• 15/12/2019 11:52 28

DRC na Uganda byiyemeje kubaka imihanda ibihuza, Mu7 ngo izorohereza ingabo akazi

Nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa DRC asuye Uganda akagirana ibiganiro na mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni, bombi baraye bemeranyijwe ku kubaka imihanda izateza imbere ubukungu. Museveni avuga ko iriya mihanda kandi izorohereza ingabo kugera ku rugamba ikafasha mu kugeza abarwayi kwa muganga.

Ngo Uganda na DRC bigiye kubaka imihanda ibihuza ifite ibilometero 1200

Perezida Museveni yagize ati: “ Mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano haba hakenewe imihanda kugira ngo ifashe ingabo kugera aho zigomba guhashya umwanzi. Imihanda kandi ifasha abarwayi cyangwa inkomere kugera kwa muganga.”

Perezida Museveni na mugenzi we wa DRC bameranyijwe ko bagiye kubaka imihanda ifite uburebure bwa kilometero 1 200 izahuza Uganda na DRC mu migi yayo ya Goma, Bunia na Beni.

Umwaka ushize ibihugu byombi byakoranye ubucuruzi bufite agaciro kagera kuri miliyoni 513$.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko mu mezi make ari imbere hari inama zizaterana zizahuza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ab’ubucuruzi n’inganda kugira ngo baganire uko iriya mishinga yazashyirwa mu bikorwa.

Abakuru b’ibihugu byombi biyemeje gukorana mu bucuruzi

CGTN

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Uganda na DRC ni ibihugu by’ibihangange hamwe na Tanzaniya na Kenya abatarabyumva hari ingero natanga. Ubuso bw’ubutaka bwawe n’ababutuyeho niyo mari ibanza, urugero ni Staline atsinda Hitler yamunsindishije umubare w’abasilikare ntabwo yamutsishije intwaro n’ikoranabuhanga kuko bari barasigajwe inyuma n’amateka. Kimwe n’abashinwa ubu udashobora kuvugiramo uko wishakiye hamwe n’abahinde kuko abashinwa ubwabo ari kimwe cya 4 cy’ibiremwamuntu gituye isi, ubundi ukareba ikintu kicaye munsi yubwo butaka. Hakaza igihugu nka Russia ubwacyo gishobora kubaho nta numwe gitezeho ibiganza kuko bagifatiye ibihano ariko ahubwo byatumye kirushaho kwiyubaka ubu kiri gukubitira USA muri Syria kandi atari bo nyirabayazana. Niba Kongo na Uganda biyemeje kubaka uwo muhanda barabishoboye kuko ari ibihugu bigali, bituwe n’abaturage kandi bafite ikintu munsi y’ubutaka bwabo.Bagiye kwaka inguzanyo mu bushinwa nta banki nimwe izabasubiza inyuma.

  • ok, iterambere ni ryiza. Buri munyafrica aba arifitemo inyungu.

  • Iyi ni strategie de contournement du Rwanda. Iriya mihanda niyuzura, hagakorwa n’uwa Goma Bukavu, nta makamyo ajya Kongo azongera kunyura mu Rwanda. N’ibicuruzwa bya Uganda abanyarwanda bazajya babivana i Goma bitaje direct. Ngiyi ingaruka à long terme yo gufunga umupaka na Uganda.

    • None se wowe MACHIAVEL ntabwo wiboneye abateye u Rwanda? Ubwo se ni uko batari bambaye impuzangano za Uganda niyo mpamvu uvuga gutyo? Ubu se Nyungwe, Rusizi, Kinigi!!! Iyo umuntu aguteye, birangira ari uko umwe atsinzwe. Ibyo aribyo byose nta gahora gahanze. Wabonye ibya Kikwete? ibya Zuma? Ibya Ingabire Victoiri? ibya Mudacumura?, ibya Afurika?, ibya Mudasiru?, ibya Rutabana? ibya Rukokoma? ibya Rusesabaswa? ibya Sankara? iby’ibiryabarezi byose? Mu minsi iri imbere uzumva n’iby’abandi. Kandi naho utabyumva vuba, kuba byatinda nkeka ko atari amahirwe kuri ibyo bihugu. Kunyonga igihugu cyawerwose si uguhima u Rwanda. Wavaho utavaho byose ni inyungu ku Rwanda. None se ni inyungu y’abaturage b’ibyo bihugu cg iterambere ry’ibyo bihugu? kugumaho cg kuvaho??? Umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *