• 08/12/2019 9:48 34

Urukiko rutegetse ko Dr John Rutayisire na Gasana Janvier bafungurwa

Mu isomwa ry’urubanza rwa Dr Rutayisire John na Janvier Gasana bombi babaye abayobozi ba REB bakaba bari bamaze igihe bafunze, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera mu murenge wa Kacyiru rutegetse ko bafungurwa kuko ngo ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Muri Gashyantare 2015 nibwo Rutayisire (iburyo) yahererekanyije ububasha na Gasana wamusimbuye

Yaba Gasana na Dr Rutayisire n’abandi bareganwa barimo Ismarl Harerimana, Ali Rutaha, na Bagaya Rusatsi Juvenal isomwa ry’urubanza rwabo ryabaye nta n’umwe muri bo uhagarariwe ndetse nta n’uwari uhagarariye Ubushinjacyaha.

Umucamanaza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ategetse ko abaregwa bahita barekurwa, ku mpamvu z’uko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Baburanaga basaba gufungurwa by’abgateganyo nk’uko bitegaywa n’itegeko.

Umucamanza agisoma Umwanzuro w’uwukiko abari mu cyumba cyasomewemo urubanza biganjemo abo mu miryango y’abaregwa bahise bagaragaza ibyishimo barasakuza, Umugore wa Dr Rutayisire John na murumuna we bashimana Imana mu byishimo bivanze n’amarira.

Ibyumweru byari bigiye kuba hafi bitatu aba bagabo bafunzwe, bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe rwatangaje ko rwataye muri yombi aba bagabo.

Abaregwa bari bakurikiranyweho kunyereza amafranga asaga miliyoni 196.6 byagaragaye ko yaburiwe irengero muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2015.

Urubanza rwari busomwe ejo hashize ku wa mbere tariki 8 Mata ariko kubera ko dosiye ngo ari nini no kubura k’umucamanza ku mpamvu z’akazi isomwa ryimurirwa kuri uyu wa kabiri.

Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kujuririra iki kemezo.

Dr John Rutayisire ni we wayoboye bwa mbere ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ubwo cyajyagaho mu 2011, yasimbuwe na Gasana Janvier muri Gashyantare 2015.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nibashimire Imana kuko barekuwe, ariko ikigaragara cyo ni uko bacunze nabi umutungo wa rubanda muri REB.

  • Abashinjacyaha we bari bazindukiye he

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *