• 12/12/2019 5:35 33

DRCongo: Abakozi 3 bakora mu bikorwa byo kurwanya Ebola bahitanywe n’inyeshyamba

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Mai –Mai zahitanye abakozi batatu bakora mu ishami rishinzwe kurwanya Ebola muri RDC, mu gihe mu cyumweru gishize bari bahitanye abantu basaga 80 mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Abakozi bakoraga mu bikorwa byo kurwanya Ebola bahitanywe na Mai Mai

Aba bakozi bakoraga ibikorwa byo kurwanya Ebola, biciwe mu gace ka Ituri muri DR Congo mu ijoro ryakeye, biravugwa ko bishwe n’inyeshyamba za Mai-Mai.

Abishwe barimo umushoferi n’abakozi babiri, naho abandi bane bakomeretse bikomeye.

Byabereye mu duce twa Biakato no hafi y’ikigo cya Mambasa gikurikirana abakekwaho n’abarwaye Ebola.

Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), yanditse kuri Twitter yamagana ibi bitero ku bakozi bari kurwanya Ebola.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, OMS yavanye abakozi bayo muri tumwe mu duce twa Beni turi kuberamo imyigaragambyo y’abaturage bamagana ingabo za MONUSCO bashinja ko zidashoboye kubarinda.

Si ubwa mbere ubwicanyi bwibasiye abakozi bari guhangana na Ebola muri DR Congo kuko bamwe bafite imyumvire ko Ebola ari indwara bazaniwe n’abari kuyivura.

Abayobozi bo mu gace ka Ituri bavuga ko iki gitero cyahitanye abantu benshi muri Kivu y’Amajyepfo.

Mustapha Hans Bateyi yagize ati “Twatewe n’igitero cy’abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai  barwanya abakozi bacu, twasanze 2 bapfuye  hari n’abo twaburiye irengero.”

Abashinzwe umutekano muri kiriya gihugu babwiye ikinyamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko imitwe y’abarwanyi batwitse imodoka bakanica n’abandi bakozi bakora mu bikorwa byo kurwanya Ebola.

Abasaga 3 100 muri RDC bagaragayeho icyorezo cya Ebola nk’uko byatangaje mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2018 muri bo abasaga 2 100 bamaze kwitaba Imana.

Al Jazeera

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Hari umuntu cyangwa abantu muraka karere u/badashaka ko muri Kongo haba amahoro kuko afite/bafite inyungu mu kavuyo ka Kongo. Mu gihe Kongo itari yamenya inkomoko yibi byose izahora mu kavuyo.Iyo urwaye muganga aguha umuti unyuranye n’indwara urwaye ntushobora gukira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *