• 15/12/2019 3:17 13

Davos: P.Kagame na Ramaphosa baravuga ku miyoborere ya Africa

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje muri iki gitondo ko Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi ahateraniye inama ngarukamwaka ya World Economic Forum. Mu biganiro azatanga harimo icyo we na mugenzi we wa Africa y’Epfo bazakora ku miyoborere ya Africa mu gihe gishya isi igezemo.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Ramaphosa baganira ku mubano w'ibihugu byombi.
Perezida Kagame na mugenzi we Ramaphosa

Iyi nama ubu ihuje abantu 3000 bo mu bihugu 110, barimo n’abayobozi b’ibihugu 65 ku isi.

Iyi nama iteranye ku ntego yo kongera imbaraga mu bayoboye ibyiciro binyuranye n’ibyiciro binyuranye by’imyaka mu gishyira hamwe bakubaka isi abantu bose bagizemo uruhare.

Perezida Kagame azitabira ibiganiro binyuranye harimo n’ikizamuhuza n’abayobozi ba Africa batumiwe muri iyi nama bareba uko Africa yajyanishwa n’aho isi igeze.

Hari kandi ikiganiro kizaca kuri televiziyo kivuga kuri ‘Digitalizing Emerging Markets’ azakora ari kumwe na Jack Ma, umuyobozi akaba na nyiri Ali Baba kompanyi ikomeye ku isi y’ubucuruzi kuri Internet.

We na Perezida  Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo bazatanga ikiganiro ku ‘ubuyobozi bwa Africa mu gihe isi igezemo.”

Perezida Kagame ari gusoza manda ye y’umwaka umwe nk’umuyobozi w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Davos: inama ihuza abakize cyane ku isi: Trump ntahari, Macron ntawe, Tberesa Mey ashwi, nta Putin cyangwa Xin Ping bahari, ariko twe turiyo twabukereye!!!

    • Politike ni mbi.Ramaphosa yashutse Kagame ngo bazohereze intumwa za AU I Kinshasa kugirango babwire Kabila abuze Constitutional Court gutangaza uwatsinze amatora.Bakiva Addis Abeba,Ramaphosa ahita abwira Kabila ngo bagire vuba batangaze ko Kisekedi yatsinze,AU delegation itaraza.Ramaphosa niwe wa mbere watangaje ko yemeye ko Kisekedi yatsinze amatora!!! None ajyanye na Kagame I DAVOS!!!Politike ni umukino wo kubeshya.C’est l’art de mentir.Niyo mpamvu ntashobora kujya muli Politics.Niyo wangira president,minister cyangwa military general.Kubera ko kubeshya ari icyaha kandi muli politike hakorerwamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza.

  • Turiyo nyine none se urashaka ko aribo tugenderaho chef.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *