Dr Sabin yagarutse ku myitwarire ituma abagabo bibasirwa n’ibyorezo kurusha abagore | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:08 25

Dr Sabin yagarutse ku myitwarire ituma abagabo bibasirwa n’ibyorezo kurusha abagore

  • Yagize ati “COVID ntizatume dushyira hasi intwaro yo kurwanya SIDA.”

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yagarutse ku myitwarire ituma abagabo ari bo bakunze kwibasirwa n’indwara z’ibyorezo nko kuba bakunze kugenda no kuba bakunze kwihagararaho ntibisuzumishe.

Dr Sabin yagarutse ku myitwarire ituma abagabo ari bo bakunze kwibasirwa n’indwara z’ibyorezo

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya SIDA ubaye mu gihe Isi igiye kumara umwaka ihanganye n’ikindi cyorezo kitoroshye cya COVID-19 bikaba byanatumye no kwizihiza uyu munsi bikorwa mu buryo butari busanzwe.

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kidakwiye gutera abantu ubwoba ngo butume bibagirwa ko no kurwanya icyorezo cya SIDA bidakwiye gucogora.

Yagize ati “No mu bihe bya COVID ntabwo dukwiye gushyira hasi intwaro ahubwo dukwiye gukomeza imbaraga mu kurwanya SIDA.”

Dr Sabin avuga ko “ibyagezweho mu kurwanya SIDA ni byinshi ariko COVID-19 ntitume dusubira inyuma.”

Avuga ko nubwo nta kiza cyazanywe na COVID-19 ariko ko iki cyorezo keretse abantu ko bafite imbaraga zo guhangana n’ibyorezo birimo na SIDA, avuga ko izi mbaraga zikwiye gukomeza no mu guhashya iki cyorezo kimaze imyaka myinshi.

 

Kuki abagabo bibasirwa n’ibyorezo kurusha abagore?

Dr Sabin yagarutse ku mpamvu abagabo ari bo bakunze kwibasirwa n’icyorezo cya SIDA, avuga ko atari kuri iki cyorezo gusa ahubwo ko no ku cyorezo cya COVID-19 ari bo bibasiwe kurusha ab’igitsinagore.

Avuga ko indwara zose zishingira ku myitwarire y’abantu nko kugenda cyane cyangwa kugira ubushake bwo kwisuzumisha no kwivuza.

Yavuze ko abagabo ari bo bakunda kugenda ku buryo ari bo baba bafite amahirwe menshi yo kwandura ibyorezo.

Yavuze ko kandi abagabo badakunda kwisuzumisha iyo barwaye mu gihe ab’igitsinagore iyo bumva batameze neza bahita bihutira kujya kwa muganga mu gihe abagabo bihagararaho bigatuma bashobora kwibasirwa n’indwara.

Mu kwizihiza uyu munsi habaye ibiganiro

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • kwisuzumisha ni byiza ukamenya uko uhagaze ikindi ntibavuga amahirwe menshi yo kwandura ibyorezo, bavuga ibyago byo kwandura ibyorezo,

  • Ngo baba bafite amahirwe menshi yo kwandura! haribyo abantu bavuga bikagutangaza kwandura se n’amahirwe cg n’ibyago!

  • Amahirwe menshi yo kwandura !? Ariko abaganga bakwiye gucika kuri iyi mvugo. Bavuga ibyago byo kwandura ntabwo ari amahirwe yo kwandura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *