• 24/01/2020 8:09 36

Danny Vumbi aratanga isomo ryo ‘Gutereta’ mu ndirimbo ‘Suko batereta’

Danny Vumbi uzwiho umwihariko mu myandikire yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’Umusuwisi Titi abwira abasebya abo bakundanye ko atari uko batereta.

Danny Vumbi n’umugore bakunze kugaragaza ko bakundana

Iyo ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yayifatanyije na Titi Umunyarwanda utuye mu Busuwisi uri kwinjira mu muziki, bagaruka ku byo abahungu bakwiye kwirinda mu gihe bagiye kureshya abakobwa ngo bakundane.

Danny Vumbi aririmba agira ati “Baba bigamba ko wabaye umu Ex wabo, ko wakundanye nabo, ko wasangiye na bo, ntibazi y’uko nagukunze barebera bakakwirengagiza baguhemukira, genda ubabwire burya si uko batereta.”

Danny Vumbi avuga ko aririmba abwira abantu batandukana n’inshuti zabo bagasigara bazivuga nabi.

Ati “Ba bantu bajya gutereta umukobwa bagasebya uwo basanze bakundana bamuvuga nabi cyangwa abasore bakabwira mugenzi we ko agiye ku mukobwa wakundanye n’abasore benshi ko atazamushobora.”

Iyi ndirimbo ni iya Danny Vumbi ariko yayihaye Titi kuko yamushimiye ibihangano kandi akaba amaze kubaka izina mu Rwanda.

Kuri uyu musore mushya avuga ko ari umuhanzi wujuje ibyangombwa byose byo kuba yaba umuhanzi mwiza ariko nabwo yabishyizemo imbaraga.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *