• 27/11/2020 2:33 02

Dr. Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda arafunzwe

UPDATE: Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yameje amakuru amaze iminsi avuga ko Kaminuza yashinzwe na Prof Damien Habumuremyi yafunzwe.

Dr Uwamariya yabwiye RBA ko Christian University yari ifite uruhushya rw’agateganyo yahawe ngo ikemure ibibazo by’ireme ry’Uburezi, ariko biza kuyinanira, yamburwa urwo ruhushya burundu.

Irindi shuri Rikuru ryambuwe uruhushya burundu ni Indangaburezi College of Education (ICE) ryo mu Ruhango iri na ryo ryari rifite uruhushya rw’agateganyo.

Tariki ya 1 Nyakanga 2020, Igitangazamakuru, KT Press cyari cyanditse inkuru ivuga ko amakuru yizewe cyahawe n’umuntu ukora muri Minisiteri y’Uburezi utari wavuzwe izina, yakemereye ko na yo yambuwe uruhushya rwo gukora.

 

Inkuru yabanje: Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Prof. Pierre Damien Habumuremyi, wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho ubuhemu.

Pierre Damien HABUMUREMYI yafunzwe ku wa gatanu

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yabwiye Umuseke ko Prof Habumuremyi yafashwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Ati “Yego arafunzwe, akurikiranyweho icyaha cy’Ubuhemu n’icyo gutanga sheki zitazigamiye.”

Ibyaha aregwa bifitanye isano n’ibyo yakoze muri Kaminuza yashinze ya Christian University, yabikoze mu mpera za 2018 na 2019.

Prof Pierre Damien Habumuremyi afungiye Kimihurura.

Umuvugizi wa RIB avuga ko undi witwa Prof Karuranga Egide wari Umuyobizi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo (UNIK), iyi iherutse gufungwa burundu, na we ngo arafunzwe, we afungiye Kicukiro.

Uyu na we watawe muri yombi ku wa gatanu w’iki cyumweru, ngo akekwaho ibyaha by’itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ibi akekwaho ngo yabikoze mu mwaka wa 2017 kugeza muri 2019.

Nyuma y’ifungwa rya Kaminuza ya Kibungo (UNIK), hari amakuru yasakaye mu Itangazamakuru ko na Kaminuza ya Pierre Damien Habumuremyi,  Christian University iri mu zegereje gufungwa burundu.

 

Byacitse kuba Umuyobozi wo kuri ruriya rwego afunzwe?

Umuvugizi w’Agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera avuga ko nta byacitse. Ati “Si we wa mbere hari abandi bayobozi nka we bafashwe bakabazwa ibyo bakoze, nta gikuba cyacitse ku rwego rw’Ubugenzacyaha.”

Avuga ko atavuga umubare w’amafaranga Prof Damien Habumuremyi yatangiye sheki itazigamiye, ngo baracyareba abarega bose kubera ko yagiye abaha sheki mu bihe bitandukanye.

Ingingo ya gatatu mu Itegeko rijyanye n’Imyishyuranire iteganya ibihano ku muntu utanga sheki itazigamiye. Naho ku cyaha cy’Ubuhemu, giteganywa mu ngingo ya 176 mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kuri Prof Egide Karuranga ibyaha aregwa biteganywa n’ingingo ya 12 y’Itegeko ryo kurwanya ruswa, Itoneshwa ryo ni mu ngingo ya 8 ya ririya tegeko.

 

Ni ngombwa ko uketsweho icyaha wese afungwa?

Dominique Bahorera avuga ko kugenza ibyaha abantu bafunzwe atari bwo buryo bworoshye, ariko ngo Amategeko arabiteganya.

Ati “Bitewe n’uburemere bw’ibyaha, n’imyitwarire y’uregwa kuko ashobora gutoroka, ashobora kuzimangatanya ibimenyetso, kuba ibyo aregwa biteganyirizwa igifungo kirenze imyaka 2, kuba yahunga ubutabera, Amategeko atwemerera kumufunga by’agateganyo.”

Avuga ko byose bikorwa kugira ngo abarega batimwa ubutabera kubera ziriya mpamvu. RIB ivuga ko itazajenjekera umuntu uregwa ibyaha bya Ruswa n’ibimunga ubukungu.

RIB ivuga ko bariya bantu mu cyumweru gitaha bazashyikizwa Ubushinjacyaha.

Pierren Damien HABUMUREMYI ni Chancellor w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imidari n’Impeza byambikwa Intwari z’Igihugu, mbere yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aba Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aba Minisitiri w’Uburezi ndetse hagati ya 2011 -2014 yabaye Minisitiri w’Intebe.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • 078830 —> 1930 (Mageragere)

    • Uriya mugabo umunsi umwe nabonye ibaruwa yasinyeho ndakangarana ndebye interuro yari ihanditse ukuntu yari ndende:
      Right honorable Dr. Pi…. Dam… Hab…

      Ariko umenya yarakoraga pe, nka kumwe kwa Gaperi muri RSSB. Wabaga wumva abantu bakangaranye ngo akazi kababijije icyuya

  • Iyo ubukungu bw’intiti n’abayoboye igihugu bwifashe gutya, ubw’umuturage usanzwe buba bumeze gute?

  • Erega ni bake bakira cyane badahemutse.Mujya mwumva ubuhemu na ruswa bashinja presidents Trump na Putin.Cyangwa ibyo bashinja ibihangange Messi na Ronaldo.Muri make,usanga abantu bumva ko ubuzima gusa ari amafaranga.Bakumva ko bagomba gukira uko byagenda kose.Bigatuma bakoresha inzira z’amanyanga.Cyanecyane ubuhemu na ruswa.

  • Mu kwezi kumwe gusa Hari ba nyiri za Kaminuza benshi batawe muri yombi!, Mukwezi kumwe gusa Hari abantu bamwe batabarika batawe muri yombi, abo Bose bahuriye ku kintu kimwe cyo kuba bafite agafaranga! U Rwanda ni rwiza cyane rwose. Congratulations ku bashoramari bagishora imari yabo hano iwacu. Nisawa rwose.

  • Nibyiza ko perezida aguma mu Rwanda igihe kinini akayobora u Rwanda.

  • Akamanyu k’umutsima

  • Uriya mugabo umunsi umwe nabonye ibaruwa yasinyeho ndakangarana ndebye interuro yari ihanditse ukuntu yari ndende:
    Right honorable Dr. Pi…. Dam… Hab…

    Ariko umenya yarakoraga pe, nka kumwe kwa Gaperi muri RSSB. Wabaga wumva abantu bakangaranye ngo akazi kababijije icyuya

  • Rucagu yigaramiye. Uzumve harikibazo yagiranye na leta.

  • Nibyo rwose nta gikuba cyacitse kuko na Perezida Pasteri Bizimungu iyo Rosa yarayamabaye kandi ari mubabohoye igihungu.Ahubwo mujye mudushyiriraho amafoto yambaye iyo mideli.

  • ndibuka asura ibibanza bitubatse ngo nibyubakwe vuba
    Yari kuba ari kurya pension ye yitonze none yagiye muri bank Lambert!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *