• 15/12/2019 6:34 40

Dominic ngo ‘nta we ajya abwira umukunzi we”…byinshi biri mu kiganiro na Umuseke

Ashimwe Dominic ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko kuba akora uwo muziki ari umuhamagaro atabikora nk’akazi kuko yafashe n’ikemezo cyo kutazajya yishyuza mu bitaramo bye.

Dominic Ashimwe ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana

Uyu muhanzi aheruka gusohora indirimbo yitwa ‘Akadomo ka nyuma’ iri mu zigize Album ari gutunganya yise ‘The Proof of Heaven’ izasohoka taliki ya 30 Kamena 2019.

Iyo ndirimbo ye nshya ifite ubutumwa bwo kubwira abakijijwe ko bakwiye kubaha Imana no guhumuriza abantu badafite ubushobozi bwo gufasha abababaye.

Ababwira ko hari igihe kizagera Imana igashyiraho akadomo buri wese agahabwa ingororano ze.

Dominic yari amaze igihe acecetse, ngo yari mu myitegura ya Album ye ya gatatu izasanga iyitwa ‘Ari kumwe Natwe’ na ‘Umubavu’.

Ati “Cyari igihe cyo guceceka nkora Album ariko ubu ndaje. Nzajya nzisohora imwe ku yindi kuko zamaze kurangira.”

Uyu muhanzi amaze igihe akora umuziki wa Gospel ngo hari imbogamizi bajya bahura na zo.

Imbogamizi ya mbere ngo ni igihe batangiraga umuziki, muri iyo myaka ngo byabaga bigoye kumva ko umuhanzi yakwiririmbana kuko hari hagezweho ama-Chorale.

Ikindi ngo ni uko muri Gospel bigoye kubona abaterankunga bashyigikira ibikorwa byabo ku buryo byabinjiriza, ariko ngo nubwo batarabona ibyo hari ikizere ko bizagenda neza mu myaka iri imbere.

Hari abahanzi bakora umuziki wa Gospel nyuma bakabivamo bakaririmba indirimbo zisanzwe. Kuri we ngo ntibyashoboka iyo aba ari ubikora yari kuba yarabikoze kera.

Ati “Ntabwo njya mbitekereza, maze imyaka myinshi iyo mba ndi ubikora nari kuba narabikoze kera nkaririmba indirimbo za Secular.”

Igituma aguma muri izi ndirimbo zo guhimbaza Imana ngo ni uko ari umuhamagaro kandi bikaba ari n’ikerekezo abona afite.

Agira ati “Igihe nkiriho nkwiye gukora ku buryo abandi na bo bazanyigiraho, igihe nzaba ntakiriho.”

Kuba atakora umuziki wa ‘Secular’ ngo ni nkuko ataririmba mu kabari.

Ati “Mu kabari sinajya kuharirimbira haba hari indi ‘mood’. Ibihabera twese turabizi niyo mpamvu ntahajya. Abantu bashobora kurwana cyangwa bagakubitana amacupa. Ho ni mu yindi Si, sinahajya. Gusa ari ikindi gitaramo giteguye neza nakijyamo nkatanga ubwo butumwa bwiza bw’Imana.”

Dominic Ashimwe utajya wishyuza mu bitaramo bye avuga ko umuziki akora atari umwuga ashakamo amafaranga, ahubwo ngo abikora kuko ari umuhamagaro.

Nyuma y’umuziki ngo afite akandi kazi akora ari nako kamubeshejeho.

Yabwiye Umuseke ko gutangaza umukunzi we mu itangazamakuru na byo atajya abyemera kuko abifata nk’ubuzima bwihariye, ngo bishobora kuba byamwangiriza izina.

Ati “Ibijyanye no gukundana mbifata nk’ubuzima bwanjye bwite, simba nshaka ko bijya hanze ariko nk’ubukwe bwabaye ntawabihisha. Bimwe njya mbona abandi bakora ngo nkundana n’uyu, njye sinabikora.”

Ashimwe Dominic avuga ko kuvuga uwo bakundana bishobora kwangiza ubutumwa bwiza, ugasanga barivugira ngo yakundanye n’uyu, ejo batandukanye, ibyo bigatwara umwanya aho kuvugwa ibikorwa bye.

Dominic ngo umuziki we umufasha gukora ibiri mu muhamagaro we, nta bwo ari wo mwuga umutunze

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Uyu mwanditsi yandika amakosa menshi wagira ngo yandika yiruka… harimo udukosa tw’imyandikire twinshi kabisa. Umuseke mwisubireho mujye mwandika mwitonze muduhe inkuru ifite inyandiko isobanutse itajagaraye

  • Courage domini uririmba neza bro, new song yawe iraryoshye iratera emotion cane

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *