• 08/12/2019 10:10 19

Dr Mukwege na Nadia Murad bahawe igikombe cy’Amahoro cya Nobel

Kuri uyu wa Gatanu itsinda ritoranya abantu bagomba guhabwa Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel 2018 ryemeje ko umuganga wo muri Congo Kinshasa witwa Dr Denis Mukwege n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yo muri Iraq, Nadia Murad ari bo bagihabwa.

Mukwege na Muran nibo bahembwe umuhati wabo wo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore

Umugore wo muri Iraq ni uwo mu bwoko bw’abitwa Yazidi afite imyaka 25, yahembewe ko yaharaniye ko abarwanyi ba Islamic State (IS) bareka gukomeza gukorera ibyamfurambi abaturage bo mu bwoko bwe.

Aba barwanyi bigeze kumufata baramuhohotera ariko baza kumurekura.

Dr Mukwege we azwi ku isi mu gufasha abagore bahohotewe n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo  (DRC) kubona ubuvuzi.

Abenshi muri bo bangijwe imyanya ndangagitsina abandi baterwa indwara zidakira.

BBC ivuga ko hari abantu n’imiryango yigenga 331 bahataniraga guhabwa kiriya gihembo kirusha agaciro ibindi byose bitangwa n’abagize akanama gatanga biriya bihembo.

Igihembo cya Nobel gihabwa abantu bakoze ibintu byagiriye cyangwa bizagirira abantu benshi akamaro kandi mu buryo burambye.

Muri byo harimo ubuvuzi, ubugenge n’ubutabire, ubuvanganzo n’ibikorwa by’amahoro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ariko hari umunyrda wari wahabwa kiriya gihembo ra ?

  • Rwose iki gihembo cyari icya Trump kbsa

  • Chris, ngo cyari icya Trump? Ko utongeyeho ko yagombaga kugisangira na Kim Jong Un, ngo usigaye ari umukunzi we!!

    • Yego rwose nari mwibagiwe. gusa ku bwanjye numva Donald Trump na Kim Jong Un bari bakwiye ibi bihembo yewe kurusha n’aba babitwaye.

  • Burya uwagusize azahora kugusiga.Iyo wumva abanyarwanda duhora tugako turi ibitangaza turi rudasumbwa ko turi ibitangaza.Muzasanga muri Zaire, Kongo uburezi bwari bwarahawe agaciro no mu Rwanda twari twaragerageje Ugansanga mu Burundi bafite abaganga , twebwe kuva muri 1994 twatangiriye kuri Zeru harya ubwo utangiriye muri 1960 Kongo, 1962 Rwanda-Burundi ukareba ubu turi muri 2018, usanga mu Burundi abakuru b’ibihugu babuyoboye uwanyuma ni Micombero bose bashyinguye ahantu hazwi banahabwa ibyubahiro.Harya umuntu wayoboye u Rwanda ushyinguye ahantu wanahawe ibyubahiro ni bangahe? Ese Ubwo nazi ubwo abazi u bwange ni bande?

  • Hari umuyobozi numwe wu Rwanda washimiye Kongo nk’umunyafrica kuba yabonye kiriya gihembo? Izo sommet za moIbrahim hari ikintu nakimwe bavuze? hari ikintu ministre w’ubuzima yavuze? Harya ngo ikica Africa n’igiki ra? n’ubuswa byabayiyobora bahorana amashyari gusa abandi bakabameneramo.Mwibuke neza Igitekerezo cy’ibanze cyaje kubyara OUA mumenye n’impamvu ibitekerezo by’ibanze byakomwe mu nkokora nabanyafrica ubwabo bakoreshejwe nabampatsibihugu. Iyarwishe iracyarurimo kuko ibyo mutubwira ubu tubizi kuva kera gusa mubisubiramo kubera iki niba byarabananiye? Vous remuez le couteau dans la plaie, ninde utuma duhora mu ntambara? Ninde uhora duhora twicana dukoresheje imbunda tutanakora, ugasanga abaturage bari kwicwa ninzara bitewe ningengo igenda mu kugura izo ntwaro nabasilikare barenze umubare?

  • Nubwo nta muyobozi numwe iwacu wigeze agira icyo avuga nk’umunyafrica njyewe nishimiye iyi ntsinzi y’umwana wa Africa. Harya ntabwo ari twe tuyobora African Union?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *