DRC: Martin Fayulu ‘yatorewe’ kuba Umudepite uhagarariye Kinshasa

Kuri uyu wa Kane hatangajwe urutonde rw’abantu 485 baherutse gutorwa n’abaturage ba Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ngo bazabahagararire mu Nteko ishinga amategeko. Muri bo hari mo Martin Fayulu Madidi kugeza ubu utaremera ko yatsinzwe amatora yo kuba Umukuru w’igihugu.

Martin Fayulu ngo yatorewe guhagararira Kinshasa mu Nteko ishinga amategeko ya DRC

Gutora aba badepite byabereye rimwe n’umunsi wo gutora Umukuru w’igihugu taliki 30, Ukuboza, 2019.

Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora muri DRC ivuga ko izakoresha amatora mu migi

Martin Fayulu Madidi yatorewe kuzahagararira umugi wa Kinshasa mu Nteko ishinga amategeko ya DRC.

Radio Okapi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • hahahahahaahahaaahahaahahahahaahahaha…. Ubuze inda yica umugi!

  • Natuze yirire “emoluments” z’abadepite nazo si nkeya.Dukurikije reports za Kiliziya Gatolika na European Union,niwe watsinze amatora.Niko Politike imera,nta justice ibamo.Hakorerwamo amanyanga menshi,inzangano ndetse n’ubwicanyi.Politike niyo iteza intambara muli iyi si.Muribuka ko kugirango Hitler ateze intambara ya 2 y’isi,yifashishije Nazi Party.Muzi ukuntu muli Amerika aba Democrats bahora bashyamiranye n’aba Republicans.Cyangwa amashyaka Meretz,Likud na Kadima ahora ashyamiranye muli Israel.
    Niyo mpamvu Yesu yasize abujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (harimo n’amashyaka).Ahubwo yabasabye gukundana no kumwigana nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’Imana kugeza igihe azagarukira ku munsi w’imperuka.Azabahemba kuzuka kuli uwo munsi no kubaha ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.Abantu bibera mu byisi gusa ntibashake Imana,ibita abanzi bayo.

  • Wowe uvuga ngo report ya EU na kiliziya gatolika yagaragaje ko ali Martin watsinze nawe ubanza ubizera, abazungu n’umukozi wayo nta kindi bashakaga usibye guteza akavuyo muri congo ngo babone uko birira, kuko gutungana kwa RDC kuzakenesha ibihugu byinnshi
    EU na Kiliziya yabo bari indorerezi ntibari CENI, rapport zabo nta buzirangenge zari zifite na buke!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *