• 14/12/2019 9:20 09

Cycling: Munyaneza na Areruya ku rutonde rwa 15 bazavamo umukinnyi mwiza muri Africa

Kuri uyu wa Gatanu Itsinda ry’abategura isiganwa mpuzamahanga ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ryatangaje abakinnyi 15 bazatorwamo umukinnyi mwiza, harimo Abanyarwanda babiri, ARERUYA Joseph ukinira Delko Marseille na MUNYANEZA Didier bakunda kwita Mbape.

MUNYANEZA Didier bakunda kwita Mbape aheruka kwegukana Tour du Senegal arahabwa amahirwe

Buri gihe mu mpera z’umwaka hatangazwa umukinnyi witwaye neza umwaka wose gusa babanza gutangaza 15 ari bo batorwamo umukinnyi urusha abandi akaba uw’umwaka.

Iki gikorwa cyo gutanga igihembo giteganyijwe tariki ya 19 Ukuboza 2019, MUNYANEZA Didier bakunda kwita Mbape ni we uheruka kwegukana Tour Du Senegal afite amahirwe yo kuba yakegukana.

Umwe mu Banyarwanda aramutse akegukanye cyaba gitwawe ku nshuro ya kabiri n’Umunyarwanda nyuma y’uko mu mwaka wa 2018 Areruya Joseph ari we wagitwaye.

Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea akinira ikipe ya Astana muri Kazakhstan, na we ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2019 yari ikinwe ku nshuro ya mbere iri ku rwego rwa 2,1.

Kuva mu mwaka wa 2012 gitangira gutangwa, cyatwawe na Natnael Berhane (Eritrea) ni we wakegukanye bwa mbere muri 2012.

Nyuma ye Louis Meintjes (Afurika y’Epfo) yagitwaye muri 2013 yongera kukisubiza muri 2017.

Muri 2014, Mekseb Debesay (Eritrea) yaragitwaye, Daniel Teklehaimanot na we (Eritrea) agitwara muri 2015, kimwe na Tesfom Okubamariam (Eritrea) wakegukanye muri 2016.

Muri 2018, Areruya Joseph wo mu Rwanda ni we wagitwaye.

 

Abakinnyi 15 bazatoranywamo uwa mbere muri Afurika 2019

ARERUYA Joseph (Rwanda – Delko Marseille)
BASSON Gustav (South Africa – TEG)
BERHANE Natnael (Eritrea – Cofidis)
CHOKRI El Mehdi (Morocco – Dimension Data for Qhubeka)
CISSE Isiaka (Ivory Coast)
DARIO Manuel Antonio (Angola – BAI Sicasal)
DEBESAY Yakob (Eritrea)
GIRMAY Biniam (Eritrea)
IMPEY Daryl (South Africa – Michelton-Scott)
KAMZONG Clovis (Cameroon – SNH Vélo Club)
KUDUS Merhawi (Eritrea – Astana)
LAGAB Azzedine (Algeria – VIB Sports)
MUNYANEZA Didier (Rwanda)
NIKIEMA Bachirou (Burkina Faso)
REGUIGUI Youcef (Algeria – Terengganu Cycling Team)

Areruya Joseph yegukanye iki gihembo mu mwaka wa 2018
Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019 uri mu bahabwa amahirwe

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *