• 16/12/2019 2:19 25

Depite Kanyamashuri yeguye nyuma y’amezi 5 mu Nteko

Hon Kanyamashuri Kabeya Janvier wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko iheruka gutorwa muri Nzeri umwaka ushize yeguye mu bagize iyi Nteko ku mpamvu ze bwite.

Hon Kanyamashuri yeguye amaze amezi atandatu gusa mu Nteko
Hon Kanyamashuri yeguye amaze amezi atandatu gusa mu Nteko

Cleophas Nzeyimana umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa kabiri ari bwo yashyikirije ibaruwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, amumenyesha ko asezeye ku mirimo ye.

Ati “Yeguye ku mpamvu ze bwite.”

Hon Kanyamshuri yari umuyobozi wa Komisiyo ya Politiki n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

Kugeza ubu ni we mudepite weguye ku bushake bwe nyuma y’igihe gito ageze mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda. Yeguye nyuma y’amezi atanu n’iminsi 23 ari depite.

Hon. Amb. Kanyamashuli mu mirimo yibukwa cyane yakoze, yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa FARG.

Hon Kanyamashuri ubu yari umudepite watanzwe n’umutwe wa politiki wa FPR-Inkotanyi n’indi yifatanyije na wo mu matora yabaye umwaka ushize.

Ku rutonde rw’iri shyaka n’andi byifatanyije Hon Kanyamashuri akurikirwa na Ndoriyobijya Emmanuel, biteganywa ko ari we uhita amusimbura.

Hon Ambasaderi Kanyamashuri yeguye mu Nteko

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • hhhh ngo arasimburwa na “Ndoriyobijya”?!!!!

  • Si impamvu ze bwite, ahubwo buriya hari aho asobanya mu mbyino. Umuseke.rw mukomeze mushake amakuru. Naho uteganya kumusimbura afite izina riri funny!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *