• 15/12/2019 6:14 52

Depite, Abacamanza n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka barahiye

Perezida Kagame yayoboye umuhango wo kurahiza Umudepite usimbura uheruka kwegura ku mpamvu bwite, yarahiranye n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’urw’Ubujurire baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku Butaka.

Perezida Paul Kagame yasabye Abacamanza guca imanza vuba kandi batabogama

Abarahiye ni Hitiyaremye Alphonse, na Rukundakuvuga Francois Regis bagizwe Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, na Mme Tugireyezu Venantie wahoze ari Minisitiri muri Perezidansi, yarahiriye kuba Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire.

Hon. Ndoriyobijya Emmanule, wari muri Njyanama y’Akrere ka Gicumbi ari n’umwarimu mu mashuri yisumbuye mu karere ka Gakenke yarahiriye kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asimbuye Hon Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye muri Werurwe ku mpamvu bwite.

Lt Gen. Jean Jacques Mupenzi yarahiriye kuba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli wagizwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Yasabye abacamanza barahiye none gukora akazi kabo nkuko bikwiye abasaba no kutavugirwamo Presida  Kagame yarahije abacamanza bakuru mu Rukiko  rw’ikirenga, n’urw’ubujurire

Perezida Kagame yasabye abarahiye gukorana ubwitange akazi kabo bazirikana aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

Ku Bacamanza, Perezida Kagame yagize ati “Itegeko rikwiye gufata abantu bose mu buryo bumwe, kandi ubutabera bukwiye gutangwa hatabayeho kubogama kandi mu gihe cya vuba.”

Hon. Ndoriyobijya Emmanuel w’imyaka 34  mu kiganiro kigufi yahaye Umuseke amaze kurahirira kuba Depite, yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamutanze mu Nteko.

Umukuru w’Igihugu mu ifoto rusange n’abarahiriye inshingano zitandukanye
Abacamanza batatu barahiye barimo na Tugireyezu Venancie wahoze ari Minisitiri muri Perezidansi
Lt Gen. Jean Jacques Mupenzi Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka arahira imbere ya Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Ariko harya ubwo umuntu ava kwigisha muri secondaire agakurikizaho kujya mu nteko koko agatanga uwuhe musaruro mu gushyiraho amategeko cyangwa mu kugenzura ibikorwa bya guverinoma? Ibintu biba iwacu hari ubwo binyobera kabisa!

    • Citoyen uri fake. None se ubona abarimu nta bushobozi bafite? ushobora kuba uri muri bamwe bashyigikiye ko hari abatoranyirijwe gutegeka no kubaho neza abandi bakaba abacakara babo. Umwarimu kimwe n’undi muturage wese ashobora guhagararira abaturage kandi akabikora neza. Icyo bisaba ni ukugira umutima wa kimuntu, wigenga udakorera igifu cya nyirawo gusa, wumva kandi uzi ibibazo by’abaturage. Muri abo bantu bameze gutyo umwarimu aza mu ba mbere. Tks

  • Ndoriyobijya yari umwarimu mu Karere ka Gakenke ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, ntabwo ari Rulindo

  • Yigishaga amategeko???????

  • Uri fake rwose,abaturage bamutoye bamubonyemo ubushobozi basanga yabahagararira neza mu nteko kandi umenye yuko gukorera rubanda ari impano kurusha kuba ubumenyi bo mu ishuri kuko bisaba kwitanga cyane

    • Bernabe uranyishe rwose uti abaturage bamutoye bamubonyemo ubushobozi. Ntukajye ujyana ibintu mu bafite ubushobozi kuko ufite imbunda niwe uba ufite ubushobozi. Reba ukuntu Bashir yageze kubutegetsi, reba Museveni nurangiza umbwire ukuntu abantu batorwa bafite ubushobozi mu gihe mu Rwanda dutora ishyaka aho gutora umuntu ayo ni amacenga yo kubindikiranya amatora bugacya bakuzanira umuyobozi utigze ubona na rimwe ngo akuyobore nako akujye hejuru akubuze amahwemo kugirango atekinike neza. Iyo uvuze amatora mu Rwanda unyibutsa kera aho wageraga n’amabara 2 bati ubu rero gutora ikijuju ni ugutora umwiryane, kwanga amajyambere, gutora Kanyarengwe gushyigikira amacakubiri. Ibyo uzo ko mu Rwanda babimbwiye njyiye gutora muri 1988?

  • Akokantu, umudepite yagombye kuba inararibonye. Bariya barimu bakura mucyaro baraza bakiyicarira nkibishyitsi ubundi bagategereza umushahara nikimodoka kiza

  • Kwironda.com

  • Harya mwambwira, dutora umuntu ku giti cye?cyangwa dutora ishyaka hanyuma ubuyobozi bwaryo bukaduhitiramo intoranywa mu bakandida ishyaka rifite! Jye mbona amashyaka ariyo ahagarariye abaturage mu nteko noneho abadepite nyir’izina bagahagararira amashyaka mu nteko. Ubwo jyewe nk’umuturage wagize uruhare mu gushyiraho inteko ishinga amategeko, nta muntu nahisemo umpagararira, nahisemo ishyaka.

  • Muri buri karere haba hari umukandida wamamaza ishyaka runaka,kubera ubushobozi mumubonamo mugatora ishyaka arimo yamamaza.nugaruka mu Rwanda uzabisobanukirwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *