• 26/01/2020 2:25 26

DRC: Kabila yabwiye abaturage ibyo batari biteze

Mu ijambo Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Josph Kabila yaraye abwiye abaturage ba DR Congo ntiyigeze ababwira ko aziyamamaza cyangwa ataziyamama mu matora y’umukuru w’igihugu.  Yibanze cyane ku byagezweho muri manda ze.

Kabila yirinze kwemeza niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamariza indi manda

Abadepite 467 kuri 500 bagize Umutwe w’Abadepite n’Abasenateri 80 kuri 108 bagize Umutwe wa Sena ya DRC nibo bari mu Nteko.

Ni ijambo abaturage bari bitegereje cyane ngo bumve niba yakomoza ku kwiyamamaza kwe cyangwa ko yabiretse nk’uko yabisabwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta na sosiyete sivile.

Hari abavuga ko Itegeko nshinga rya DRC ribuza Perezida Kabila kwiyamamariza Manda ya gatatu. Amatora y’Umukuru w’igihugu azaba taliki ya 23, Ukuboza, 2018

Umwe mu badepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta witwa Christophe Lutundulu yabwiye Jeune Afrique ko Kabila yibanze cyane ku kubwira umuryango mpuzamahanga kurusha gusubiza ibibazo abaturage ba DRC bibazaga.

Ngo yibanze cyane ku kuvuga ibyerekeye uko amahanga abona DRC ndetse ngo yerekana ko muri manda ze hari iterambere igihugu cyagezeho.

Ku byerekeye amatora yavuze ko azaba ku italiki yagennye kandi ko ingengo yose y’imari izayagendamo izaba yatanzwe na DRC, ngo nta nkunga y’amahanga bazakenera.

Yavuze ko amahanga atagomba kuza guha DRC isomo rya Demukarasi kuko ngo nayo ntawe ijya kwigisha amahame ye Demukarasi.

Ati: “ Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ntawe ijya guha amasomo ya Demukarasi bityo natwe ntawe dushaka ko ayaduha.”

Kabila yagarutse ku iterambere avuga ko rigaragara muri DRC kandi ngo ryagezweho kubera ingufu z’abaturage n’ubuyobozi bwiza.

Yemeye ariko ko hakiri inzira ndende bitewe n’aho igihugu cyavuye.

Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ba Kongo baba mu mahanga witwa Emmanuel Ilunga yabwiye Jeune Afrique ko ijambo rya Kabila ryerekana ko nta guhunda yo kongera kwiyamamariza kuyobora DRC afite.

Ati: “ Ibikorwa na Perezida Kabila byerekana ko nta bushake bwo kongera kwiyamamaza afite.”

Kugeza ubu abakurikiranira hafi Politiki ya DRC barakibaza impamvu Kabila aterura ngo yemeze cyangwa ahakane ku mugaragaro niba aziyamamariza indi manda.

Nubwo bimeze gutyo, hari umunyamategeko witwa Cyrus Mirindi uherutse kubwira Radio Okapi ko ukurikije uko Itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo nk’uko ryavuruwe kugeza ubu, Kabila asigaje indi manda imwe kuko iya mbere yayitangiye muri 2011.

Kugira ngo rero abe yujuje manda zisabwa n’Itegeko nshinga ngo byamusaba kuyobora indi imwe.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ntabwo birangiye.Kubera ibintu bibi Kabila yakoze,ntabwo yatinyuka kurekura ubutegetsi.Presidents benshi bo muli Afrika,batinya kuzabazwa amabi bakoze:Ubwicanyi,gusahura igihugu no gutonesha families zabo na bene wabo.Amayeri bakoresha,ni ugushyiraho abakuru b’ingabo na police bashyigikiye amabi bakoze.Ikibazo nuko byitwa ngo ni ingabo z’igihugu.Muli Afrika,akenshi Parliament nayo iba igizwe n’abantu bashyigikiye president.Umuturage ushatse kugira icyo avuga,akenshi arafungwa cyangwa akicwa,iyo adahunze.
    Bikitwa ko ari umwanzi w’igihugu kubera kwerekana ibitagenda.

  • Kabila yashyizwe ku butegetsi n’amahanga ntabwo abakongomani bazashobora kumwambura ibyo batamuhaye.

    • Iyi foto ariko ntabwo ariko kabila yarameze avuga ijambo.Erega tutagiye kure umuntu wafashe ubutegetsi n’imbunda ntabwo avanwaho namatora na rimwe.Avanwaho niyindi mbunda.Kereka iyo yifitiye umutima ukunda igihugu nabaturage kurusha uko wikunda maze ukarekera abandi bityo intambara ukaba uyiciye burundu mu gihugu.

  • Ntabwo Kabila azava kubutegetsi.
    Kereka urupfu nkurwase.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *