• 14/12/2019 9:43 05

DRC: Felix Tshisekedi yatangije umuganda wa buri kwezi muri Kinshasa

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo byatangaje ko guhera mu Ugushyingo, 2019 buri mpera z’ukwezi mu bice byose by’umurwa mukuru Kinshasa hazajya hakorwa umuganda, imihanda igasukurwa.

Umuganda wabaye umuco mu Rwanda( Photo@Times of Israel)

Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter y’ibiro by’Umukuru w’igihugu cya DRC rivuga ko ibikorwa by’isuku mu mpande zitandukanye z’umujyi harimo aho baremera isoko, kiliziya, amashuri, aho bategera imodoka zitwara abagenzi n’ahandi.

Abaturage bose basabwe kujya babigiramo uruhare, bakazinduka bitabira ibikorwa by’isuku bigamije gutuma Kinshasa irushaho gusa neza.

Umunsi w’umuganda bawise ‘Kinshasa Bopeto’. Umwe mu bahoze batuye Zaïre yabwiye Umuseke ko umuganda wahozeho ku gihe cya Mobutu Sese seko ariko aza kuwukuraho.

Ashima ko ubu ugarutse kandi yezeye ko uzatuma umurwa mukuru Kinshasa uba mwiza kurushaho gusa akavuga ko bizagorana kubera ubunini bwawo n’uburyo abaturage bamwe bashobora kutazabyitabira cyane.

Ati: “ Ni byiza ko umuganda ugarutse mu murwa mukuru Kinshasa ariko impungenge z’uko uzitabirwa na bake nazo sinabura kuzivuga. Abakongomani bo mu mijyi bahora bashaka kubaho batavunitse kandi bambaye neza. Kubabwira kujya gupfura ibyatsi hari benshi bizatonda.”

Mu gihe cya Mobutu umuganda bawitaga Salongo.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya DRC bivuga ko uduce twa Kinshasa tuzagaragaza umucyo kurusha utundi tuzajya tubihemberwa.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri DRC bisaba abaturage gukora umuganda buri kwezi
Abatuye Kinshasa basabwe gutangira kujya bakora umuganda buri kwezi. Ni igikorwa bise ‘Kinshasa Bopeto’

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • Umuganda ntabwo wabaye umuco mu Rwanda ahubwo ni/usanzwe ari UMUCO! Ni uwa kera cyane, ku buryo hashize imyaka n’imyaniko warimakajwe mu Rwanda! Ahubwo tuge tuwufata nk’umwimerere wacu (‘Originalité Rwandaise), ntihazagire uwutwiba!

  • Niba ntibeshya,Rwanda niyo yakopeye DRC gukora Umuganda.Ku ngoma ya president Mobutu,Abakongomani bakoraga Umuganda bitaga SALONGO.President Habyarimana afashe ubutegetsi muli 1973,arabigana,ashyiraho Umuganda.Hari ibintu byinshi Habyarimana yigannye Mobutu wali inshuti ye.Dore izindi ngero:
    Mbere yo kuvuga amakuru,Radio ya Zaire yabanzaga gushyiraho Editorial ya Mobutu.Radio Rwanda nayo niko yabigenzaga.Habyarimana yigannye Mobutu,ategeka abaturage kwambara UMUDALI we mu gatuza,no kumuririmba nk’Imana mu cyo bitaga Animation.Muli DRC babyitaga Sakanyonsa.Ndibuka mu myaka ya 1980’s, Habyarimana afunga Abahamya ba Yehova bose,abahora ko banga kujya mu ishayaka rye (MRND),no kwambara Umudari we mu gatuza,hamwe no kumuririmba muli Animation.Banze kubera impamvu 2: Ntabwo Abahamya bivanga muli politike.Kwambara ifoto ya president no kumukorera Animation,babifataga nka Idolatry (kumusenga).Kandi koko nawe yarabyemeye ko byari ukumusenga,abikuraho muli 1991.
    Mu byukuri,ibyo kwambara mu gatuza ifoto ya Mobutu na Habyarimana,hamwe no kubakorera Animation,babikuye kuli president Kim Il Sung wa North Korea,utaremeraga Imana dusenga.

    • Hitimana ntabwo umuganda waje mu Rwandamu gihe cyavuba ahubwo niba wibuka ukaba waraganiriye n’abakuru watangiye kera ku ngoma ya cyami.

    • Uribwshya nyine! Subiza ubwenge ku gihe kuko “umuganda” ni uwa kera cyane mu Rwanda. Ni umwimerere w’Abanyarwanda; kandi gihamya zirahari! Twajyaga tuwusagurira n’abandi: …’Uzabaze uko Umwami Cyilima Rugwe yagiye guha umuganda mugenzi we w’u Bugesera Nsoro Bihembe ubwo yiteguraga kurongora’! Byatangiye babyita “Gucira umuntu umuganda” .

      Hari n’ibindi twimakaje mu muco wacu nka Gacaca, Girinka, Itorero ry’Igihugu, Umuganura ,…. nk’uko uwitwa Muco yabivuze! Ubwo mu minsi iri imbere na byo murabyita iby’u Burundi, Uganda cg Tanzaniya? Narumiwe koko! Burya koko ngo ‘Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe’!

      • Iyo Gacaca ya nyuma ya 1994 iragatsindwa nimana yi Rwanda ndumva yarayamaganye nabayizanye. Gusa umuganda wongeye guhabwa agaciro muri 1978 na perezida Habyarimana kuko mbere wari waracitse nubu abawirahira bawitaga uburetwa bwa leta ya Habyarimana bakangulira abantu kutawujyamo.Tujye tujya impaka zubaka kandi zivugisha ukuri. Abavuga abami batubwira niba icyo gihe wari umulimo rusange? Ese Mobutu we ntabwo yari avuye kuwukopera muri Koreya Y’epfo cyangwa mu Bushinwa akawita Salongo? Abayobozi nabayoborwa bose bagombaga guhuriramo?

    • Uribeshya nyine! Subiza ubwenge ku gihe kuko “umuganda” ni uwa kera cyane mu Rwanda. Ni umwimerere w’Abanyarwanda; kandi gihamya zirahari! Twajyaga tuwusagurira n’abandi: …’Uzabaze uko Umwami Cyilima Rugwe yagiye guha umuganda mugenzi we w’u Bugesera Nsoro Bihembe ubwo yiteguraga kurongora’! Byatangiye babyita “Gucira umuntu umuganda” .

      Hari n’ibindi twimakaje mu muco wacu nka Gacaca, Girinka, Itorero ry’Igihugu, Umuganura ,…. nk’uko uwitwa Muco yabivuze! Ubwo mu minsi iri imbere na byo murabyita iby’u Burundi, Uganda cg Tanzaniya? Narumiwe koko! Burya koko ngo ‘Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe’!

    • Wowe Hitimana nta na rimwe Bagutegekaga kwambara umudari wa Habyarimana kereka niba warabaga wahawe umwanya mukuru muri leta nabwo barawuguhaga ubundi ugahitamo. Ubuse bimeze gute ko noneho hari umudali mu mutwe? Abayehova hari amahame bagira atari kwemerwa urugero umwana wawe ararembye mwakoze impanuka yimodoka uti kumutera amaraso ntabwo bihura n’imyemerere yidini. Uwo mwana kuki wowe wumva umuhitiramo kubaho no gupfa? Ibyo niba yarabirwanyije abantu bakanafungwa ntawarashwe.

  • Kungoma ya cyami bwari ubuhacye, umuganda wazanywe na Habyarimana kandi wagiriye u Rwanda akamaro kagaragara. Naho ibindi murimo kuvuga ni amatiku.

    • Uretse kubivugana agahinda n’umujinya kubera amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo, si ukwigiza nkana kutemera ukuri – n’ubwo kuryana bwose? Umuganda, Gacaca, Ubudehe, Girinka, Itorero ry’Igihugu, Umushyikirano, Umuganura, … byatangijwe na ba sogokuruza kera cyane! Nka Gacaca ni iyo ku Ngoma ya Cyilima Rugwe (1345-1396), Itorero ni iryo ku bwa Ruganzu Ndoli (1521-1554), Girinka ni iyo ku bwa Mibambwe Gisanura (1620-1653), ….!

      Kubica ku ruhande ngo ni uko ari nk’umuravumba ku bari batunzwe n’umugati wa Repubulika ya kabiri, ni ukwigiza nkana! “Utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya”!

      • @Muco njyewe ntabwo mpakana ko umuganda ari igikorwa kibi, Girinka, nkibutsako muri iyo repubulika ya 2 umuganura wari umunsi mukuru wa nyuma ya Kanama. Umushyikirano nawo wari uriho ukitwa kongere isanzwe ya muvoma. Guhindura izina ry’ikintu biroroha ariko abacurangwenge burya bagendera kukindi kintu. Reba nk’ubu bakubwiye ngo jya guhimba uruziga kandi koko waruhimba ariko icyo wazana cyose kidasa n’uruziga ntabwo cyakora umulimo w’uruziga. Ikindi, hari amagambo menshi meza y’ikinyarwanda yangijwe muri 1994 yagombye guterwa ibyuhagiro akagarurwa mu kinyarwanda bibaye ngombwa tukajya kuraguza ku bakurambere byaba ngombwa tukanabiterekerera.

  • Umuganda w’abasokuruza wabaga ari uwo gufashanya hagati y’abaturage ubwabo, ku bwende bwabo. Ntabwo Leta yabyivangagamo. Naho umuganda ukoreshwa ubu ku gitsure cya Leta, ubundi buzima bwahagaze, watangiye kubwa Habyarimana akopeye salongo ya Mobutu nk’uko umusomyi yabivuze. Iyaba nibura wategurwaga neza. Kubona nk’umuganga areka kujya ku bitaro kuvura akirirwa apfura ibyatsi ku nkengero y’umuhanda, mu kibanza gifite nyiracyo!!!

  • Uyu muyohova birerekana ko ari inyuma nk’ikote pe!
    Yaminuje muri bible, ariko mu muco n’amateka akwiye amahugurwa.
    Mumufashe ahumuke mbere y’uko yinjira muri paradiso

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *