• 15/12/2019 7:33 24

DRC: Mgr Monsengwo yeguye, ntakiri Arcbishop wa Kinshasa

Kuri uyu wa Kane nibwo Musenyeri Laurent Minsengwo yagejeje ubwegure bwekuri Papa Francis nawe arabwemera. Abikoze habura ibyumweru bike ngo muri kiriya gihugu bajye mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Mgr Laurent Monsengwo

Mgr Monsengwo yari  amaze imyaka myinshi ariwe ukuriye Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Asanzwe kandi ari umwe mu bantu banenga cyane ko Perezida Kabila n’abo bafatanyije kuyobora bitwara mu bibazo bya kiriya gihugu.

Papa Francis yemeye ubwegure bwa Mgr Monsengwo ahita amusimbuza Mgr Fridolin Ambongo.

Umuvugizi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa witwa Mgr Bruno Lusongakio yavuze ko Papa Francis yakiriye kandi akemera ubwegure bwa Monsengwo agahita aha inkoni y’ubushumba mugenzi we witwa Mgr Fridolin Ambongo.

Monsengwo w’imyaka 79 yatangiye kwamagana imitegekere y’abayoboye DRC kuva ku gihe cya Mobutu Sese Seko kugera n’ubu.

Ubwo yavugaga ku matora y’Umukuru w’igihugu yabeye muri 2011 Mgr Monsengwo yavuze yari amatora adafite aho ahuriye n’ukuri hamwe n’ubutabera. Icyo gihe Perezida Joseph Kabila Kabange niwe wayatsinze.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Mgr Laurent Monsengwo yayoboye imyigaragambyo yamaganaga Kabila, ivuga ko ashaka guhindura itegeko nshinga kugira ngo azabashe kungera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Nyuma y’uko hari ingabo na Police bikumiriye abigaragambyaga hakagira bamwe bapfa, Perezida Kabila yasabye Kiliziya Gatulika kwirinda kwivanga muri Politiki.

Yagize ati: “ Ibya Caesar mubihe Caesar, n’iby’Imana mubihe Imana. Iyo ushatse kubivanga biba bibi.”

 

Laurent Monsengwo akomoka mu muryango wa cyami

Monsengwo yavutse muri 1939 mu bwoko bw’aba Sakata bwari buzwiho gutanga abami. Amaze gukura yatangiye kugaragara muri Politiki ubwo, afatanyije n’izindi ntiti, yumvishije Perezida Mobutu ko ari inyungu z’abaturage kugira igihugu kirimo amashyaka menshi.

Muri 2010 yagizwe Umukaridinari na Papa Benedigito XVI ndetse Papa Francis( wasimbuye Benedigito XVI) amushyira mu itsinda ryagombaga kwiga no gushyiraho umurongo Kiliziya yazagenderaho ikora ivugurura runaka igihe rizaba rikenewe.

Mgr Ambongo wasimbuye Monsengwo azimikwa ku mugaragaro taliki 25,Ugushyingo, 2018 mu muhango uzabera muri Katedarali yitiriwe Mariya Umubyeyi wa Kongo iri i Kinshasa.

AFP

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

0 Igitekerezo

  • Muri kiliziya gatolika iyo ugeze muza bukuru uregura. Ntawamwirukanye ntawamweguje.Ntaho bihuriye no kuba yaragiye yitambika imbere y’abanyagitugu mu nyungu z’intama ashinzwe. Utabikora ahubwo niwe kigwari utatira igihango yagiranye n’imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *