Djibouti: Impanuka y’ubwato yahitanye abarenga 28
Abatabazi bo muri Djibouti baravuga ko bamaze kubona imibiri y’abantu 28 bapfuye barohamye kuri uyu wa Gatatu ubwo ubwato barimo bwari bugiye gukukira ku mwaro. Kuri uyu wa Kabiri nibwo buriya bwavaga i Godaria muri Djibouti burohama nyuma y’iminota 30 bihagurutse.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira ishami rya Djibouti uvuga ko nyuma y’iyi mpanuka imibiri itanu yahise iboneka indi izakuboneka kuri uyu wa Gatatu ariko ngo baracyashaka indi kuko hari bantu barenga 130 bataboneka.
Umuyobozi w’uyu muryango muri Djibouti witwa Lalini Veerassamy avuga ko uyu munsi babonye byibura imibiri 23.
Umwe mu barokotse avuga ko ubwato yarimo bwarimo abantu 130 ariko ko atazi umubare w’abari bari mu bundi bagonganye
Veerassamy avuga ko kugeza ubu bataramenya ubwenegihugu bwa ba nyakwigendera
Djibouti nk’igihugu kiri hagati y’umuhoora wa Bab el-Mandeb n’igihugu cya Yemen, igaturana kandi na Somalia na Ethiopia nabyo bihoramo ibibazo by’umutekano, mu myaka ishize yari yarabaye icyambu abimukira bacamo bajya gushaka akazi n’umutekano mu bihugu by’Abarabu.
Muri iki gihugu kandi haca Abirabura baba bashaka kujya mu Barabu gushakayo akazi hamwe n’Abaturage ba Yemen bahaca bahunga intambara yayogoje igihugu cyabo.

AFP
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW