• 27/11/2020 2:20 08

CSP Zuba, SSP Hirally Sengabo na CIP Deo bagizwe abere

Urukiko  Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize abere Abacungagereza Bakuru barimo uwabaye Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa SSP Hillary Sengabo, n’uwayoboye Gereza ya Mageragere  Chief Superintendent of Prisons Zuba bari bamaze igihe baburana.

CSP Zuba ni we wenyine wafashwe arafungwa abandi bari hanze

CSP Zuba wabaye Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusurisha umugororwa mu buryo butemewe, uwo mugororwa byaje kumenyekana ko ari Robert Nyamvumba umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba.

Mu iburana riheruka urubanza rwa CSP Zuba rwajemo na SSP Hirally Sengabo na CIP Deo na bo bakekwaho ubufatanyacyaha mu byo Zuba yaregwaga.

Bose baburanye basaba kugirwa abare kuko ibyo bakoze nta cyaha kibirimo.

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwabagize abere kubera ko Ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso mu byo baregwa.

SSP Hillary Sengabo wambaye ishati y’iroza yaburanye adafunze

Iyi video iragufasha kumva uko urubanza rwagenze:

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Munyakazi na Damiyani buriyabo si abere?

  • Hari bimwe mubitangaza Makuro bisigaye byirengagije “watchdog”(Kuvugira cg kureberera rubanda)nkumwe mu mimaro yakagombwe kuba ikora kbs! Dukeneye inkuru:
    1. zica a karengane gakorerwa rubanda rugufi ,
    2.zivugira ndetse zikanahindura imibereho y’avatar age
    Apana bene aya matangazo!nkubu murabizi ko amashuri (kaminuza )yatangiye mperuka muvugako hari kaminuza zafunzwe ese ko mutigeze mukora follow up ereba (ivuga) Uko abanyeshuri bazigagamo babayeho ,vision bafite,icyo HEC NA MINEDUC irimo irimo kuba fash, icyo biriya bifi binini byari ye icyuya n’imitsi yabanyarwanda biganjyemo urubyiruko (nkamizero yejo heza y’u Rwanda)byiteguye gukorera izi nzira karengane zambuwe (zatekewe umitwe) kumugaragaro izuba riva !!! Genda Rwanda uri nziza!!!!

    • Ko wandika nga kambanda mupfaniki

  • Nta ndishyi yakababaro bazahabwase buriya?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *