Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye | UMUSEKE
  • 26/01/2021 5:47 48

Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye

Ikirangirire mu mupira w’amaguru, umunya-Argentine, Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro.

Diego Maradona ni umwe mu bakinnyi b’umupira bamamaye cyane ku isi

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Argentine, Diego Maradona yazize umutima nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerwe kwa muganga.

Ibi kandi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Argentine mu itangazo ryashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, rivuga “Akababaro gakomeye katewe n’urupfu rw’umunyabigwi  wacu. Azahora mu mitima yacu.”

Maradona yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi, nubwo atahiriwe mu butoza.

Mu gihe cye ariko yakunze no kurangwa n’imyitwarire itarakunze kuvugwaho rumwe.

Maradona yasezerewe mu bitaro ku wa 11 Ugushyingo 2020. Kuri uyu wa Gatatu yamerewe nabi, yihutanywe muri Olivos Clinic, ariko ubuzima biranga buramucika.

Igitego cy’akaboko Maradona yatsinze cyatumye ikipe ya Argentine itwara Igikombe k’Isi mu 1986, yari yatwaranye na yo ikindi gikombe mu 1978
Maradona yakunze guhangana cyane na Pelé (Edson Arantes do Nascimento) we wamamaye cyane mu ikipe ya Brazil yamaze igihe ihangana na Argentine

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Maradona ababaje isi yose.Benshi bavuga ko ariwe uza inyuma ya Pele muli Ruhago.Niyigendere natwe niyo tugana,Tuge duhora twiteguye gupfa.Dushake cyane imana,twe kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Kubera ko abameze gutyo batazazuka ku munsi wa nyuma ngo babe muli paradizo dutegereje.Niko ijambo ry’imana ribyerekana ahantu henshi.Imana yabivuze izabikora nta kabuza.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *