• 25/01/2020 6:25 45

DRC: Umuntu wa mbere yahitanywe na Ebola muri Kivu y’Amajyepfo

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo iri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa hamaze kumenyekana abarwayi babiri ba Ebola, ni bwo bwa mbere iyi ndwara ihavuzwe kuva yakwaduka muri iki gihugu, umuntu wa mbere yahise imuhitana.

Ebola yabaye ikibazo cy’ubuzima gihangayikishe OMS n’Isi muri rusange

Ubuyobozi bw’Intara bwasohoye itangazo bwemeza aya makuru kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019.

Mu itangazo Intara ya Kivu y’Amajyepfo yasohoye rivuga ko “Abantu babiri basuzumwemo indwara ya Ebola mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu muri Kivu y’Amajyepfo ahitwa Lwindi mu Karere ka Mwenga.”

Itangazo rivuga ko umuntu w’imyaka 26 yahitanywe na Ebola naho umwana wasanzwemo iyi ndwara akaba akiriho ari kwitabwaho n’abaganga.

Abantu 1900 bamaze guhitanwa na Ebola yadutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 1 Kanama, 2018. Iyi ndwara iherutse kuvugwa mu Mujyi wa Goma aho yahitanye abantu babiri, uwa mbere wayikongeje i Goma ni Pasiteri wayikuye mu Ntara ya Ituri.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje yabwiye abanyamakuru ko: “Itsinda rw’abaganga bashinzwe gukumira Ebola baraye bageze muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo batange ubufasha mu guhangana n’iyi ndwara.”

Ebola iterwa na Virus, irangwa no kugira umuriro mwinshi, gucibwamo bikabije, kuva amaraso ahari akange k’umubiri no kubabara umutwe.

Ikwirakwizwa no gukora ku mubiri, amatembabuzi cyangwa ibindi byose by’umuntu iyirwaye, ndetse uwo baketseho ko yarwaye Ebola ashyirwa mu kato.

Ni ku nshuro ya 10 icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara nyuma y’aho iyi ndwara itahuwe mu 1976.

Ebola iri mu ndwara zica cyane uwo zifashe, mu myaka ibiri (2014-2016) iki cyorezo cyahitanye abantu basaga 11 000 mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia.

France24

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Iriya Ebola niyo igiye kurangiza intambara zibera mu mashyamba ya Kongo. Aho izajya igera abarwanyi ntibayasohokemo, nta n’uwo kubara inkuru uzajya usigaramo. N’ibihugu by’amahanga byoherezayo ingabo bizivaneyo mu maguru mashya bitaratangira gutahura imirambo y’abishwe na Ebola, baahita banduza n’abazima mu bihugu byabo. Gitimujisho ni wowe ubwirwa mbere y’abandi.

  • Amakuru mashya nuko yageze i Bukavu u Burundi bukaba bwatangiye gukingira abantu bose bakora mu byerekeye ubuzima kuko aribo bazatabara abandi bwa mbere. Nduma iki gikorwa ari cyiza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *