• 08/12/2019 11:22 10

DR. Congo irahumuriza ibihugu bituranyi ko EBOLA itazabigeramo ariho ivuye

Goma: Nta bwandu bushya bwa Ebola buraboneka, nk’uko byaraye bitangajwe ngo Congo Kinshasa yafashe ingamba zo kurinda abaturage bayo no gukumira ko iki cyorezo kinjira mu baturanyi b’iki gihugu.

Rubavu itsinda ry’abaganga bapima umuriro barakoza icyuma kuri buri wese wambuka ajya cyangwa ava i Goma

Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa byo guhangana na Ebola, Dr Jean-Jacques Muyembe yasuye ikigo kivurirwamo iyi ndwara ku Bitaro bikuru by’umugi wa Goma.

Muri iki cyumweru abagaragaweho Ebola i Goma bari bamaze kuba bane, babiri muri bo bayisuzumwemo bari kwitabwaho mu gihe abandi babiri bitabye Imana.

Abitabwaho banduye Ebola ni umugore w’umucukuzi w’amabuye y’agaciro uheruka guhitanwa n’iyi ndwara n’umukobwa we. Amakuru yatanzwe na Dr Jean-Jacques Muyembe ni uko aba bantu ibikorwa byo kubitaho bigenda neza.

Nyakwigendera yahuye n’abantu batandatu baribo n’abakobwa be babiri, barasuzumwe basanga nta Ebola yabanduje, ikizamini cya nyuma bagikorewe ku wa gatanu nimugoroba.

Uretse bariya bantu bane, abandi bantu bane bakekwaho ubwandu bwa Ebola na bo bagomba gukorerwa isuzumwa.

Abaturage ba Goma basabwe gukorana n’inzego zibishinzwe mu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bakumire ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Dr. Muyembe yavuze ko iki cyorezo kitazigera gikwira umugi wa Goma, no mu bihugu bituranye na Congo Kinshasa.

Yavuze ko uburyo bwashyizweho bwo kugenzura iyi ndwara no guhangana na yo bugenda burushaho kunoga kugira ngo iyi Virus itaba yabacika ikajya n’ahandi.

Ati “Abashinzwe guhangana na Ebola barahari. Ababonanye n’ukekwaho kurwara Ebola barakurikiranwa, bagakingirwa. Turasaba abaturage gukorana natwe kugira ngo duhangane n’iki cyorezo i Goma.

Turahumuriza abaturanyi bacu ko dukomeza gushyiraho ingamba zihamye z’ubugenzuzi kugira ngo Virus itaba yakwambuka umupaka ikajya mu bindi bihugu.”

Amakuru ava i Goma kuri uyu wa gatandatu ni uko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Actualite.cd, abarwayi babiri bo mu rugo rwa nyakwigendera wari umucukuzi w’amabuye y’agaciro mu karere ka Ituri akaza guhitanwa na Ebola, n’ubu barakitabwaho, abantu batandatu babonanye na we basanze nta Ebola banduye bahita basezererwa, naho abandi bantu 12 bagaragaje ibimenyetso bituma bakekwa ko baba baranduye bari gukorerwa isuzumwa.

Nyuma y’aho ku wa kane umupaka wa Rubavu wamaze amasaha make ufunze kubera ubwoba bwa Ebola, ku wa gatanu wakomeze gukora nk’ibisanzwe.

Amafoto y’umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu, agaragaza ko ku wa gatanu imirimo y’ubucuruzi yakorwaga uko bisanzwe
Benshi mu batuye i Goma na Rubavu bakesha ubuzima imirimo y’ubuhahirane ikorwa impande zombi
U Rwanda rwasabye abatuye i Rubavu n’abandi bajya muri Congo gukoresha inzira zemewe z’imipaka, kandi bakajyayo igihe hari ibintu bifatika bibajyanyeyo

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Igihigu kimara amezi 8 nta guverinoma kigira ibyo kizeza abaturanyi biba biri bushyirwe mu bikorwa na nde?

  • Iriya Ebola abanyarwanda bahora basiragira muri Kongo mu buryo butazwi iyo za Ituri, Beni Butembo, Minembwe n’ahandi, nibo ubwabo bazazana iriya ndwara mu gihugu. Murumva ko yibasiye by’umwihariko abantu bo mu birombe by’amabuye y’agaciro. Kandi natwe ayo mabuye ntatugwa nabi.

  • Abavuga ngo bazakumira ebora ku mipaka baba bibeshya, niryari urumogi nibindi bitemewe bitambuka? none se ntibibujijwe? ariya mayira yitwa njiya panya niryari batayacamo? none se harigihe cyari gisanzwe cyo kuyacamo nayo kutayacamo? ariko bavandimwe! katubayeho pe!

  • Ni muhumure ntacyo Ebola izambuka. Niyo ya kwambuka kdi nizeye Minisante. Nti Murare mwumvire amabwiriza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *