• 15/12/2019 6:47 43

DRC: Inkambi ya Walungu yarimo abarwanyi ba FDLR yafunzwe

Leta ya Congo Kinshasa yahisemo gufunga burundu inkambi yakiriye by’agateganyo inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ahitwa i Walungu. Abarwanyi bagera ku 190 bimuriwe ahandi hantu mu byiciro bibiri.

Bamwemu barwanyi ba FDLR bemeye gutaha ababyanze bimurirwa ahandi
Bamwemu barwanyi ba FDLR bemeye gutaha ababyanze bimurirwa ahandi

Tariki 21 Ugushyingo, abarwanyi 11 muri bariya bemeye gutaha ku bushake mu Rwanda, burizwa imodoka bagezwa ku mupaka w’u Rwanda n’ingabo za MONUSCO.

Nyuma iyi nkambi MONUSCO yayishyikirije Leta ya Congo nyuma y’imyaka ine ari yo iyigenzura.

Abarwanyi banze gutahuka ku bushake bajyanywe ku mbaraga ahandi hantu ku itegeko ry’umuyobozi w’ingabo zishinzwe guhashya abarwanyi bari mu Burasirazuba bwa Congo, zikora ibikorwa byo kugarura amahoro byiswe Sokola 2.

Abarwanyi 41 ba FDLR n’abandi 138 babakomokaho cyangwa bafitanye indi sano, burijwe imodoka za gisirikare z’ingabo za Congo Kinshasa, FARDC zari zibategereje muri iriya nkambi.

Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa, FARDC muri Kivu y’epfo yemereye Radio Okapi amakuru y’uko hari abarwanyi bimuriwe ahandi hantu kugira ngo baba bategereje ko bemera gutaha mu Rwanda ku bushake.

Imiryango itari iya Leta mu gace ka Walungu ivuga ko ngo yishimiye kuba iriya nkambi yafunzwe  kuko ngo abarwanyi bari babangamiye cayne abatuye muri kariya gace.

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *