu yo kwangana. Ikindi amatiku hagati yabaprezida babairi yoreka igihugu.

    Bityo rero igikemura ibyo byose nuko abayobozi bubahiriza term limits. Akenshi iyo manda irangiye akavaho ajyana nibibazo byaribishingiye ku matiku twavuze haruguru.

    Ex;1. muri DRC Katumbi yari umuntu wavuga ko ntakiza yifuriza kabila na congo kuburyo abonye uko arwana ya rwana, ariko ubu byarahindutse numva ko yatashye cg yitegura gutaha( abaturage babyungukiyemo), Umubano wa DRC n’Urwanda urarushaho kugenda neza nyuma yo kuvaho kwa Kabila kandi ibihugu nabaturage ntibyahindutse.
    2.TZ n’Urwanda mu minsi ishize kugihe cya kikwete intambara yakomangaga mubinyamakuru ntakindi kirimo, none ubu kubera ko kikwete atakiriho yajyanye nabyo ubu TZ na Rwanda ntibikivugwaho ibibi.
    3. Umubano w’Urwanda na France nubwo utaraba shyashya ariko sinkuko byakabaye iyo F. Mitrad aba akiri kubutegetsi. Nibura biravugwa ko perezida ashobora kwitabira kwibuka mu Rwanda niyo ataza ariko biratekerezwa ko bishoboka kandi France ntiravaho nabayituye.
    4. TZ na Uganda ibibazo bari bafitanye igihe cya Nyerere na Amini iyo baba bakiriho bakiyoboye, nubu ibihugu biba bikibanye nabi. Imibanire mibi hagati ya Uganda na Kenya igihe Amini yavugaga ko agiye kwinjira km 32 Nairobi ndetse agafata Nyanza Rift vally, iyo agumaho na Kenyata akagumaho nubu ibihugu biba bikirebana ayingwe. icyahindutse sibihugu ahubwo nabayobozi.
    5. Imibanire mibi hagati ya Amarika nibihugu batumvikana nkabarabu nahandi yagabanije ubukana uko abaprezida basimburanye uhereye kuri G.Bush kugeza kuri Trump.
    Igihe africa azagira kubaha term limits ibi bibazo bizashira. Abakoloni baragiye ariko ubu ikibazo Africa isigaranye ni ‘REVOLUTIONARY PRESIDENTIAL KINGS’ aho umuntu ategeka imyaka irenga 30 akumva ko ntakibazo. Akibwira ko atariho igihugu kitabaho urugero Butefulka wa Algeria ati ndiyamamaza kumyaka 82 atagishoboye no kwitwara mubwiherero, mugabe ati zimbabwe nayikuye ahaaga nubwo ngenda ngwa ariko sinavaho igihugu kidasubira inyuma.
    Uwo mbona ariwo muzi wikikibazo.

  • Erega wibuke ko bahanye inka

  • Ahubwo se abo wazana wasubizayo bangahe?????????habe n’umwe warokora.urashaje cyaneeeeeee

  • None se mubuzwa niki? Mwahagurutse maze ikibyimbye kumeneke, asyi

  • Erega nta kibazo niba Uganda ishaka intambara izayishoze naho abibeshya ngo indagu za magayane nimwe muzabanza gupfa.Sha mwibeshya ko murwanya Kagame umwe, muzasanga murwanya ba Kagames one million. You are welcome and enjoy in battle field, we are waiting for you. Lack of lucky.

  • Abatanga ibitekerezo ntitugahhindukire ngo tubazanye byinci kuko uyi iri kuba nkeka ko ari politic,nibo bazi icyo bapfa naho twe ibyo tuvuga namagambo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *