• 27/01/2020 3:17 12

Dufite ikizere ko ingengabitekerezo ishobora kurangira – Gasamagera

Gasamagera Wellars, Umuyobozi w’Ikigo k’Imicungire y’Abakozi ba Leta (RMI) avuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko itabayeho, bakabyandika babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bundi buryo bidashobora guca intege abafite ibitekerezo byiza byubaka kuko ari bo benshi.

Gasamagera Wellars avuga ko hari icyizere cy’uko Ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kurangira

Yabitangarije mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’Ubumwe n’ubwiyunge mu kubanisha Abanyarwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 abari abakozi ba za Perefegitura, iya Butare, Gikongoro na Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhango wabereye i Nyanza ku kicaro k’Intara y’Amajyepfo.

Yavuze ko hakiri ibisigisigi bikomoka ku buyobozi bubi, aho usanga hari abakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Gusa agahamya ko ikizere gihari cy’uko izacika burundu.

Ati “Iyo dusubiye mu mateka dusanga benshi mu babibye amacakubiri mu Banyarwanda ari bamwe mu banyapolitiki bakomokaga mu Ntara y’Amajyepfo, iyi ngengabitekerezo ni na byo bisigisigi bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge gusa kuyirandura birashoboka.”

Dr Zimulinda Mukurarinda Justin watanze ubuhamya avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiriye no mu mashuri kuko Abatutsi iyo batsindaga batabaga bemerewe kuzamuka mu myaka yo hejuru.

Yagize ati “Jye banze ko nigira mu Rwanda iwacu, baranyirukana njya kwiga mu mahanga.”

Avuga ko agarutse mu Rwanda yarangije kwiga banga kumuha akazi, ahubwo bahitamo kugaha abanyamahanga biganye. Agahamya ko ubu iki kibazo k’ivangura kitagihari.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye Abanyarwanda bahunga igihugu, ndetse n’aho bahungiye bakameneshwa. Avuga ko benshi mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bafite ubuhamya batanga.

Ati “Reka mfate umwanya wo gushimira ingabo zari iza APR ndetse n’Umugaba Mukuru wazo.”

Gasana yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko itazongera kubaho ukundi.

Abakozi barenga 100 bakoreraga za Perefegitura eshatu, zahindutse Intara y’Amajyepfo, barimo na Habyarimana Jean Baptiste wari Perefe wa Butare n’abahoze ari bamwe muri ba Burugumesitiri ba Komini zimw ena zimwe bari mu bibutswe uyu munsi.

Gusa ngo umubare w’abakozi 100 bibukwa ni uw’agateganyo kuko hari abandi bataramenyekana.

Bafashe umwanya wo kunamira abari abakozi ba za Perefegitura ya Gitarama, Gikongoro na Butare
Imiryango n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bari mu gikorwa cyo kwibuka

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Amajyepfo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *