• 16/12/2019 2:28 49

Dep. Berville abona Macron afite ubushake bwo gukosora ibyo igihugu ke cyakoze

*Perezida Paul Kagame na we yavuze ku bushake bwa Macron ku kubanira neza u Rwanda

Kigali – Depite Hervé Berville wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubufaransa avuga ko Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron afite ubushake bwo gukosora amakosa igihugu ke cyakoze mu gutera inkunga ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Depite Herve avuga ko Macron afite ubushake bwo gukosora ibyo igihugu ke cyakoze mu mateka y’u Rwanda

Uyu Mudepite w’Umufaransa ariko wavukiye mu Rwanda akahava kubera Jenoside, we n’itsinda ayoboye boherejwe na Perezida Macron kugira ngo bahagararire Ubufaransa mu gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron ejo yatangaje ko mu Bufaransa tariki ya 07 Mata igomba kuba umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tariki ya 05 Mata habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda binjire mu cyumweru no kwibuka25, Perezida Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo y’impuguke zizacukumbura uruhare igihugu ke cyagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda akaruroha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Depite Hervé Berville, kuri uyu mbere tariki 8 Mata 2019,  yakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko iriya komisiyo yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ke ari umusaruro wavuye mu biganiro byamuhuje na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda.

Ati  “Ni ubushake bwa Macron bukomeye, ni igikorwa cya politiki na none kandi kigamije kuvuga ngo ‘turashaka kugira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka no mu bikorwa by’amateka, kandi turashaka ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi ubundi tugatera imbere dushyize hamwe’.”

Hervé Berville w’imyaka 29 yavanywe mu Rwanda n’ingabo z’abafaransa mu gihe cya Jenoside, arererwa mu Bufaransa yiga Politiki muri kaminuza ya Lille na Masters muri  macroeconomics muri London School of Economics.

Kuva mu 2013 yakoze muri Mozambique no muri Kenya, mu 2015 ajya muri Politiki iruhande rwa Macron mu ishyaka yari yashinze aza no kubona umwanya mu Nteko ubwo Perezida Macron yatorwaga.

Perezida Kagame na we yashimye intambwe Ubufaransa butera binyuze muri Macron

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata, Perezida Paul Kagame yabajijwe impamvu mu muhango w’ejo hashize atagarutse ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside nk’uko yakunze kugenda arugarukaho avuga ko iki gihugu cyari gikwiye gutera intambwe kikarwemera nta we ubikibukije.

Perezida Kagame yavuze ko iyi ngingo yayigarutseho bihagije, ati “Ni iyihe mpamvu yatuma umuntu akomeza kuvuga ibintu bimwe?”

Yavuze kandi ko umubano w’ibihugu byombi uri kugenda uzahuka kubera ubushake bwa Perezida Emmanuel Macron.

Ati “Perezida Macron mu gihe cy’ubuyobozi bwe, umubano wabaye mwiza, hatewe intambwe nziza no mu bihe bigoye bya politiki, urebye nk’inyandiko zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, icyo zakozweho, kuko inyandiko zirimo ukuri gufasha abantu bakora isesengura.”

Kagame kandi avuga ko hari abakunze kwibaza niba u Rwanda rusaba Ubufaransa gusaba imbabazi, akavuga ko iyi ntambwe ubundi iterwa n’uwemera ko yahemutse ariko uwahemukiwe atari we ufata iya mbere ngo asabe uwamuhemukiye kumwicuzaho.

Ati “Kuko ibyo byatuma igisobanuro k’imbabazi gitakara, imbabazi zikwiye guturuka ku muntu wakosheje.”

Perezida Kagame uvuga ko uyu mugenzi we w’Ubufaransa yagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda kurusha bagenzi be bamubanjirije ku buryo umubano ushobora kuzakomeza kumera neza, ndetse ngo si uku Rwanda gusa ngo ingendo y’Ubufaransa muri Africa muri rusange yarahindutse, ngo bwahaye inshingano Abanyafurika ubwabo, bwemera kuba umufatanyabikorwa mu bukungu.

Yakiriwe na Perezidante w’Abadepite
Bagiranye ibiganiro
Ngo bazasubirayo babwira inteko yabo aho u Rwanda rugeze rwiyubaka
Herve Berville ayoboye bagenzi be boherejwe na Macron

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • Uwizera abafaransa we si uwanjye, bariya ni nka serwakira, bajya aho inyungu zabo ziri, mubane nabo ariko kubirunduriramo muzabyirinde kuko buriya Macron mubona ni imfungwa ya politiki y’igihugu ayoboye kandi muzabibona mu minsi iri imbere. Do you remember Mr Sarkozy and Libya?

  • Ikibazo nuko Macron azarangiza mandats ze ebyili akagenda mu gihe Perezida Kagame azaba ashigaje nka mandate imwe cyanga ebyili. Muri make, Macron arafubaguza naho Kagame arakora atuje. ntawe uri inyuma ngo arebuze ibyo akora. Ikibazo abanyapolitiki n’abasesenguzi bibajijeho ni icyo uriya mudepite utazi biyabaye mu Rwanda ntanamenye ibyabaye mu Bufaransa ariwe wahiswemo kandi bafite inararibonye! Byaragaragayeko Macron – kubera nawe imyaka ye – ahitamo abadafite ubunararibonye bikaba byaramukururiye kutizerwa mu gihugu cye. Benshi mu bajyanama be n’abashinzwe umutekano barakemangwa. Muri make, biravugwako Macron yashoboraga kubona uhagararira u Bufaransa wumva ibibazo by’ibihugu byombi kurusha uwo yohereje.

    • Ashwi. Macron niba ashigaje igihe kinini ni imyaka 2. Nta manda ya 2 azatorerwa. Déjà n’ubu abafaransa tumumereye nabi tumusaba kwegura .

  • Ariko banyamakuru mudufashe rwose munoze imyandikire y’ikinyarwanda

  • uvuze ko abanyamakuru bandika ikinyarwanda nabi. namubwira ko amategeko y’ikinyarwanda yahindutse. twibuke twiyubaka.

    • Amategeko y’ikinyarwanda ni nde wayahinduye? Yahindutse ate? Watubwira

  • Ndatera murya dondidondi na rebero.mwibuke ibyo bakoreye kadafi.bamwiyegereza kugeza nubwo bamwemereye
    Gushinga ihema mubusitani bwomungoro yaperezida i paris.kuko yariyanze kurara munzu.
    Yazanye inkwi zogucana kuko atariyizeye abafaransa.ariko birimo agasuzuguro.baramureka,bamwigaho.ndetse yatanze agatubutse
    Mumatora ya sarukozi.
    Nyuma yimyaka itarenze ibiri Sarukozi yuda isakariyoti.ngirango mwabonye icyo yamwituye.
    Bariya bazungu ntabwo ari abana beza.ntimuzabereke munzu hose.

  • Nibyo rwose cyane cyane abafaransa ni indyarya cyane

  • Nababajwe cyane nukuntu uyu mudépité Hervé Hiberville yasuzuguwe cyane mugihugu cye cy’inkomoko. Pays d’origine, bamwe bamwita umwana utazi ibyabaye kugeza naho yimwa Audience muri Présidence. Kandi iyo aza kuba afite uruhu rwera yari byari kuba ari indi histoire. Abirabura rwose uwaturoze ntiyakarabye.

  • Ku bijyanye n’imyandikire y’ikinyarwanda muri iyi nkuru, kimwe n’izindi nkuru njya nsoma, njye ndabona rwose binteye impungenge.

    Kwandika ngo “igihugu ke” (his country/son pays), rwose tuvugishije ukuri iyo myandikire ihabanye n’ikinyarwanda. Mu kinyarwanda nyacyo, cyiza, kinoze, kandi cyemewe n’abahanga mu ndimi, bakagombye kwandika “igihugu cye”.

    Akajambo “cye” mu kinyarwanda muri iyi nteruro gafite “possessive form/forme possessive” kakaba kari muri ngenga ya gatatu y’ubuke.

    Bavuga: “igihugu cyanjye, igihugu cyawe, igihugu cye, igihugu cyacu, igihugu cyanyu, igihugu cyabo”.

    Umuntu rero wandika ngo: “igihugu ke”, rwose aba yangiza ururimi rw’ikinyarwanda. N’ubwo hari abitwaza ngo hari amabwiriza mashya ku myandikire yaba yarasohotse mu Igazeti ya Leta ashyizweho umukono na Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze, rwose ayo mabwiriza arakosamye nkurikije ibyo mbabwiye haruguru. Ni ngombwa ko amwe muri ayo mabwiriza mashya asubirwamo niba koko dushaka guhesha agaciro ururimi rwacu.

    Nanjye ubwanjye nize indimi ku buryo buhagije. Ntabwo nshobora kwemera imyandikire igayisha ururimi rwacu.

  • @Maniriho, rwose nanjye ndagushigikiye ku bijyanye n’imyandikire y’ikinyarwa da usanga ubu iteye agahinda.

  • Gahugi bamufata nku umuzungu wa abafaransa abantu bamwe Kandi mu byukuri usibyeko ingabo za france zamujyanye mu bufransa afite imyaka 4 nukuri aracyari mwene kanyarwanda
    Nanjye nabibonye henshi bavugako yasuzuguwe ariko sinabimenya nimba atari imagination za abantu
    Ikiza nuko twese twashaka amahoro nu urukundo kurenza ibindi

  • Maniriho ambaye kure mba muguriye nkanamuterura Yamvugiye ibintu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *