• 15/12/2019 9:13 34

DRC : Kabila aravugwaho kuba ariwe watumye Guverinoma itinda kujyaho

*Perezida Félix Tshisekedi yagiyeho kubw’amasezerano hagati ye na Kabila

*Joseph Kabila ku isonga mu bitumye iki gihugu nta Guvernima irajyaho

*Haravugwa ubwoba bw’uko hashobora kuba imyigaragambyo ikomeye

*Ba rusahuriramunduru barimo kwibikaho akayabo…

Amezi arindwi  arashize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta Guverinoma ifite.  Ni nyuma y’uko iki gihugu kivuye mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Kabila ngo yamaze gutegura inzira zizamugarura ku butegetsi muri 2024

Hari hashize igihe kirekire abantu bibaza impamvu igihugu nta Guverinoma muri iki gihugu

Ngo byadindizaga imirimo ya Leta.

Kuwa 30 Ukuboza 2018, abaturage DRC nibwo batoye Umukuru w’igihugu cyabo.

Icyo gihe hahatanaga  Emmanuel Ramazhani Shadary, Félix Tshisekedi na Martin Fayulu.

Byavuzwe n’abakurikiranye ibyari matora ko gutsinda kwa Perezida Félix Tshisekedi byatewe n’amasezerano yagiranye na Joseph Kabila.

Ibyavuye mu matora byerekanye ko Félix Tshisekedi wa UDPS utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila ari we watsinze amatora, ibintu kugeza ubu abaturage ba DRC batavuzeho rumwe.

Hari n’abadatinya kuvuga ko kugeza ubu iki gihugu kiyobowe na Joseph Kabila uha amabwiriza uwamusimbuye.

Hari abavuga ko Kabila yasanze ibyaba kiza kurushaho ari uko yasimburwa na Tshisekedi kurusha uko yasimburwa Emmanuel Rhamazani Shadary kuko uyu yari guteza imyiryane mu baturage kurushaho.

Umuseke watangarijwe na Ngandu Laurent, umuturage wa DRC ukurikiranira hafi ibibera muri kiriya gihugu avuga ko amatora yabaye yari urwiyerurutso.

Ngo  Joseph Kabila yahumye amaso abaturage ba DRC ndetse yibwira ko ayobeje  amahanga agahitamo gushyiraho uwitwa ko batavuga rumwe kandi bafite ibyo bumvikanyeho.

Ati: “Mu Ukuboza 2018 hano muri RDC habaye ikinamico y’amatora, impuzamashyaka ya FCC irimo ishyaka PPRD rya Kabila bishyize hamwe maze basinyana amasezerano mu ibanga rikomeye n’impuzamashyaka ya CACH irimo ishyaka UDPS rya Félix Tshisekedi bamwimika gutyo!”

Ngandu Laurent akomeza avuga ko mu bigaragara igihugu kikiyobowe na Joseph Kabila kuko nta kemezo na gito Perezida uriho Félix Tshisekedi ashobora gufata atabanje kugisha inama no guhabwa uruhusa n’uwo yasimbuye ku butegetsi.

Yongeyeho ko kuba Guverinoma yari imaze igihe kigera ku mezi arindwi itarajyaho ahanini biterwaga n’uko Joseph Kabila na Perezida Félix Tshisekedi batari bumvikana kubazaba bayize Guverinoma hashingiwe ku masezerano bagiranye.

I Kinshasa hari amakuru avuga ko ‘rimwe mu masezerano y’ibanga aba bagabo bagiranye mbere yo kwemeza ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ari uko bamwe mubagize Guverinoma na zimwe muri Minisiteri zikomeye bazaba ari abo mu mpuzamashyaka ya FCC abarizwamo ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ari naryo kugeza ubu riri ku isonga mu nteko nshingamategeko.’

Minisiteri nyinshi zikomeye zirimo iy’imari, iy’ ingabo, iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iy’ububanyi n’amahanga, iy’ubutabera n’ubukungu bw’igihugu FCC na CACH bemeranijwe ko zizayoborwa n’impuzamashyaka ya Joseph Kabila ariyo FCC, naho andi mashyaka yose agasaranganya indi myanya.

Biravugwa ko Joseph Kabila arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego za Leta hafi ya zose harimo na Guverinoma azigarurire bityo akaba arimo gutegura ko mu 2024 ubwo manda ya Félix Tshisekedi izaba isojwe bizamworohera gukoresha izo nzego kugaruka ku butegetsi nta nkomyi.

Haravugwa ubwoba bw’uko hashobora kuzaba imyigaragambyo ikomeye muri iriya myaka.

Kuwa 20 Gicurasi, 2019 ku bwumvikane bwa Joseph Kabila na Perezida Félix Tshisekedi nyuma y’amezi ane atorewe kuyobora RDC yashyizeho Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba ukomoka mu ishyaka PPRD rya Kabila.

Umuturage wa DRC yabwiye Umuseke ko gutinda gushyiraho Guverinoma byatumye igihugu gihomba byinshi birimo ibyanyerejwe n’abakozi mu nzego za Leta bikoreraga ibyo bashaka.

Ngo abaturage bari barambiwe gutegereza, ndetse bari biteguye kuzajya mu mihanda bagasaba Tshisekedi gushyiraho Guverinoma byakwanga akegura.

Muri iki gihugu hari abayobozi ba zimwe mu nzego za Leta bamaze kwegura ku nshingano zabo babisabwe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu kuko hari inshingano nyinshi zabo zirimo gukorwa n’ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Hari abavuga ko intebe y’ubutegetsi yayigiyeho nyuma y’amasezerano yagiranye na Kabila

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ipfundo ry’iki kibazo nta handi rituruka uretse kuba ari Kabila washyizeho Tshisekedi,amaze kwiba amajwi ya Fayulu wari watsinze amatora.Muli Africa henshi hategeka ufite imbunda.Muribuka vuba aha abasirikare barinda Museveni bajya muli Parliament bagakubita abadepite bangaga itegeko riha Museveni gutegeka kugeza apfuye.Murebe ibyo abasirikare bakorera abasivile muli Sudan.Cyangwa ibibera mu Burundi.Imana yonyine niyo izashyiraho ubutegetsi bwiza,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko bible ivuga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Izakuraho ibibazo byose biri mu isi.Hanyuma isi yose ibe paradizo.Niyo mpamvu yesu yasize adusabye gushaka ubwo bwami,niba dushaka kuzarokoka kuli uwo munsi.

  • Muri politiki bibaho nta gikuba cyacitse ninko gukina igisoro. Ikibazo nuko abatabizi b’abaswa bo bahitamo kwica umuntu. Politiki ni science.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *