• 12/12/2019 3:23 41

Diane Rwigara ati “ndakomeza ibyo natangiye”

Umucamanza amaze gutangaza ko Adeline Mukangemanyi n’umwana we Diane Shimwa Rwaigara babaye abere ku byaha byose baregwaga mu rukiko humvikanye kwiyamirira mu byishimo kwa benshi bari baje kumva imyanzuro y’Urukiko, abandi baririmba indirimbo z’Imana, Diane Rwigara yahise avuga uko yakiriye umwanzuro w’urukiko n’icyo agiye gukora.

Diane Rwigara aganira n'abanyamakuru nyuma yo kugirwa umwere
Diane Rwigara aganira n’abanyamakuru nyuma yo kugirwa umwere

Adeline Mukangemanyi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ati “ Ndashima Imana cyane kuko abantu bararenganya ariko Imana irarenganura, nabivuze kuva bigitangira ko ari njye ari umwana wanjye nta dossier twari dufite, Imana rero irabigaragaje itwambitse imyenda yera ku mugaragaro.”

Amubajije niba iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru kimutunguye yasubije ko atigeze agira guhangayika muri we kuko ngo yari ategereje isaha y’Imana ngo izabarenganure, byaba none cyangwa ubundi.

Ati “Naje niteguye ikintu icyo aricyo cyose. Nari nzi ko Imana igomba kuturenganura byaba uyu munsi cyangwa ikindi gihe.”

Mukangemanyi yavuze ko ubu agiye kujya mu rugo agapfukamira Imana akayishima, hanyuma agakomeza imirimo yo kuvugira Imana ngo asanzwe akora.

Avuga ko ashimira cyane abana be, umuryango we uri mu Rwanda no mu mahanga, inshuti n’abavandimwe bamubaye inyuma, ngo Imana akorera ngo ibahe umugisha.

Diane Rwigara yabwiye Umuseke ko yakiranye ibyishimo kuba we na nyina babaye abere. Anavuga icyo agiye gukora.

Ati “ndakomeza ibyo natangiye, natangiye, njyewe n’abandi, programme y’impinduka mu gihugu cyacu. Ngiye gukomeza.”

Nawe ngo arashima abantu bose babavugiye, baba abo hanze n’abo mu gihugu kuko ngo ni urugendo rutoroshye baciyemo muri uyu mwaka ushize bari mu rukiko.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi ngo agire icyo avuga ku myanzuro y’Urukiko Rukuru avuga ko ibyo yari kuvuga babitangaje ku rubuga rwabo twa Twitter.

Photo©JD Ntihinyuzwa/Umuseke

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Dusigaye dufite abagore n’abakobwa bafite ubutwari kurusha abagabo muri kino gihugu. Tuzakomeza kwitwa iryo zina ry’ishema, cyangwa tuzemera twitwe ibinyamapumbu gusa.

    • Gahinda Ibyo byihorere sha!, ngo ntawutinya ijoro atinya icyo barihuriyemo kandi ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi. Simpakana ko Diane na Nyina ari Intwari, ariko nkubwiyeko iyo aza kuba Musaza wa Diane watangiye ibi, ubu nawe aba yaragonzwe n’ikamyo cyeraaa, n’inkuru yaribagiranye.

    • YEWE IZINA NIRYO MUNTU CYAKORA UTEYE AGAHINDA KOKO, NIBA AMAGAMBO NKAYA ARIYO MUKORESHA MURI OPPOSITION NTACYO MUZAGERAHO.
      KUBA UBUTABERA BWURWANDA BWAHANAGUYEHO UMUNTU WAKEKWAGAHO ICYAHA UBUTWARI UBIBONAMWO NUBUHE?
      GUSA IKINGENZI NUKO ATAZONGERA GUSAHAKA KUBUZA IGIHUGU UMUDENDEZO.

  • “Pressure hano…never”. Yemwe ururimi rwacu dushatse twajya turuvugisha macyeya. Dushimiye Imana cyane ko Igaragaje aho ukuri guherereye. Vive Diane kndi nizere ko ukomeje gahunda yawe nziza ya politique isubiza agaciro abanyarwanda twese.

  • Gahinda we uvuze ukuri sha!!!!

  • ko bitoroshye menya pressure ibaho pe akaruta akandi karakamira

  • Niba upinga ko uyu mukobwa amaze kubaka izina fata ikinyamakuru cyose ku isi gikomeye urebe urebe ko inkuru y’uko yagizwe umwere itariho. Ikigaragara ni uko mu kumufunga bamuhora ubusa bamugize umunyapolitiki ukomeye ndetse n’amahanga aramumenya. Igisigaye ahubwo nuko agiye noneho kuba umunyapolitiki benshi ndtse n’amahanga bazajya bareberamo indorerwamo ya demokarasi mu Rwanda. Naho kubya pressure baravuga ngo inyuma y’umuboss runaka haba hari undi. Uko byagenda kose yari imaze kuba nini (pressure) kandi u Rwanda rwagombaga kugira icyo rukora kuko tutari ikirwa cyo ku wundi mugabane. Gufunga abantu cyane cyane aba banyapolitiki batavuga rumwe na Leta bibaha imbaraga kuruta uko bibatesha agaciro. Nyabuna tubane mu Rwanda ruzira guhohoterana kuko nubundi usanga a la fin ntacyo bitanga.

    • Muzigaba umbaye kure ejobundi nari nanditse ukuntu bafunze Mandela urebye ntacyo tari yakabacyo cyane mu gihugu cye.Nyuma bagiye kumufungura ahubwo bari kumwinginga ngo nyabuneka waretse tukakurekura ugafata ibyo ushaka byose ariko ukenemera ko twereka amahanga ko twakurekuye? Urumvase ari bande bubatse izina rye batabizi?Mandela izina rye mu mu matwi y’imana ryari risigaye riyibuza gusinzira.Umuntu ugufunga burya abaziko akemuye ikibazo ahubwo ari kwitera ibirenze 100. Nguwo araje rero, bazibeshye bamusubizemo noneho nabatari bamuvuganira bihagije bazahaguruka, nibyo nasomye hose nta na hamwe Irekurwa ryabo utarisanga.Babandi bavugaga ngo Diane ngo nitwe dusakuza guza Ndumva babonye igisubizo.Ariko rero ukuntu uriya mucamanza yatesheje agaciro ibirego byose nabisomye nasanze ari n’umuhanga ahubwo hari bamwe bagombye kwisobanura abo ba Businjye, ba Nduhungirehe, ba Evode nabandi bahora basobanura ibintu umuntu noneho yababaza niba koko mu masesengura yabo ariwo mwanzuro baba bumva ari ngombwa maze umuntu akabirukana kuko ntacyo bashoboye.Ibaze Minister b’ubutabera ukuriye izo nzego zose ibintu amaze iminsi avuga.Batuzanire nabandi banyerejwe nabandi bafungiye akamama.

      • ntabwo kuvugwa mw’itangazamakuru aribyo bituma aba umunyapolitique ngo ukomeye mwoye kumushuka, nta wavuzwe mw’itangaza makuru kurusha Ingabire Victoire, ariko se byamubujije kumara imyaka ingahe yose afunzwe kugeza naho n’abamwogeza hirya no hino babibamo akibagirana muri prison?? Twoye gushuka uwo Diane ngo tumwite umunyapolitique aho kumugira inama, kuko iyo ufunzwe abiyita ngo baragushigikiye ntimujyanayo, reka rero twubake igihugu twoye guhora tugaya nkaho wagira ngo nta byiza twagezeho!

        • Ngo Ingabire yaribagiranye? Uzajye ubeshya abahinde gusa.Ikibazo abantu batari bamenya neza nuko ubu gereza abantu basigaye barayiciye amazi basigaye bivugira ko ari mwishuli ko ahubwo buri muntu wese wumvako afite icyo aharanira utari wajye muriryo shuli urugendo rwe ruracyari kure.Ibaze iyo Habyarimana aba yarashyizeho amategeko ameze nkayubu bariya bose birirwaga mu muhanda ngo navaho impundu zizavuga bose yari kuba yarabarashe akabamara.

  • Presure yahaba cg itahaba, icyo mbona gikwiriye ni ukwirinda icyahungabanya umudendezo w’abanyarwanda tugasigasira ibyo twubatse. Umutekano n’amahoro bikaba inshingano ya buri wese, twubahana, ntawe ubangamira undi. Abantu birinde gufana no gusesereza ahubwo turebe imbere!

  • Urashaka kuvuga Pressure Cooker se ?! Uyu mukobwa n’ubwo ibitekerezo bye bya politique biri hasi cyane ariko nkunda ukuntu ari “SHREWD”kabisa, ameze nka Inagbire Victore neza neza, mabuso bayiciye amazi kuri bo ntacyo ivuze. Njye namutinye umunsi mbona urubyiruko rwari rumuherekeje ajyanye canditature kuri commission uko rwanganaga, byanyeretse ko abantu bababaye cyane ri benshi! Ubu butegetsi bushatse bwasubira kiri drawing board bugakora indi design (niba bigishoboka), kuko aba bose ni generation ya nyuma y’indege, kuba rero igipindi cya Rucagu na Bamuhoriki cyarabaye nka ya sazi yasweye urutare iti ntanga yanjye urafate ntangare, byagombye gutera ubwoba aba bayifashe akarumyo ! Mbiswa ma, gusitaza amano hakagwa matwi ni akumiro !

    • hhhhh
      umbaye mu ntoki mba ngukoze kure,….!! ndakwemeye kbsa ufite ibitekerezo bisabwa ngo u Rwanda turirimba ko turukunda tururinde bya nyabyo. kuko nasanze at the end of the day abanyarwanda twese duteranywa n’abanyaenda b’abanyapolitiki bamwe.

  • Imana ishimwe cyane kandi ihabwe icyubahiro kiyikwiye. Iki cyemezo cy’ubutabera kirahesha agaciro igihugu cyacu kandi biragaragara ko ubutabera nyakuri ari ngombwa mu buzima bwa muntu. N’abandi banyarwanda baregana, dukomeze kubasabira ku Mana na bo buzabagereho bidatinze. Amahoro kuri Diane na nyina, amahoro ku banyarwanda twese.

  • Mwiriweho neza mwese,
    Imana ihabwe icyubahiro pee!
    Ariko se abayobozi bacu bazamenya gute uburenganzira bwa muntu koko?
    Ubu bagize gutya bafunze abantu babaziza ubusa umwaka wose, none kuko amahanga ahagurutse ibirego byose bubatse hafi umwaka babishenye mu cyumweru kimwe! Jyenda rwanda warakubititse!
    Uru rwakagombye kuba urugero rugaragarira buri wese ko abanyarwanda benshi barimo kuzira kuba bagerageza kuvuga ikibari k’umutima ndetse no kwanga guhakirizwa ku bategetsi bazigaye banyunyuza imitsi ya rubanda gusa bishyirira mu bifu byabo.
    Gusa nanjye nifuza kuba mu gihugu gitekanye aho buri wese yumva ko yisanzuye,
    Ariko mbona nihaguma kubaho gahunda yo guhungabanya abanyagihugu aho kubarengera, warangiza ukabarutisha abanyamahanga mu gihugu cyabo ntibizoroha.
    Erega buriya abanyarwanda twese twarakomeretse kandi dukeneye guhabwa ihumure twese.

    • Njye mbona abayobozi bacu nako abategetsi bacu baba batifuza umuntu wese avuga cyangwa wagaragaza ko ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo, kandi njye mbona ibyifuzo cyangwa ibitekerezo byinshi by’abatari ku ngoma y’ubu biba ari ukuri.

      Urugero: Uzarebe commentaire nyinshi zivugirwa ahantu nkaha cyangwa zishyirwa ku nkuru nk’izi, 99% usanga ziba zitishimira imikorere y’ubu buyobozi. Ibitekerezo nk’ibi ntibishobora kugaragazwa mu nama zitandukanye za Leta nko mu Mushyikirano, aho Umukuru w’igihugu aba yasuye abaturage, muri Diaspora n’ahandi, ahubwo usanga twamaze gucengezwamo umuco wo gushima gusa. Kunenga ibitagenda neza muri politiki y’igihugu cyacu kuri njye mbona ari icyaha gikomeye.
      Gusa byagombye guhinduka.
      Ni ikibazo gikomeye.

  • Uyu ni Benazir Bhutto wacu,Diane abantu baragushyigikiye ntawutabona akarengane,nta mvura idahita.
    Umuseke turawushima ko utigeze utanga umwanya ko bamuharabitse nk’ibindi bitangazamakuru.

  • Erega umuntu wese ufite ibitekerezo byubaka mu mahoro iyo ubyanze haza abandi baza bavugisha urundi rurimi.Gukumira rero ibyo nukumva abavugisha amahoro zikigendwa kuko abarata ibingango ndumva Masabo tarabiririmbye neza. Mu ndilimbo amayaga.Ese babandi buriraga ibipangu nkubu uwababaza icyo bashakaga kujya kureba rahirako hari numwe wabyemera bitamuteye ipfunwe?

    • Unyibukije indilimbo nkunda y’Impala yitwa Gahorane Imana Rwanda.

  • Iki cyemezo cy’ubucamanza ( soma ubutabera ) kigaruriye rubanda umudendezo. Muri ino minsi abantu bibazaga ko hari igitutu kiva mu bihugu by’ibihangange bizatuma ubucamanza budakora akazi kabwo neza. Njye ndabona atari ko byagenze. Umucamanza yatanze icyemezo gisobanuye bihagije. Abaregwaga bakomeza kuba abere, impamvu zose zatanzwe n’ubutabera ziteshwa agaciro. Ibi ntibisanzwe iwacu, ariko ibintu byose bigira intangiriro. Ubushinjacyaha buramutse butajuriye kiriya cyemezo cyaca iteka kikajya gikoreshwa no mu zindi manza. Bityo ntihakongere gufungwa umuntu azira gutanga ibitekerezo bye. Igihugu cyacu gikeneye ibitekerezo bya buri wese. Ubwo ni ubutunzi kamere twifitemo. Diane Rwigara n’umubyeyi wawe mubaye urumuri kuri benshi. Murakoze.

    • Erega burya u Rwanda ruzahora rwibaruka intwari nubwo nari maze kwiheba maze mbona ba Ingabire baraje, nibuka ba badamu 2 bafunzwe mbona barafunguwe kandi byampaye ikizere ko abanyarwanda twese tutari ibifura.

  • Ndifuza ko mu butwari bw’abanyarwanda hazagira utanga ikirego cyo kwamagana itegeko riri mu bitabo by’amategeko ahana: KWANGISHA UBUTEGETSI BURIHO. Kuko ni igisebo n’icyasha mu mategeko yacu, bikaba no kubangamira ubwisanzure kugira itegeko nka ririrya. Umunyarwanda wese abinyujije mu nzira za demukarasi zizwi, nta mpamvu n’imwe yamubuza gukora uko ashoboye ngo AKUNDISHE cyangwa YANGISHE RUBANDA(ABATURAGE)UBUTEGETSI BURIHO. Ntiyagombye guhanirwa ko yahamagariye abaturage kwanga ubutegetsi buriho. Kuko bidakozwe muri ubwo buryo bwa demukarasi ubutegetsi ntibwazavaho cyangwa ngo buhinduke. Kucyi ntawe uragaragaza iyi nenge ngo ayivugire kumugaragaro? Nizera neza ko Ingabire na Diane bazagamburuza abatudodera amategeko bashyiraho ibyo bishakiye byose.

  • Haleluyaaah!
    Nejejwe cyane n’Imana ko yumvise amarira yanjye nahoze nyiririra kubwuyu muryango!
    Congs to the Almight God, Ibitekerezo byanyu erega Imana yarabyumviseko ntakibi kirimo none kumanywa yihangu Imana irabateturuye!
    Imana niyo nkuru.Kd ijambo ryayo riravuga ngo: “NIYO IRENGANURA ABARENGANA NUTIBASHIJE IMWONGERAMO IMBARAGA”.Kd “NTAKIGIRA ITANGIRIRO NGO CYEKUGIRA IHEREZO”.

  • Mureke twese dutahirize umugozi umwe nta mpamvu yo guhora mu nduru kuko twarababaye bihagije. Abakunda guhangana babigabanye, abumva gufunga ariwo muti w’ibintu byose nabo bahindure ingendo. Kuko miliyoni z’abantu rwose ntizishobora gutekereza no kubona ibintu kimwe nk’umukumbi w’intama! Nge nk’uyu mukobwa namwifuriza gushaka umugabo vuba, agatekana, agatanga ibitekerezo bye byubaka nta rwaserera nyinshi!

  • Birakwiye ko leta yakongera igasuzumaamategeko ishyireho, ngo kwangishaleta rubanda?!!,ubundise hari itegeko ritegeka abaturage gukunda leta?
    Ntakibaho, guteza imidugararo muri rubanda Kandi uganira nundi kuri fone?,ibi ni urukoza soni pe!!,am member of RPF political party but I can not support the injustice at all, never!!!,ngewe nuko ntarabona amahirwe yoguhura na his Ex.nzamwereka ko leta iringanizaryakorwaga abadafite intege irisenya ubwayo, nonese uwabaza commission y’amatoraimpamvu yatumye yanga candidature ya Diane yadusubiza iki? ,ngo hari abantu2basinyebarapfiye ?wenda nI commission yagikoze! !igirango imwangire kwiyamamaza why not,imikono1200 kuri 600 isabwa yose yabaye ipfabusa kubera abantu2 gusa, none dore bitwambitse ubusa muruhando mpuzamahanga

  • Igishimishije ni urwego ubutabera bwacu bufite mugukorera m’umucyo no kwigenga.
    Ibyo bindi ngo by’Imana irenganura, kuri nge ni amagambo yuzuye ubujiji no gufana ibitagenda. Dore ko abanyarwanda dukunda kwijomba ihwa ku ibya

    Iyo dufite ubutabera ntabwo tubona, ahubwo duhora twunva ko byatewe n’ibi n’ibi. Ni USA yamuvugiye, ni igitutu…

    Niryari tuzumva ko, dufite amahirwe yo kuba mugihugu gifite ubutabera. Usibye n’uwo Diane, usakuza nk’ingoma ishaje, n’abakoze génocide y’akorewe abatutsi, bararekurwa kandi bakitabwaho.

    Muhagarike gufana, no gushaka igihe cyose ibyago ba nyarwanda. Twubakire hamwe, twubahane kandi twange amafuti.

    Uyu Diane kumwita intwari ni ugutuka abanyarwanda no gusebya intwari nyazo.

    HE Kagame. Icyo ataduhaye n’iki koko usibye ko turi indashima. Aho iyo ataza guhagurutsa bagenzi be ngo badutabare, ubu igihugu nticyiba cyaribagiranye?

    None ngo mwabonye za Diane!!! Il faut être rwandais pour croire aux bêtises pareilles.

    • Twese turabanyarwanda kandi dufite uburenganzira bungana mugihugu cyacu uyumunsi uwahamagara Kalisa Mbanda akamubaza uburyo yabonye amazina yabantu 2 bapfuye mubasinyiye Dian Rwigara kuri list yabantu barenga igihumbi ugira ngo yabona ibisobanuro atanga. nimumwihorere igihe kizagera. Gusa nibareke umuryango wa Rwigara bawukoreye ibihagije.

  • Nibyiza cyane turashimira Leta yacu ibyiza nukuri nubushishozi ariko kdi ntitujye twirengagiza gutanga Inama ,
    Nubwo wabufite ukuri kubyuvuga ntukwiye kunenga byose ngo ntacyiza gihari kandi bigaragarira buri wese kdi tukavuga neza tutavuze ibitera abanyarwanda bose urujijo kubyagezweho. ntitube negativists.

    Nkubu hafunzwe abantu 2 bakoze amarorerwa bakica abana babanyekongo mukwa 2/2018 munkambi yimpunzi zabanyekongo i karongi ( umusirikari n’umupolisi) babaziza kubaza uburenganzira bwabo.

  • Abarimo kuvuga ko uyu mukobwa ariwe uzabasubiza niba ari uburenganzira nizere ko hatarimo abafite ababo muri BISESERO Nahandi hose muma site memorial bo nabumva ariko mubaye murimo ubwo mwaba murimo gushaka ko namwe bazabarangiza kuko uwabarokoye mutangiye kumugira umwanzi.

    • Amakuru mashya ko avuga ko n’abitwaga abatekinisiye kiriya gihe ngo bagakoze ma ! Tekereza kurimbura umuryango wawe kugirango ugere kucyo ushaka, ni hatari ! Iyo ndrimbo yawe irashaje kanguka amanywa yakambye !

  • Amahoro ku giti cyu muntu .Diane na Nyina mukomere.pressurehano irahari ahubwo ndabona ikomeza kwiyongera umunsi ku wundi

    • Pressure yishakire mu bwonko bwawe niho iri wangu!!
      Ku mugani wa “Kiiza”, mujye mureka gufana mu mafuti, gukunda byacitse no kuririmba ibyo mutanazi kuko ni indicator y’ubujiji.

    • Ibyo uvuze harimo ukuri nyamara, hari igihe ba extremistes basakuza, ugasanga n’abarokotse babari inyuma. Mu Rwanda ni nde ufite ukuri? Mwareka tukumvira abayobozi bacu tukabaho mu mahoro! Ni nde wifuza intambara? Nzemera ndare ubusa ariko sinifuza urusaku rw’amasasu. Abantu bajye bitondera BYACITSE!!!

  • Ntago gutanga ibitekerezo ari ikibazo,gusa Diane nabandi biyita abanyapolitiki mu Rwanda nka Kayumba usanga ahanini bashingira ku makimbirane yabo bwite bafitanye nubutegetsi rimwe na rimwe bagizemo nuruhare.Asinapol Rwigara ntawe uyobewe k yari mubaterankunga bakomeye ba RNC kandi ibi uretse nahandi niyo america muvuga ntiyakurebera izuba uramutse ufasha nk al-quaeda cyangwa ushaka kugira ibindi uhungabanya iwabo.So,politique nyayo dukeneye nitanga umurongo abanyarwanda babona apana kuvuga ngo urahindura ibintu gusa ,rimwe na rimwe usibye kunenga gusa nta na capacity ufite yo kugira nicyo wongeraho kubimaze kugerwaho niba bigira kuri ibyo bihugu bikomeye nibarebe uburyo republicans na democrates bakorana mu murongo rusange wigihugu kuki ntamuntu muri America,China,Russia,UK tuzi wumu opposant politique c,umuzi amumbwire ? Ntimukabe injiji.Ibi occident iri gukora kuri we yakoze ibirenze no kuri Victoire mu myaka ishize gusa we gonna keep moving forward.U Rwanda rurashigishwa ntirunyobwa…..!

    • Ndemeranya nawe 100%. yego kuba ba Rwigaras bagizwe abere, Ubucamanza bufite ibyo bwagendeyeho gusa nkunze kwibaza ngo “Iyaba Assinapol Rwigara yitaba Imana mbese abo mu muryango we bakigumira mu munyenga bari kuba bari kuvuga ibingibi?” Aho amakimbirane bafitanye hagati yabo siyo baba bari kuzana mu baturage.
      Njyewe mbona ibi bavuga byose ni ukuri gusa impamvu abantu bose babari inyuma ni uko ntawundi muntu utinyuka kubivug. Ariko umuntu utinyutse kuvuga wese abona abamuri inyuma gusa mu mboni zanjye mbona rwose Politike ya Rwigara Diane iciriritse pe.

    • Ariko iyo uciye umugani nk’uwo ngo rurashigishwa ntirunyobwa uba ushingiye kuki? 1994, rwashigishwe gacye ? Uzi ko umeze nka wawundi wirirwa uririmba ngo ruratera ntiruterwa ukagirango 1990 ntitwari duhari. Please stop!

  • Bwenge urumuntu wumugabo cyane bihorere bazabona ukuri

  • mwitonde kuko ubushijacyaha bushobora kujurira kandi bikamera nk’ibya Ingabire ibi biraagara ko umucamanza yafashe icyemezo nyacyo niba numvise Businge ibyo avuga nuko ntaruhare yabigizemo abacamanza mukomeze mwitandukanye na politiki mukore akazi tu

    • Ibyo birabareba (Ubushinjacyaha) kuko nubundi njye mbona bigiza nkana! Icyo nzi neza nuko nta mvura idahita, nta ngoma idahanguka usibye iy’Ubwami bwo mu Ijuru, kandi nta nduru ivugira i musozi ubusa.

  • Amatora ni ukuyasesa agasubirwamo rero, ballon ikajya hasi mu kibuga apana kuyifata mu ntoki kandi atari volleyball ! Ayinya !!

    • Mbereyo gusaba ibyo turasaba ko babanza bagafungura imfungwa zosa za politiki.Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka.Murakoze.

  • KUBA YAREKUWE BYO NTAGITANGAZA KIRIMWO KUKO RETA YACU IHORA ITANGA IMBABAZI.
    GUSA IKINGENZI NUKO ATONGERA GUSHAKA KUBUZA IGIHUGU UMUDENDEZO

  • Nta kizaducintege kuko turi mu kuri.

  • Erega igihugu ni igihugu ntabwo aricyo gukiniiramo ukora ibyo wishakiye ugafata amaranga mutima yawe, n’ibindi bibazo wifitiye ukabyita politique maze abaturage ukabayobya bigatinda ngo uri muri politique ngo uraharnira democratie n’ibindi…., rero uyu Diane atuze yoye gushukwa, igihugu si industry cyanke entreprise kkukiyobora ntibyisukirwa nuwo ariwe wese, byumwihariko u Rwanda rufite amateka yihariye kandi ateye ubwoba, Dushime leta yacu kuko ikora ibishoboka ngo irengere inyungu rusange z’igihugu.

  • Hmmmm

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *