• 30/10/2020 9:55 20

Cristiano Ronaldo yanduye COVID-19, abo bari kumwe bo ni bazima

Umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu bazwi kurusha abandi ku isi akaba akinira  Juventus n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo kuri uyu wa Kabiri taliki 13, Ukwikira 2020 yanduye COVID-19. Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Portugal (FPF) ryemeje aya makuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Christiano Ronaldo umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye kurusha abandi babayeho mu mateka yawo

Batangaje ko Cristiano Ronaldo w’imyaka 35 n’ubwo yanduye iki cyorezo cya Cronavirus  ‘ameze neza,’ ko nta bimenyetso agaragaza.

Ubu ariko yashyizwe mu kato.

Ronaldo yanduye Coronavirus mu gihe ikipe y’igihugu cye izagura n’iya  Suède mu mukino wa UEFA Nations League uri bube kuri uyu wa Gatatu taliki 14, Ukwakira, 2020, ukabera muri Portugal kuri Stade yitwa Estadio Jose Alvalade.

Iyi stade yitiriwe  José Alvalade washinze ikipe ya mbere muri Portugal yiswe Sporting CP  mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 Nyuma ya Yezu/Yesu Kristu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryatangaje ko abandi bakinnyi bo mu ikipe ya Portugal itozwa na Fernando Santos, basanze ari bazima kandi ko bazakina uriya mukino.

Ku wa Mbere taliki 12, Ukwakira, 2020 uriya mukinnyi yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ifoto ari kumwe na bagenzi be bishimira amafunguro.

Yari iherekejwe n’inyandiko igira iti: “ Ubumwe ku kibuga no hanze yacyo”

Haribazwa niba nta bandi bakinnyi yaba yaranduje kuko icyo gihe afata iriya foto yari kumwe na bagenzi be kandi begeranye cyane kandi nta dupfukamunwa bambaye.

Cristiano usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’igihugu ya  Portugal.

Ikipe ye yari iherutse gukina n’iy’u Bufaransa banganya ubusa ku busa.

Kubera ubu bwandu, Cristiano Ronaldo ntazakina  umukino wa Shampiyona y’u Butaliyani, Juventus izahuramo na Crotone ku wa 17 Ukwakira ndetse n’uwo izahuramo na Dynamo Kiev ku munsi wa mbere w’amatsinda ya Champions League uzakinwa ku itariki ya 20 Ukwakira, 2020

José Alvalade witiriwe stade izaberaho umupira uzahuza ikipe y’igihugu ya Portugal n’iya Sweden

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ronaldo ni Billionaire (Milliardaire).Ubukire ntibutubuza kurwara,gusaza na gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge (wisdom).

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *