• 21/01/2020 3:52 22

DRC: Umurambo Étienne Tshisekedi uzacyurwa i Kinshasa taliki 30,5,2019

Umura mbo wa  Étienne Tshisekedi  witabye Imana taliki01, Mutarama, 2017 biteganyijwe ko uzazanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo taliki 30, Gicurasi, 2019. Nyuma nibwo hazategurwa uburyo bwo kuzamushyingura mu cyubahiro akwiye.

Umurambo wa Tshisekedi uzazanwa i Kinshasa mu mpera z’uku kwezi

Nyakwigendera yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse kiriya gihugu kuva cyabona ubwigenge.

Umuvandimwe we witwa Gérard Mulumba yatangaje ko umurambo w’umuvandimwe we ushobora kuzashyingurwa taliki 01, Kamena,2019 kandi umuhango wo kumusezera ukazitabirwa n’Abakuru b’ibihugu benshi.

Mgr Gérard Mulumba uyobora Arikidiyoseze ya Mweka avuga ko hari indege yateguwe izazana umurambo wa nyakwigendera iwuvanye i Bruxelles mu Bubiligi aho wari uruhukiye.

Biteganyijwe ko  mu muhango wo kumusezera hazaba hari abahoze batavuga rumwe na Leta ya Kabila benshi bari barahunze igihugu.

Muri bo harimo Moise Katumbi uherutse gutahuka n’abandi bazataha vuba aha harimo Antipas Mbusa Nyamwisi n’abandi.

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Uyu mugabo yashoje urugamba yarwanye na Mobutu hamwe na Kabila.Niyigendere.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *