• 30/10/2020 9:25 40

Davis D uvugwaho kuririmba ibishegu, mu ndirimbo nshya ati “Yicareho wiyitinya…”

Umuhanzi Icyishaka David uzwi ka Davis D ukunze kuvugwaho kuririmba indirimbo z’ubushobotaranyi bamwe bita ibishegu, yashyize hanze iyo yise ifarasi yumvikanamo aho agira ati “Yicareho wiyitinya yicareho.”

Umukobwa ugaagara muri iyi ndirimbo Ifarasi

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, igaragaramo umukobwa wambaye utwenda duto ubundi tumenyerewe n’abagiye koga cyangwa abari ku mucanga.

Uyu mukobwa kandi hari aho agaragara yicaye ku ifarasi. Davis D mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, aririmba agira ati “Yicareho wiyitinya yicareho, gumaho yicareho ifarasi yicareho, gice me your body dufite uyu mwanya reka nguhe banana.”

Akomeza aririmba avuga ngo icara, mu mashusho hahita hagaragaramo umukobwa uza akamwicara hagati y’amaguru avuga ngo “Charly na Nina icara, ifarasi yanjye iri na stamina…”

Uyu muhanzi waherukaga gushyira hanze indirimbo yise Micro, yavuzweho ko ibyo aririmba biganisha ku mibonano mpuzabitsinda ariko mu mvugo zizimije.

Mu minsi yashize kandi yanashyize hanze indirimbo yise Dede na yo yumvikanamo amagambo aganisha ku bushake mpuzamibiri bwo mu buriri.

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abonye ibyo arata!

    Mbabazwa gusa na ministeri ibishinzwe ikomeza kurebera urubyiruko rw’igihugu rwozwa ubwonko n’aba bene SABIYOGERA bazira inganzo y’akamazi,bakisanga ibyabo ari ukudusanziriza urw’ejo.

  • Abonye ibyo arata!

    Mbabazwa gusa na ministeri ibishinzwe ikomeza kurebera urubyiruko rw’igihugu rwozwa ubwonko n’aba bene SABIYOGERA bazira inganzo y’akamazi,bakisanga ibyabo ari ukudusanziriza urw’ejo.

  • Mwihorere icyo ashaka arakibona; RIB ntiyicaye ubusa, komeza uyihe akazi nayo irabikwereka.

  • Abahanzi ba hano baba bazira ko babiririmba mu Kinyarwanda cyangwa ? Kuko indirimbo zo mu ndimi z’amahanga zuzuyemo ibyo mwita ibishegu zicurangwa mu ma radio yacu ntizigira ingano !
    Uwo mu minister utangiye kwigira icyamamare n’impuguke mu by’umuco Dr. Ngirente nadufashe amudukize kuko atugeze ahantu kbisa, aratubangamiye! Twe dukeneye entertainment itagendeye kubyifuzo by’umuntu 1 wigize inyamamare mu muco atanazi kurusha abandi!
    Turasaba kandi kurenganura abahanzi bashyizwe mu majwi nawe barimo Marina, Melody, Cha, etc. Kuko yahindanije amazina yabo mu ruhame !

  • Ikibabaje nuko za ministere za youth, za genda…..ziruca zikarumira na Hon. Kideo agize uwo acyaha..bagahagurukira rimwe yewe na ba bayobozi muri za ministere bakamuseka cg bamagana. Please abshinzwe abahanzi na video, Reka kwica abana kuko iyi ejo TV rwanda izaba imutumira, bayivuze mu gitondo na ninjoro kuri tv1, za Isibo ziyigirire Promotion….imyambarire”ngo niya stage”ya kareso na soutiye zibice….ntabwo ari ibya anatu biyubaha kandi uwutiyubashye ubundi biroroshye kumusubiza ku murongo……abantu babishatse…..aho atuye,abo bakorana cg baturanye…bose bamweretse ko atari byiza nabandi babiva. RIB yo irihe ko yavuze ko izajya ihana urukozasoni????

  • ark ubundi mubona turi mumyaka yakera cg?? mureke abantu bajyane naho isi igeze none se ibyo mwita ibishegu nibyo bicururuza kdi kwisi hose si mu rwanda gusa

  • Umukobwa urengeje imyaka 25 kuki mumubuza kwicara kwifarasi niba abikunda anafite ubushyuhe? Ariko niba agenda moto na moto aho harimo ikibazo.Ariko uramutse wishinze inzaduka zamadini ibyo batubeshya banatuvanamo ifaranga aho wazaherayo.

  • Nimurek
    e isi irangirane no kwifuza kwayo
    gusa ababifite mu nshingano bakabaye hari icyo bakora next generation itarapfira mu iterura

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *