• 14/12/2019 11:57 28

Dj w’Umunyarwanda ukunzwe mu Bubiligi yaje i Kigali muri Summer Fest

Umunyarwakazi uba mu Bubiligi Dj Princes Flor yaraye ageze I Kigali aho aje mu gitaramo yatumiwe mo cya Kigali Summer Fest cyateguwe n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane.

Dj Princes Flor ari mu ba Dj bakunzwe mu Bubiligi

Dj Princess Flor ni umwe mu batumiwe bazasusurutsa abantu bazitabita igitaramo cya Kigali Summer Fest kizaba muri iki cyumweru taliki ya 27 Nyakanga 2019.

Uyu mukobwa uri mu ba Dj bakunzwe mu Bubiligi yageze I Kigali mu ijoro ryo kuwa 22 Nyakanga 2019.

Flor wavukiye mu Rwanda akajya gutura mu Bubiligi ngo yari akumbuye kuza mu Rwanda ku ivuko rye.

Ati “ Nari nkumbuye kuza mu Rwanda, kuhaza kuri njye ni iby’agaciro gakomeye gusa ubu birihariye kuko nje kuhakorera akazi muri Festival Bad Rama yantumiyemo.”

Mu myaka isaga icyenda amaze akora akazi ko kuvanga imiziki ngo hari byinshi azi abikiye Abanyarwanda bazitabira Kigali Summer Fest bitewe n’ubumenyi afite muri aka kazi.

Avuga ko umuziki Nyarwanda mu Bubiligi bajya bawucuranga abahatuye bakawishimira ngo nubwo bamwe baba batumva ururimi cyangwa igisobanuro kizo ndirimbo.

Ngo hari indirimbo z’abahanzi nyarwanda atajya abura gucurunga aho yataramiye hose nk’indirimbo yitwa Homba Homboka ya Dj Pius.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *