• 12/12/2019 4:09 03

Uwimanimpaye yasabye aba Nyaruguru kwitandukanya n’ “ababaye babi ku gihugu”

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yibukije abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Busanze guhagaragara ku marembo y’u Rwanda bakakira buri wese uzana amahoro n’ubwiyunge, ariko bakanagira uruhare mu gukura ku izima ushobora kuzana ibitari ibyo.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, aganiriza abaturage

Mu mpera z’iki cyumeru ubwo Uwimanimpaye yari mu karere ka Nyaruguru yagaragarije umuturage uruhare akwiye kugira mu  gufasha inzego z’umutekano kunoza inshingano zo kwimakaza umutekano.

Mu gikorwa cy’ihuriro ry’Abadepite n’Abasenateri b’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwibandaga ku bikorwa byo guteza imbere uburezi n’uburere by’umwana w’umukobwa.

Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yibukije abayobozi guhagarara mu mwanya wabo neza cyane ko ngo iyo umuyobozi ahagaze mu mwanya we nabi byanze bikunze ateza abandi ikibazo.

Yababwiye ko isano iyo ari yo yose wagirana n’umuntu wiyemeje kuba  mubi,  iyo yabaye mubi aba ari na mubi ku gihugu bityo iyo yanze guhinduka ugomba kwitandukanya na we.

Avuga ko ubusanzwe nta gihugu na kimwe kiri mu ntambara gishobora gutekereza iterambere kandi ngo Abanyarwanda barabizi neza, bakwiye  kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu.

Yagize ati ʺAriko nitubera amaso igihugu cyacu, [muzi kubera maso icyo bivuze?] twese tugahagarara ku nkike, ababwira indirimbo ibivuga “…nzahagarara ku nkike zawe Rwanda, mpanga amaso abaza bakugana, abikoreye igiseke cy’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, [ariko utazanye ibyo nzamugira gute?] Nzamukura ku izima.”

Yasabye Nyaruguru guhigura uwo muhigo kuko ngo buri wese akwiye kwiyemeza kuwuhiga kubera inshingano ufitiye abana be n’igihugu.

Yabibukije ko umutekano udakwiye guharirwa ingabo na Polisi, ngo nubwo igihugu gifite ingabo zikomeye ndetse zijya gutanga n’umusanzu w’umutekano mu bindi bihugu.

Ati ʺIgihugu cyacu gifite umutekano ariko ndagaruka ku nshingano yacu nk’abenegihugu, kuko iyo urangaye umujura akaza iwawe akakwiba ihene  wowe ubwawe umutekano wawe uba wahungabanye.ʺ

Yabwiye abayobozi kuba maso ati “iyo aho uhagaze uhahagaze nabi utera abandi ikibazo. Sibyo?” Ndetse abasaba kwitandukanye n’umuntu waba ushaka kugirira nabi igihugu.

Ati “Twizere ko muzaba Intore nziza, iki gihugu nta wundi uzacyubaka, nubwo yaba Papa wawe cyangwa umuvandimwe wawe, iyo yabaye mubi aba ari  mubi ku gihugu, n’iyo yaba umugabo wawe cyangwa umugore keretse iyo ugize Imana ukamuhindura, ariko iyo abaye mubi witandukanya na we kuko iyo wisanishije na we uba ubaye mubi kimwe na we.ʺ

Avuga ko kurinda umutekano ari inshingano buri munyarwanda wese akwiye kugira kuko ariko kurinda ahazaza h’igihugu ndetse n’ababyiruka bakabasha kukigiriramo amahoro.

Ku rundi ruhande agaragaza ko Leta  yashyizeho uburyo bwinshi bw’iterambere haba mu ikoranabunga, n’ibindi bituma Umunyarwanda abasha kubona uburyo bwo kwiteza imbere.

Yagize ati ʺHari igihe no guhamagara kuri telephone byari ikibazo, na telephone tutayizi none ubu urashaka umuntu niyo yaba kure ugahita umwandikira, ukamwoherereza amafaranga agahita amugeraho. Biriya byose ntabwo byikoze, hari amashuri y’imyuga, abantu bariga kubaza, bariga gukora imisatsi ni ukugira ngo buri muntu wese abone icyo gukora.  None hari umuntu uzi kubaza urugi wari bwakubwire ko yaburaye?ʺ

Abaturage barimo bakurikirana ibiganiro, abayobozi basabwe gufatanya n’ingabo na Polisi gucunga umutekano

Nshimiyimana Emmanuel 
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Depite ati ibyo byose ntabwo byikoze. Yego, ntibyikoze. Byakozwe n’Abanyarwanda, kandi bafite ibindi byinshi bateganya gukora. Ni kuki hari ababona ko bashaka kubikora mu bundi buryo, bakajya kubivugira i Nyabimata. Baba ntaruvugiro bafite mu gihugu cyabo? Depite ati umutekano ni inshingano ya buri Munyarwanda. Uburenganzira n’inshingano birajyana.

  • Uratsindagira propagande mu baturage, wabanje ukareba icyo kibandahori ubicajemo, yewe abanyapolitique ntimugira isoni koko ! Njye nabanza nkabubakira aho gukorera inama narangiza nkabona kubacengezamo ibyo nshaka

  • ikibazo saho kwicara Kandi ntabikemukira rimwe ibimaze kugerwaho nibyinshi nabyo bizagerwaho Niko bivuze kwiyubaka icyibanze n’umutekano

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *