• 04/12/2020 12:43 03

Cuba yatangiye icyunamo kubera urupfu rwa Petero Nkurunziza

Abaturage ba Cuba bari mu cyunamo bifatanyije na bagenzi babo b’Abarundi kubera urupfu rwa Perezida Petero Nkurunziza. Ubutegetsi  bw’i La Havana bwategetse ko ibendera rya Cuba ryururutswa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Nta mubano udasanzwe uzwi hagati ya Cuba n’u Burundi

Radiyo Televiziyo y’u Burundi (RTNB) yatangaje kuri Twitter ko icyo cyunamo cyatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Kamena, 2020.

Ikigo k’Itangazamakuru cya Cuba kivuga ko abaturage bose muri kiriya gihugu bagomba kunamira Petero Nkurunziza.

Nta mubano wihariye uzwi na benshi uri hagati y’u Burundi na Cuba.

Bamwe mu mpuguke mu mibanire y’ibihugu bavuga ko kuba igihugu cyakururutsa ibendera rikagera mu cya kabiri kiri kwifatanya n’abo mu kindi gihugu k’inshuti cyagize ibyago ari ibintu bijya bibaho.

Bavuga ko bikorwa iyo ibihugu bifitanye umubano ukomeye.

Iby’uko abaturage bakunamira Umukuru w’igihugu w’ikindi gihugu byo bemeza ko bidakunze kubaho, keretse iyo abaturage bafitanye ubucuti bukomeye ndetse rimwe na rimwe bushingiye ku maraso.

Urugero batanga ni Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bwongereza cyangwa Israel.

Abaturage ba Cuba bifatanyije mu kababaro n’Abarundi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ibi gusa byakwerekana uruhande Leta y’Uburundi iriho,bikaba byanatekerezwaho mukubona isano byaba bifitanye n’urupfu rwe rutunguranye. Cuba buriya ifite uruhande yafashe kuva kera kugeza nubu ,Kandi urebye neza na Nkurunziza nirwo yarariho. Nuriya Evaliste biramusaba kumenya ubwenge cyane.

  • Viva Cuba viva umubano wu Burundi na Cuba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *