• 14/12/2019 8:45 42

Dr Hakizimana yize ubuganga kuko Se yabivukijwe kubera ubwoko bwe

Dr David Hakizimana ubu ukora umwuga w’ubuvuzi, avuga ko yize uyu mwuga kuko se umubyara yawukundaga ariko akavutswa uburenganzira bwo kuwiga kuko yari Umututsi. Dr Hakizimana Ubu ni umuganga ukomeye w’indwara zo mu bwonko mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Dr. David Hakizimana Yize ubuganga kugira ngo acyuse ikivi cya Se wishwe muri Jenoside ubu yabigezeho

Dr Hakizimana wavukiye Kimironko mu karere ka Gasabo, avuga ko yavutse agasanga abo mu bwoko bw’Abatutsi bakorerwa itotezwa.

Ati “Sogokuru wange muri 1963 hari ku munsi wa Noeli yarafashwe arafungwa, arakubitwa, umunsi yari kwicwaho, ntiyicwa, kubera ko icyumba yarimo baragisimbutse, impamvu bayisimbutse na we ntayo azi. Guhera ubwo yaciye iteka ko mu muryango we nta muntu ugomba kwizihiza Noeli, nubu ntabwo tuyizihiza .”

Ubu buhamya yatangiye mu muhango wo kwibuka wabereye mu murenge wa Kimironko, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo ku ngoma zateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1973 ubwo abatutsi birukanwaga mu mashuri, se wa Dr Hakizimana wifuzaga kuba umuganga, na we yarirukanywe.

Uyu mubyeyi wa Dr Hakizimana yabonye ko intego yihaye yo kwiga ubuganga atayigezeho, akomereza mu icungamutungo aza no kugirwa comptable wa Commune Nyarugenge ariko ntiyatinze kuri uyu mwanya kuko yaje kuwirukanwaho kubera ubwoko bwe.

Dr Hakizimana wavutse mu 1983 yakuze se amubarira aya mateka, na we ahiga kuzahigura ibyo se yifuzaga gukora.

Ubu ni umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yishimira ko yageze ku ntego se yifuzaga akaza kuyivutswa kubera ko yari Umututsi.

Avuga ko yakurikiranye ibyo kubaga ubwonko kuko abo mu muryango we benshi bishwe bakubiswe mu mutwe.

Uyu mwuga yize imyaka 13, ni uwa gatatu wabyize mu banyarwanda bake bakurikiranye iki kiciro cy’ubuvuzi.

Byose ariko ngo hari abagize uruhare kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu.

Ati “Iyo inkotanyi zitaza kubaho ibi ntabwo byari kubaho, ahubwo hari kuba hari kuvugwa ibindi.”

Depite Rutazana Marie Francine uhagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko ya EAC (EALA)

 

Depite Rutazana Marie Francine uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) wari uri muri uyu muhango, yavuze ko Ubuhamya bwa Dr Hakizimana bugaragaza inzira y’ikizere abarokotse banyuzemo kugira ngo biyubake kandi buse ikivi cyari cyarateruwe n’ababo bishwe.

Ati “Umwana nka Dr. David aho yari ari n’imyaka yari afite ariko aza kurenga ku bikomere yari afite ntage mu kwiheba, ahubwo akaba umuganga, aho mu bitaro by’Umwami faisal akora nk’umuntu udakoreshejwe ngo asunikwe ahubwo ukabona ko akoreshwa n’umutima.”

Depite Rutazana yashimye Dr Hakizimana wanze guheranwa n’agahinda ahubwo agaharanira kwiyubaka akaza no kurenga ku nzozi umubyeyi we yifuje akaza kuzivutswa kubera ubwoko bwe.

Yibukije urubyiruko rwitabiriye iki gikorwaiko ubu ruri mu gihugu gutanga amahirwe angana kuri buri wese kandi giha agaciro abakiri bato bityo ko bakwiye kuyabyaza umusaruro bakuka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo yayo.

Urwibutso rwa Kibagabaga rushyiguwemo imibiri 23 141 y’abatutsi bishwe mu murenge wa Kimironko.

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Abayobozi bashyira indabo ku rwibutso aho inzirakarengane zaruhukiye
Ku Rwibutso Kibagabaga
Abayobozi bafata umunota wo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi
Abaturage ba Kimironko baje kuzirikana inzirakarengane
Mayor wa Gasabo Rwamurangwa Stephen
Minisitiri Vincent Biruta na Gasamagera Wellars
Munyanshoza Dieudonne atanga ubutumwa biciye mu ndirimbo
Bacana urumuri rw’icyizere
Urumuri rugaragaza ko abanyarwanda bafite ikerekezo bihaye
Abayobozi batandukanye bari bawitabiriye
Abayobozi mu nzego z’umutekano bari bawitabiriye
Bakinnye umukino ukubiyemo ubutumwa bw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Yooo Pole Doctor! urumuganga w” umuhanga wamvuriye umwana, none disi duhuje amateka, uwiteka akomeze kukugenda imbere, kandi uzakomeze kuba umuganga uvura bose ntavangura!!!!
    Papa Bright

  • No mubihe nk’ibi ni ngombwa gucyebura itangazamakuru. Uyu munyarwanda wishwe muri genocide ntabwo yazize ko yari yarize ubuganga. Nyamara iyo urebye umutwe w’iyi nkuru wagira ngo nicyo bishatse kuvuga. Ikindi ngira ngo mbasabe by’umwihariko ni inkuru zuzuye ubukana bwa genocide. Njye numva hajya hanavugwa ibyo abishwe bakoraga, byabaranze, bakundaga, ibyo tubibukiraho, tukagabanya kwibanda kuvuga imihoro,amacumu,n’uko bishwe. Ibi rwose ntibyubaka abantu. Sinzi uko mubyumva nyamara njye nsigaye mbona muri ibi bihe usanga abantu bibanda kukuvuga urwo umuntu yapfuye ntibatinde kumibereho ye agihumeka. Ni nkaho uwishwe nta kindi yadusigiye uretse urwo yishwe nabi. Siko byakagombye gukorwa. Byose ariko biterwa n’abategura imbwirwaruhame zizakoreshwa mu cyunamo.

    • @Zirikana ibyuvuze ndabikunze cyane kandi binduhuye umutima. Imana ikurinde kandi iguhe gukomeza ubushishozi wifitemo.

  • Doctor Hakizimana yihangane ku byabaye ku muryango we ariko rero azirikane ibintu bibiri: 1)Kutizihiza Noheli kuko se ubabyara yabibasabye buriya bisobanura ko no kuba umukristo bitarimo. Ntabwo waba uri umukristo ngo ureke kwizihiza ivuka ry’umucunguzi wacu.
    Kandi kwizihiza uwavukiye mu kiraro cy’inka ari umwami w’ijuru n’isi ahigwa na Herodi, si ukurara abantu barya bananywa. Sibwo buryo bwiza bwo kwizihiza Noheli n’ubwo ari byo bigezweho. Azabitekerezeho neza kuko uwo avuye ntashobora kumubuza kwigendera igihe iminsi Imana yamugeneye ku isi irangiye.
    2)Nibyo abatutsi barakumirwaga mu mashuri. Ariko si bo bonyine nko ku Ngoma ya Habyarimana hakumirwaga abitwaga abanyenduga n’abaganza bose, bo mu bwoko bwose, amashuri yiganjemo abakomoka mu majyaruguru y’igihugu. Nkanjye sinize ubuvuzi nabyifuzaga kandi nari umuhutu, ariko ntabwo nari mfite amanota ya ngombwa. Nyamara muri promotion yanjye harimo abatutsi babiri bize medecine i Butare kuri barindwi bagiye muri kaminuza icyo gihe (harangije 10 muri iyo promotion ya secondaire). Umwe atsindira kujya kwiga IAMSEA. Mu gihe muri iyo promotion yacu abahutu bagiye muri kaminuza bakirangiza ari 12 kuri 18 bari barangije muri iyo promotion. Tujye twitondera ubutumwa duha urubyiruko. Statistiques z’amashuri hagati ya 1940-1994 zavuga kurusha ububamya bwa buri muntu ku giti cye ahereye ku kababaro ke n’amarangamutima ye. Ko ahenshi zihari kuki zidakusanywa ngo zitangazwe? Kubya kaminuza y’u Rwanda,uwashaka gukora ubwo bushakashatsi yahera kuri annuaire y’abarangije kaminuza yakozwe kuri Yubile y’imyaka 50 yari imaze ishinzwe yizihijwe mu mwaka wa 2013.

  • Dr. David ati “Iyo inkotanyi zitaza kubaho ibi ntabwo byari kubaho, ahubwo hari kuba hari kuvugwa ibindi.”
    Depite Rutazana ati “Umwana nka Dr. David…
    Nibyo kabisa dépité ubivuze ukuri ! Gusa nawe wakabije wita umuntu ukuze umwana kandi ukabivugira mu ruhame.
    Icyo nakwibwirira Dr. David nuko yakwikorera akazi ke keza ko kuvura abababaye aho ibya propagande yo gucengeza amatwara mu gihe twibuka (idakwiye) byteye akabireka. Rwose muba mushinyagura ku bacu iyo muvanga #Kwibuka hamwe na politiki. Njya nibaza amaherezo yibi bintu bikanyobera. Ntibikwiye!

  • Ari abize mu gihugu ari n’abize hanze, harimo abatutsi n’abahutu. Ese habaye ijanisha ngo tumenye niba harabaye irondakoko? Ejo nibwo nasomaga ngo abatutsi ntibacuruzaga! Ngo abatutsi ntibajyaga mu mashuri ndetse ngo baharutwaga mu bandi ngo barebe uko basa! Nyamara kandi imibare yerekanagako abatutsi mu burezi – cyane cyane mu mashuri yisumbuye – cyarigifashwe n’abatutsi ku bwinshi. Nonese nibo bahagurutsaga abo basangiye ubwoko? Ntibigaga ariko abenshi mu bandika bize muri icyo gihe, ndetse na Profeseri Kimenyi yize mu mashuri ya Leta arihirwa na Leta kandi yoherezwa na Leta kwiga muri Amerika uretseko atagarutse kuyikorera nkuko byari mu masezerano. Ko batacuruzaga se Kajeguhakwa yahawe za stations za lisansi gute? Umucikacumu Rwigara yavanyehe ayo gufasha FPR? Serubyogo w’i Cyangugu ntiyabera uwashyize iyi nkuru hanze urugero rufatika? Ubwo sinavuze ba Bihira, ba Rangira, ba Semanzi ba Karekezi, Kayibanda, n’abandi b’i Butare. Muri make, hakwiye kujya havugwa ibifite ukuri n’akamaro. Ibindi bizitwa gutoneka kandi bishobora kubyara ingaruka mbi.

  • Izi comment ngewe ndabona zirimo ipfobya icyakora wowe uzi kuvuga ukuri bazaguhe ijambo ujye gutangaza ukuri kwawe aho kuvuga kumbuga nkoranya.mbaga usenya abandi bagize ubutwari bwo kuvuga warangiza ngo ni politike muri ibigwari cyane wowe rukundo sinzi icyo washakaga kugeraho gusa mbona ari wowe utazi ukuri ukwiye kwigishwa

  • Rebero nanjye reka nkwibarize politike yitwaga iringaniza wadufasha ukadusobanurira icyo yari igamije? Abatutsi barahejwe mu nzego zose zigihugu kandi nibimenyetso birahari. Rwigara cg uwo Kajeguhakwa sibo bagaragaza ko abatutsi batahejwe mu bucuruzi.

    • Ubuse ntabahejwe uzi nubwo ntamoko bagira? Tujye tureka gukwepa ukuri. Uzarebe mu nzego za gisilikare.

  • serubyogo c nawe kdi

  • knd,abanyarwanda muracyagowe!!ubwo se murashaka kuvuga KO kuba Doctor yavuze KO papa we yirukanywe mû ishuri abeshya??nimurekeraho Nina mutabizi mubiharire ababibayemo,ikindi kandi ngo ibihishwe Birabora,ndetse ngo ujya gukira indwara arayigamba.niba Doctor abasha kuvugira mû ruhame ibyabaye mû muryango we,ari munzira yo gukira ibikomere.nimureke rero gutererana amagambo,ahubwo nk’abanyarwanda muharanire KO ibyabaye bisigara ari amateka.ntidukwiye kuzagira abana barebana ay’ingwe kandi barasangiye urugendo.duharanire KO buri munyarwanda arwiyumvamo nk’uwaruvukiyemo.intego ni ndumunyarwanda.génocide ntizongere rwose no munzozi z’abanyarwanda ntikabemo?

  • Rebero!!!!

    Dore ibyo nakubwira nzi neza:

    -Guhagurutsa abanyeshuri bashaka kumenya amoko yabo byabagaho

    -Kimenyi yabujijwe inshuro nyinshi amahirwe na Leta yariho yo kwiga hanze kandi yarabaga yitsindiye bakamusimbuza abandi ( urugero: École Royale Militaire…).
    Nakwibutsaga kandi ko yagiye ku rwego rwa Fulbright, habayeho na intervention ya Ambassade ya USA kugirango abone passeport.

    Mugabanye rero propagandes n’amarangamutima

  • Nyamara Urwanda ruracyafite akazi gakomeye zino comments ebyiri zinteye kwibaza byinshi guhakana no gupfobya birakomeje biteye ubwoba n’urugendo rurerure pe

  • Politiki yiringaniza ntabwo ntabwo yashyizweho na Kayibanda yashyizweho na Habyarimana hagamijwe guha abana babakiga bari barakandamijwe kuva kungoma ya cyami.ntabwo rero yibasiye abatutsi gusa yibasiye nabitwaga abanyenduga umuhutu umututsi. Nsekalije yarivugiye ati nigute umwana wa bourgmestre yabura ishuli umwana wumuhinzi akaribona?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *