• 12/12/2019 3:16 32

DRC: Hari amafaranga yo kurwanya Ebola yarigishijwe

Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima WHO rivuga ko rigiye gutangiza iperereza ku makuru y’uko hari amafaranga yari agenewe gutabara abarwayi ba Ebola muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yanyerejwe. Ebola yishe abantu benshi muri DRC umwaka ushize mu ntara ya Kivu ya ruguru mu migi itandukanye nka Beni n’ahandi.

Ku kicaro cya WHO i Geneva mu Busuwisi

Umuyobozi mukuru wa WHO Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima wa Ethiopia avuga ko hari itsinda yashyizeho rigomba guperereza aho amafaranga yagiye kuko ngo ari igisebo gikomeye ku muryango ushinzwe kurengera ubuzima.

Hari amabaruwa y’ikoranabuhanga menshi(e-mails) yoherejwe uriya muyobozi amumenyesha ibibazo biri muri ririya shami harimo kunyereza amafaranga yagenewe kurwanya Ebola muri DRC n’ivangura bavuga ko rikomeye rikorerwa abirabura bakora muri WHO.

Imwe muriyo ivuga ko mu guhangana na Ebola muri DRC habayeho gusesegura amafaranga mu kuzana ibikoresho no gukoresha abakozi badashoboye.

Ngo hibazwa impamvu byabaye  hatanzwe miliyoni $1 kugira ngo bazane imodoka bazivanye Dubai muri Qatar. Ngo byari bworohe iyo bazikura i Kinshasa cyangwa ahandi hafi.

Bamwe mu bakozi ba WHO bavuga ko ibintu byakorewe muri DRC mu gihe cyo gukumira no kurwanya Ebola umwaka ushize ari ‘agahomamunwa’.

Mu Ukuboza, 2018 Tedros Adhanom Ghebreyesus yabwiye AP ko ririya tsinda rizaba rigizwe n’abakozi ba WHO aziho ubunyangamugayo.

Hari bamwe bavuga ko nta wakwizera neza ko ibizatangwa muri raporo bizaba bihuje n’ukuri kw’ibintu kuko ngo ntawakwikoraho raporo mbi.

e-mail ya mbere yageze kuri uriya muyobozi ivuga iby’ivangura ngo yaje muri Mata, 2018.

Ingi yakurikiyeho ngo yavugaga ko abirabura badahabwa agaciro n’abakoresha babo, bakabafata nk’abadashobora gukora ibintu neza nk’abandi.

Nubwo Tedros  avuga ko hari itsinda yashyizeho rwo kwiga ku kibazo cy’ivangura riri mu bakozi be n’inyerezwa ry’amafaranga yo kwita ku barwayi ba Ebola no kurinda abitarafata, yahakanye ibivugwa ko imirongo igenderwaho bashaka abakozi igaragaramo ivangura.

Yemeza ko WHO ishaka abakozi mu buryo buboneye kandi ishakira mu migabane yose y’isi no mu ndimi n’amoko atandukanye.

Ikibazo cy’ivangura mu mashami ya UN cyavuzwe no muri rindi shami ryayo rirwanya SIDA. Mu Ukuboza, 2018 uwari uyoboye iri shami  Michel Sidibe yareguye nyuma ya raporo yerekanye ko yategekeshaga igitugu, guhohotera abakozi no gukoresha nabi ububasha.

Ngo habayeho gusesagura mu guhangana na Ebola muri DRC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

1 Igitekerezo

  • Birababaje cyanee! Abaryi nkabo nibo batuma Africa ntaco igeraho kuko igihe cyose baba barebera inda zabo gusa aho kureba inyungu z’igihugu! Nyamara ikibabaje usanga aribo birirwa abaha amasomo urubyiruko yo gukunda igihugu, kukitangira… mu bihugu byateye imbere nubwo naho Ruswa itahabura ariko ibirego byo kunyereza ibya rubanda biba ari bike. Harahagazwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *