• 09/12/2019 8:00 31

‘Discipline’ mu mirire: Urufunguzo rwo kurwanya umubyibuho ukabije

Hari abakeka ko kugabanya ibiro ku bo byabanye byinshi bisaba amikoro ahambaye cyangwa bivunanye. Abahanga mu by’umubiri w’umuntu bagaragaza ingamba abantu bifuza kugabanya ibiro bagenderaho kandi bitabagoye.

Nta kindi bisaba uretse kugira imyitwarire iboneye mu mirire n’iminywere benshi badakunze guha agaciro.

Abashaka kurwanya umubyibuho ukabije bakwiye kumenya igihe bafatira ifunguro n’ingano yaryo

Kwirinda kurya buri kanya

Abahanga mu miterere y’umubiri wa muntu bemeza ko impamvu abantu b’igitsinagore bakunze kugira umubyiho ari uko bakunda kurya buri kanya.

Bavuga ko kugira imyitwarire iboneye mu mirire biri mu byarinda cyangwa bikaagabanya umubyibuho ukabije. Bagatanga inama ko ari byiza ko umuntu agira amasaha runaka afatiraho ifunguro kandi mu buryo buhoraho.

Kutarangarira mu bindi mu gihe uri gufata ifunguro

Abafite za televiziyo bakunze kurya bazirangariyemo cyangwa mu ma telefoni bigatuma batita ku ngano y’ibiryo bari kurya.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za America bwagaragje ko kurya umuntu arangariye mu bindi bituma arya ibiryo byinshi ku kigereranyo cya 50%.

Ibi ngo bishobora gutuma umuntu arenza igipimo k’ifunguro umuntu akwiye gufata bigatuma agira umubyibuho ukabije.

Ni byiza ko umuntu ushaka kugabanya umubyibuho ukabije yirinda kurya arangariye mu bindi.

Ibyiza rero ni ugufata akanya kawe ukarya neza nta kindi kikurangaje, bikaba akarusho iyo usangira n’abandi, kuko bituma utabikora hutihuti, igifu kikagira umwanya wo kubyakira gituje.

Kudasiba gufata ifunguro

Sibyiza kuba wakora urugendo rurerure cyangwa se akazi ukibagirwa gufata ifunguro, cyangwa ngo ube wifuza kugabanya ibiro ubinyuze mu kwifata ku mafunguro.

Buryo ngo uko umuntu yiyima ibiryo bituma umubiri wirwanaho, ukajya wizigamira ibinure ku buryo budsanzwe, igihe yongereye kurya bigatuma abyibuha bikabije.

Abahanga mu bijyanye n’imyitwarire mu mirire bavuga ko aho kugira ngo umuntu yiyime ibiryo, ahubwo yarya bike cyangwa akarya imbuto n’imboga kugira ngo igifu kibone ibyo gisya.

Ibi bituma umubiri udakangarana ugakora nkuko bisanzwe ntiwibikeho ibinure byinshi.

Kunywa amazi ahagije

Umubiri w’umuntu ukenera litiro 1,5 kugera kuri litiro 2 z’amazi ku munsi.

Ikiza cy’amazi ni uko  agabanya uburozi buba mu mubiri kubera ibyo turya n’umunaniro duhura nawo, akagabanya no kuba  wumva  washaka kurya buri kanya akaba anafasha igogora kugenda neza.

Kunywa amazi kenshi ku munsi byafasha umuntu kugabanya ibiro buhoro buhoro kuko atuma umuntu yumva ahora atuje.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *